RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • DIANE RWIGARA ATI NZAKOMEZA IBYO NATANGIYE KABONE NUBWO BYASUBIZA MURI PRISON
    1.Sena  irashimangira ko abayobozi ba RDB na REG batajya bemezwa na Sena  ari ibigo bya Kagame.
    a.Ntawukuliryayo aribaza ikizakorwa ngo ubu bujura bubashe guhagarara.
    b.Hon Karangwa arashimangira ko ntacyo bavuga ngo gishyirwa mu bikorwa.
    c.Inama nyungurana bitekerezo ntacyo zimaze mu kureba ibyo umugenzuzi mukuru w'imari
    d.Ntawukuliryayo ati ntakindi natekereza cyangombye gukorwa.
    e.Iyo umuntu asuzugura ibyo twafasheho umwanzuro, ibyo natwe bitwereka ko tugomba gutinya.
    2.Peter Nkurunziza arashinja u Rwanda  ko abatera u Burundi baza bavuye mu Rwanda.″
    a.Nkurunziza arasaba ko umutekano ukazwa ku mbibi zose z 'u Burundi.
    b.Nkurunziza arasaba ko hongerwa umutekano ku mupaka w‘u Rwanda n'u Burundi.
    3.Olivier Nduhungireye yavuze ko ntacyo yavuga kubivugwa n'uburundi keretse bashyizeho minisiteri yo gusubiza Nkurunziza.
    a.Nduhungirehe:″ati turi muri OIF & AU nta mwanya dufitiye u Burundi.″
    b.Nkurunziza arashinja u Rwanda kwiyitirira ikawa ivu i Burundi ndetse n'amabuye y'agaciro
    c.Nduhungirehe aravuga ko President NKurunziza arwaye mu mutwe yagombye kujya i Ndera.
    4.Diane Rwigara yabwiye BBC ko azakomeza ibikorwa bye bya Politike.
    a.Diane Rwigara  ati:″ntabwo nahagarika gukora politike.″
    b.Rwigara ati:″ nibiba ngombwa ko banfunga nzabifungirwa.″
    5.Frank Habineza nyuma y'igihe kirekire avuga ko atazayoboka ubutegetsi bwa FPR ubu noneho yahawe umwanya wo kuyobora komisiyo mu Nteko.
    a.Habineza yatorewe kuyobora komisiyo y'imibereho mibi y'abaturage.
    6.Umuryango wa Jean Bosco Gasasira urasaba ubutabera.
    a.Umuryango wa Gasasira urasaba ubutabera kurenganura Gasasira udashobora kwivugira.
    7.Ingabire Day izaba iyi weekend taliki ya 13/10/2018.
    8.Ibitekerezo twakiriye kubyo RIB na Evode Uwizeyimana
    3 hr 14 min
  • BAHUNGA ARAVUGA KO IBYO "R.I.B" IVUGA KO YEMERANYIJE NA INGABIRE ATARI UKURI!
    1.Justin Bahunga Visi Perezida wa 2 wa FDU-Inkingi arasubiza ibibazo by'abakunzi ba Radio Itahuka.
    a.Bahunga Justin arashimangira ko RIB yabeshyeye Présidente wa FDU Inkingi Madame Victoire Ingabire. 
    b.Icyaha Ingabire ashinjwa na RIB ni ukwiyita umunya Politike ndetse ko no mu Rwanda nta nfungwa za Politike zihari.
    c.Ese Ingabire Victoire azemera aceceke? 
    2.Prof Charles Kambanda yashyize hanze inyandiko isobanura neza uburyo Leta y'ibyihehe irimo guhuzagurika.
    a.Dr Kambanda aribaza niba RIB ( ubugenzacyaha) basigaye bakora ibiganiro n'abanyepolitiki kugirango bumvikane ku bibazo politique.
    b.Dr. Kambanda arasubiza ibibazo by'abakunzi ba Radio Itahuka.
    3.Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bya OIF Michaëlle Jean yagambaniwe n'igihugu cye cya Canada 
    a.Igihugu cya Canada cyavuze ko kizashyigikira umukandinda ushyigikiwa n'ibihugu by'Afurika.
