RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • IGIHE NI IKI: TURASABWA GUKORA CYANE MU KOTSA IGITUTU LETA Y'AGATSIKO NA KAGAME
    1.Paul Kagame yafunguye Victoire Ingabire Umuhoza ndetse n'umuhanzi Kizito Mihigo.
    a.Min w'ubutabera Johnston Businge yabitangaje ahagana mu saa 9:30 za ninjoro
    b.Twari tumaze iminsi twibaza impamvu Kizito Mihigo yahagaritse urubanza rwari ruteganyijwe mu rukiko rw'ubujurire.
     
    2.Turibukiranya uburyo Victoire Ingabire umuhoza yageze muri Gereza.
    a.23/3/2010, Madame Victoire Ingabire uyobora umutwe FDU Inkingi yatawe muri yombi ku kibuga cy'indege cya Kanombe.
    b.Ku itariki ya 30 z’Ukwakira 2012 yakatiwe n'Urukiko Rukuru ... Victoire Ingabire akatirwa igifungo cy'imyaka umunani.
    c.Tariki ya 13 /12/2013 Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15.
    3.Me Gatera Gashabana yavuze ko ibyaha ingabire aregwa ndetse n'amategeko y’u Rwanda ahabanye nibyo ashinjwa.
    a.Ibyaha Ingabire yaregwaga nta shingiro bifite.
    b.Alain Mukurarinda yaje kwigisha ububi bwa Ingabire kandi yarabikoze cyane ku maradio yo hanze.
    c.None kuki Kagame yaba arenze kubyo Olivier Nduhugirehe na Alain Mukurarinda bigisha ko Ingabire agomba kubambwa?
    4.Kizito Mihigo yafunzwe aregwa gukorana na RNC ndetse n'umutwe wa FDLR.
    a.04/14/2014 Kizito Mihigo yatawe muri yombi aza kugaragazwa na Police yarakorewe iyica rubozo.
    b.27 /02/2015, Urukiko rukuru rwahanishije umuhanzi Kizito Mihigo igifungo cy'imyaka 10
    4.Amakuru Radio Itahuka ibashije kumenya mu kanya ni uko hari igitutu gikomye kiri kuri Leta y'agatsiko.
    a.Louise Mushikiwabo ushaka umwanya wo kuyobora ibihugu bivuga igifaransa "OIF".
    b.kuba u Rwanda rutubahiriza uburenganzara bwa muntu ;
    5.Ese Kagame yaba yibwira ko tuzamuha agahenge?
    a.Igihe ni iki ngo abanyarwanda bongere imbaraga mu kurwanya agatsiko n’umukuru wako.
    3 hr 41 min
  • KABAGEMA : IKIBAZO CY’UBUTAKA MU RWANDA & BOMBE IZATURIKA RYARI?
    IKIBAZO CY’UBUTAKA. BOMBE IZATURIKA RYARI?
    Itegeko ry’ubutaka  ni gashoza ntambara.Nyirubutaka si ubuhinga cyangwa ubwanditsweho, ahubwo ni utegeka ikigomba guhingwamo.Ubutaka bwabaye isibaniro. Abakene baramburwa ubutaka bugahabwa abifashije binyuze mu musoro, ibishushanyo mbonera, isaranganya rififitse, ishoramari rya baringa.Ubutaka, amafumbire, imbuto, amasoko mu biganza bya FPR kimweN‘ubuzima bw’abahinzi. Iyi gahunda mbisha izihanganirwa kugeza ryari?Ikibazo cy’ubutakaka kizakemurwa na nde? Binyuze mu yihe nzira? Intambara y’ubutaka  izaba cg ntizaba?Nyiramongi yaba yarashakaga kuvuga ko kubura uburenganzira k‘ubutaka ari ikibazo cy’ingutu ku bahinzikazi b’ahandi muri Afurika u Rwanda rutarimo? Leta iragabanya bije y’ubuhinzi yarangiza ikabyita  inkimgi ya mwamba y’ubukungu bw’igihugu.
    3 hr
  • IKIBAZO CY’UBUTAKA. BOMBE IZATURIKA RYARI?
    Itegeko ry’ubutaka  ni gashoza ntambara.
    Nyirubutaka si ubuhinga cyangwa ubwanditsweho, ahubwo ni utegeka ikigomba guhingwamo.