    2 hr 52 min
  • B. TWAGIRIMANA YABA KOKO YATOROTSE? & Dr. C. ONANA ATI OIF IGIYE KUBA IGISEBO
    1.Ese Twagirimana Boniface Vice président wa FDU Inkingi yaba yatorotse cyangwa yishwe na Leta y'agatsiko?
    a.Amakuru aturuka mu Rwanda kuva muri iki gitondo, arashimangira ko Boniface Twagirimana yatorotse gereza ya Nyanza.
    b.Umuvugizi w'amagereza mu Rwanda bwana CIP Hillary Sengabo yashimangiye itoroka rya bwana Boniface Twagirimana.
    c.Ntamuhanga yatubwiye ibibera muri gereza zo mu Rwanda biteye ikibazo abanyarwanda benshi.
    2. Karinijabo yaganiriye na Bwana Dr Charles Onana ku kibazo cya OIF n'amatora agiye kuba muri iyi minsi.
    a.Charles Onana arashimangira ko ibyo turimo kubona byose ari politike.
    b.Charles Onana yatubwiyeuruhare rwa ONU mu ntambara yo mu Rwanda yaje kurangirana na jenoside.
    1 hr 57 min
  • U RWANDA RWATEJE UBUSHYAMIRANE, RUSWA MURI FRANCOPHONIE.
    Candidature ya Mushikiwabo yateje akaduruvayo muri OIF (Organisation International de la Francophonie). *
    Nyuma yuko Kagame agerageje gusaba Premier Ministre wa Canada ko yaharira u Rwanda uriya mwanya wo kuyobora Francophonie, PM akamwangira, u Rwanda rwahisemo gukoresha ruswa na magendu kugirango babone uriya mwanya kuko kuwubura byatera ingorane nyinshi u Rwanda harimo n' igihombo gishingiye ku mafaranga yatanzwe mu kwiyamamaza. (Gusesagura)
    Hagati aho abadashyigikiye ko u Rwanda rutahabwa uriya mwanya bariyongera uko bwije ni uko bukeye. Ese u Rwanda rwo rwaba rwarasomye uburyo Francophonie yagiyeho n' icyo iharanira?
    Impinduka mugisirikare cy' u Rwanda hari ubutumwa bwihishe inyuma yazo?
    Leta y' u Rwanda ko yiyama abayishimira gufungura imfungwa za Politiki?!!!
    Ibi ni bimwe mubyo turi buganire muri iki kiganiro.
    2 hr 26 min
  • VICTOIRE INGABIRE, DIANE RWIGARA, ESE KAGAME AZEMERA AREKURE N'ABANDI BOSE?
    1.Diane Shima Rwigara na Adeline Mukangemanyi barekuwe by’agateganyo.
    a.Umucamanza yavuze ko bijyanye n’icyo amategeko ateganya, ku cyaha cyose umuntu aregwa, ashobora gusaba kurekurwa by’agateganyo.
    b.Itegeko umucamanza yashingiyeho ryasohotse mw'igazeti ya Leta yo ku wa 27/09/2018.
    c.Kuburana umuntu adafunzwe byahawe umwanya, umucamanza azajya ategeka ko yambikwa akuma k’ikoranabuhanga ku kuboko cyangwa ku kuguru, kazajya gasakuza arenze aho yabujijwe.
    2.Victoire Umuhoza Ingabire na Diane Shima Rwigara barashimangira ko ibikorwa bya politike bikomeje.
    a.Ikintu cya mbere Ingabire yavuze akigera hanze yagize ati :″ nzakomeza gukora Politike.″
    b.Diane Shima Rwigara nawe yashimangiye ko ibikorwa bya Politike bizakomeza.
    c.Adeline Mukangemanyi yashimiye Imana cyane yamurinze ikamurindira umuryango.
    3.Impinduka za Gisirikare zakozwe na Paul Kagame zivuze iki?
    a.LtCol Ruki Karusisi wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ngabo zicunga umutekano wa Kagame yahawe ipeti rya Colonel.
    b.Col Ruki