    Ubutaka bwabaye isibaniro. Abakene baramburwa ubutaka bugahabwa abifashije binyuze mu musoro, ibishushanyo mbonera, isaranganya rififitse, ishoramari rya baringa.
    Ubutaka, amafumbire, imbuto, amasoko mu biganza bya FPR kimwe
    N‘ubuzima bw’abahinzi. Iyi gahunda mbisha izihanganirwa kugeza ryari?
    Ikibazo cy’ubutakaka kizakemurwa na nde? Binyuze mu yihe nzira? Intambara y’ubutaka  izaba cg ntizaba?
    Nyiramongi yaba yarashakaga kuvuga ko kubura uburenganzira k‘ubutaka ari ikibazo cy’ingutu ku bahinzikazi b’ahandi muri Afurika u Rwanda rutarimo?
     Leta iragabanya bije y’ubuhinzi yarangiza ikabyita  inkingi ya mwamba y’ubukungu bw’igihugu.
    3 hr 10 min
  • FPR INKOTANYI IKOMEJE KWICA RUBANDA UMUSUBIZO & IMIRAMBO IRATORAGURWA BURI MUNSI
    1.Uruganda rw’ibibiriti rwatejwe cyamunara, habura upiganwa.
    a.Maitre Védaste Habimana, Umuhesha w’inkiko w’umwuga wari uhagarariye iyi cyamunara, yavuze ko igiciro fatizo cy’uru ruganda ari miliyoni 354.
    b.Ni ubwa kabiri bashaka kugurisha uru ruganda, ariko ubwa mbere bwo hari abari bagaragaje amafaranga barutangaho, uwari watanze menshi yari yatanze miliyoni 100.
    2.Nyaruguru: Barinubira ko bitoreye umuyobozi, agasimbuzwa uwo batatoye.
    a.Abaturage batangiye kwamagana igitugu cya FPR Inkotanyi.
    b.Abaturage bari kubyamanga igihe batoraga abadepite.
    3.Nyamasheke abanyeshuri bagera kuri 90 birukanywe mwishuri rya EAV Ntendezi banze kujya guhinga.
    a.Abanyeshuri baravuga ko bakeneye umwanya wo kwiga kuko bitegura ikizamini cya Leta
    4.Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ruratangaza ko rwatangiye iperereza k’urupfu rw'umusore bishe bakamukuramo amaso.
    a.Harya u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere bifite umutekano gute?
    Taliki 7 habonetse umurambo mu murenge wa Gahanga,
    Taliki 8 haboneka undi murambo mu murenge wa Gatsata. 
    Taliki ya 15 habonetse umurambo mu murenge wa Masaka.
    Taliki 24 habonetse umurambo Rusororo.
    Taliki 12 Kicukiro Masaka.
    5.Abaturage batangiye gutinyuka kuvuga akarengane bakorerwa na Leta y'agatsiko.
    a.Burera Garment Company yirukanye abakozi 56 kubera kwishyuza amafaranga.
    6.FERWAFA yafatiwe mu cyuho cyo gutanga Ruswa
    7.Rwanda -Uganda: ikibazo cy'umwuka mubi kimaze gufata intera hagati y'ibi bihugu.
    a.Mwenda yavuze ko “Ingeri nyinshi z’ukwiyubaka gukomeye mu bya Politiki n’ubukungu nyuma ya jenoside, amasomo menshi yakuwe muri Uganda.”
    b.Mwenda yemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye muri Afurika aho inzego z’umutekano ziba zifite amanota ari hejuru ya 90%.
    3 hr 2 min
  • ESE UBUMWE N'UBWIYUNGE BURASHOBOKA? URUBYIRUKO RW'ABANYARWANDA RWABIGERAHO GUTE?
    1.Ikibazo kirebana n'ubumwe n'ubwiyunge mu urubyiruko rw'abanyarwanda gihagaze gite mu Rwanda?
    a.Ese abana bakomoka ku babyeyi baba barijanditse muri jenoside nkuko bivugwa nta burenganzira bagira bwo kwishyira hamwe?
    b.Ese gushinga ishyirahamwe hari inenge birimo ?
    2.Amba Olivier Nduhungirehe aherutse gusobanura birambuye uburyo Jambo Asbl ari ishyirahamwe ry'abana b'abantu bakoze jenoside y'abatutsi.
    a.Nduhungirehe aratinyuka agashinja urubyiruko rungana nawe, rwiganye nawe, rwabaye inshuti ye ko bakorera abantu bakoze jenoside.
    b.Nduhungirehe ashimangira ko ntakindi bagamije usibye gupfobya jenoside.
    3.Paul Kagame yasabye urubyiruko rw'abahutu muri2013 gutinyuka rugasa imbabazi.
    a.Kagame ati :″ muri Leta yanjye niho hari abantu bakoze jenoside″
    b.Kagame ati :″ mufite ipfunwe, ikimwaro, ariko mugomba kwitandukanya nabyo.″
    4.Amateka y'urubyiruko m’u Rwanda aratandukanye cyane.
    a.Urubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe abatutsi rufite imiryango myinshi rwibumbiyemo.
    b.Urubyiruko rufite ubufasha rugenerwa na Leta y’u Rwanda mu bikorwa byarwo.
    5.Leta y’u Rwanda ihamagarira urubyiruko kwiyunga no kurenga ibikomere by'amateka.
    a.Hari imiryango myinshi m’u Rwanda iharanira inyungu z'abarokotse jenoside, ariko nta muryango numwe uharanira inyungu z'urubyiruko rw'abahutu m’u Rwanda.
    b.Ubumwe n'ubwiyunge bwashoboka gute mu gihe na Leta itandukanya urubyiruko rukeneye ubufasha ?
    6.Abantu batari bakeya bakomeje kwibaza impamvu yateye umuhanzi Kizito Mihingo gusaba urukiko rw'ubujurire gusesa ubujurire bwe.
    a.Cassien Ntamuhanga warezwe m’urubanza rumwe n'umuhanzi Kizito Mihigo aratubwira imvo n'imvano muri iri kinamico ry'urubanza.
    b.Ntamuhanga arashimangira neza itekinika rya Leta y'agatsiko.
    3 hr
  • KAGAME NA FPR INKOTANYI BAKOMEJE GAHUNDA YO KWICA RUBANDA
    1.Perezida Kagame yagaragaje igihombo Afurika iterwa no kohereza hanze ibihingwa bidaciye mu nganda.
    a.Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo Afurika yohereza hanze ibikomoka k’ubuhinzi, bikagaruka biyihenze.
    b. Ni gute twagira uwo turenganyiriza kuba u Rwanda rutumiza ikawa mu Burayi
    2.Nyamasheke: Abaturage basabwe guhinga urusenda rweze bategereza amafaranga none amaso yaheze mu kirere.
    a.Urusenda rwabaye urusenda.
    b.Abaturage babuze Mutuelle.
    3.Nyiramongi ati :″ nta munyarwanda ugomba kuvutswa ubuzima niba bishoboka kuburinda.″
    a.Abantu bararaswa uko bwije ndetse ni uko bukeye.
    b.Abantu baraterwa ibyuma, imirambo iratoragurwa hirya no hino mu gihugu.
    4.FPR Inkotanyi isenye umuco w'abanyarwanda wo gushyingirana.
    a.Ubushize Kagame yavuze ko bigomba guhagarara.
    b.Urubyiruko ntabwo rukibasha kubaka ingo nka kera.
    4.Kizito Mihigo yisubiyeho k’bujurire yari yaratanze mu Rukiko rw’Ikirenga.
    a.Kizito Mihigo  yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ikirego cye cy’ubujurire cyahagarara.
    b.Jean Paul Dukuzumuremyi  nawe yandikiye urukiko arusaba ko ikirego cye cy'ubujurire cyahagarara.
    5.Isomwa ry’urubanza rw’abaregwa iterabwoba ryashyizwe mu Ukuboza.
    a.Uru rubanza rwabereye mu muhezo kuburyo abantu batigeze bamenya uko rwagenze.
    b.Urukiko rwamaze kuruburanisha, umwanzuro warwo ukazasomwa ku wa 14 Ukuboza 2018.
    6.NYANZA: Abavuye Iwawa basubira mu muhanda,nyuma yo kwimwa ibyo bijejwe.
    a.Urubyiruko rw’u Rwanda rurimo kwangirika kubera ibiyobyabwenge.
    7.Igitugu FPR yazanye m’u Rwanda cyamaze kugera hose none ingaruka zirigaragaza.
    a.Abayobozi bakomeje gukubita abaturage.
    2 hr 55 min
  • 09/08/2018: AMAKURU ADASANZWE, LETA YA KIGALI, SCANDAL MURI DIPLOMASI
    Twongeye kubasuhuza Banyarwanda, nshuti namwe bakunzi ba Radio Itahuka. Ni Béatrice na Jean Paul muri iki kiganiro, tubahaye ikaze.
    Mu minsi ishize (Ukwezi) twakomeje gukurikiranira hafi uko Kagame na Leta ye babanye n' amahanga. Nubwo hari ibyo tutumvise, ariko amaso yo ntiyaduhishe. Guhera Namibia, Angola, Ubushinwa, ndetse n' i Kigali mu nama ya AGRF, aho Kigali yari yamamaje ko itazabona aho ikwiza abashyitsi biganjemo abakuru b' ibihugu. Icyo twabonye ni uko na mwene Rutagambwa byamuteye ikimwaro, kuburyo nawe atagaragaye kuri Table d'Honneur  ahora aharanira kwicaraho. Muri iki kiganiro, turababwira uko byifashe.
    Umwana ngo apfira mu iterura koko! "VISIT RWANDA"yatangiriye k'ukuguru kw' ibumoso none Leta itangiye kubara igihombo mukwezi kwa mbere, benshi banze ubutumire bwo kwita ingagi RDB ikodesha umunya Camerooun Lauren, benshi mu bakunzi ba Arsenal mu Rwanda batashhoboye kumenya uwo ariwe.
    Anne Rwigara yongeye kwibutsa ko Revolution  itagira ikiruhuko. Social Media ni urundi rugamba.
    2 hr 9 min
  • GERVAIS CONDO & FRANK HABINEZA :ESE POLITIKE YA OPPOSITION IRASHOBOKA MU RWANDA?
    1.NEC yemeje burundu abadepite 80, inavuga ku mashyaka mashya yinjiye mu Nteko.
    a.Umunyamabanga mukuru w'Ihuriro Nyarwanda RNC Gervais Congo yavuze ko ntacyo ishyaka rya Geen Party rishobora guhindura m’u Rwanda.
    b.Gervais Condo ati:″ amatora m’u Rwanda ni mascarade, FPR ireka abakandida Marionettes bakiyamamaza kuko ntacyo batwara ishyaka rya Kagame.″
    2.Kinigi : Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi witabiriwe n'abanyamahanga benshi.
    a.Ibyamamare, abahanzi ndetse n'abayobozi bitabiriye umuhango wo kwita amazina ingangi.
    b.Min Uwacu Julienne ati″: umukinnyi w'icyamamare wahoze akina muri Arsenal azafasha abana b’u Rwanda.″
    3.Gustave Mbonyumutwa ati :″ntabwo mfobya Genocide ahubwo ndavugira inzirakarenganze zose zitarabona ubutabera.″
    a.Ishyaka mbarizwamo ryafashe icyemezo cyo ku mpagarika k’umwanya niyamamarizaga bambwira ko biterwa na génocide yo m’u Rwanda.
    b.CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire ya Gustave Mbonyumutwa na bagenzi be.
    4.Indorerezi z'ihuriro ry'uburenganzira bwa muntu ryanenze inzego z'ibanze uburyo ziitwaye mw'ikinamico ry'amatora m’u Rwanda.
    a.Indorerezi zavumbuye igitugu cya FPR Inkotanyi mu guhutaza abaturage.
    b.Abaturage bategetswe gutera igikumwe ku gipfunsi.
    5.Akarere ka Nyanza karavuga ko imbuto zeraga muri ako karere zose zacitse burundu.
    a.FPR Inkotanyi yazanye iki mu Rwanda ?  Butare yezaga avocats k’ubwinshi none ngo kubona avocat biba ari ukubonekerwa.
    b.Iki kibazo ntabwo ari muri Butare gusa ahubwo kiri m’u Rwanda hose.
    6.Ubucuruzi hagati ya Afurika n'ubushinwa burakemangwa n'abantu batari bakeya.
    a.Kuki Kagame atavuga rumwe na Gov Kanimba kuri ubu bucuruzi?
    2 hr 55 min
  • GERVAIS CONDO & FRANK HABINEZA :ESE POLITIKE YA OPPOSITION IRASHOBOKA MU RWANDA?
    1.NEC yemeje burundu abadepite 80, inavuga ku mashyaka mashya yinjiye mu Nteko.
    a.Umunyamabanga mukuru w'Ihuriro Nyarwanda RNC Gervais Congo yavuze ko ntacyo ishyaka rya Geen Party rishobora guhindura m’u Rwanda.
    b.Gervais Condo ati:″ amatora m’u Rwanda ni mascarade, FPR ireka abakandida Marionettes bakiyamamaza kuko ntacyo batwara ishyaka rya Kagame.″
    2.Kinigi : Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi witabiriwe n'abanyamahanga benshi.
    a.Ibyamamare, abahanzi ndetse n'abayobozi bitabiriye umuhango wo kwita amazina ingangi.
    b.Min Uwacu Julienne ati″: umukinnyi w'icyamamare wahoze akina muri Arsenal azafasha abana b’u Rwanda.″
    3.Gustave Mbonyumutwa ati :″ntabwo mfobya Genocide ahubwo ndavugira inzirakarenganze zose zitarabona ubutabera.″
    a.Ishyaka mbarizwamo ryafashe icyemezo cyo ku mpagarika k’umwanya niyamamarizaga bambwira ko biterwa na génocide yo m’u Rwanda.
    b.CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire ya Gustave Mbonyumutwa na bagenzi be.
    4.Indorerezi z'ihuriro ry'uburenganzira bwa muntu ryanenze inzego z'ibanze uburyo ziitwaye mw'ikinamico ry'amatora m’u Rwanda.
    a.Indorerezi zavumbuye igitugu cya FPR Inkotanyi mu guhutaza abaturage.
    b.Abaturage bategetswe gutera igikumwe ku gipfunsi.
    5.Akarere ka Nyanza karavuga ko imbuto zeraga muri ako karere zose zacitse burundu.
    a.FPR Inkotanyi yazanye iki mu Rwanda ?  Butare yezaga avocats k’ubwinshi none ngo kubona avocat biba ari ukubonekerwa.
    b.Iki kibazo ntabwo ari muri Butare gusa ahubwo kiri m’u Rwanda hose.
    6.Ubucuruzi hagati ya Afurika n'ubushinwa burakemangwa n'abantu batari bakeya.
    a.Kuki Kagame atavuga rumwe na Gov Kanimba kuri ubu bucuruzi?
     
    .
    3 hr 23 min
  • IBIBAZO BABESHYE KO BYAKEMUTSE NIBYO BY‘INGUTU BYUGARIJE ABATURAGE
    IBIBAZO BABESHYE KO BYAKEMUTSE NIBYO BY‘INGUTU BYUGARIJE ABATURAGE
    Mu masezerano 10 yagejeje ku banyarwanda yiyamamaza, FPR irashaka gukemura bya bibazo bitagombye kuba bikivugwa kuko yatubeshye ko byakemutse mu ibeshyeshyamibare ryayo. Leta ya Kagame yaba yarahugiye mu itekinika  ikibagirwa gukemura ibibazo  nyirizina?Amazi kuri bose, ubushomeri, ruswa, umutekano, akarengane( imiyoborere myiza), ireme ry’uburezi, kubanisha abenegihugu (ubumwe n‘ubwiyunge) ngo bigiye kwitabwaho muri iyi myaka 5 iri imbere!!!!!Ibibazo by’ingutu  FPR  yitwaje ijya gushaka  amajwi   mu baturage byari bimeze bite muri 2013. Hari icyacyemutse muri iyi manda ishize? Turasubiza amaso inyuma turebe.Hari ibindi bibazo abanyapolitiki b’abanyarwanda badatinyuka kuvugaho kandi bibangamiye igihugu n’abanyarwanda: ingendo za Kagame,  kugenzura imikorere ya Rwandair, kwambura abaturage ibishanga, amasambu  n’imitungo yabo, imisoro n’imisanzu ya FPR  birembeje abanyarwanda,  igihingwa kimwe , kurandura imyaka y’abaturage, umusoro w’ubutaka,  agahimbazamusyi ka mwarimu, ivangura , kwiharira amasoko bikorwa na FPR, etc…Gutubya imibare y’abakene ntacyo byatanze. Ikibazo cy’ibyiciro by‘ubudehe  cyarenganyije abakene benshi kirashaka kugaruka ku meza ngo gisubirwemo. Kagame yabyemera kandi bishobora kuzambaguza imibare ye y’ubukene bikamutabaza?PM Edouard Ngirente we ngo Afrika ikeneye abayobozi bumva akamaro k’ubuhinzi.  Aravuga ukuri n’ubundi mu Rwanda hari inzara  yiswe „ inzara Nyobozi.“
    2 hr 59 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda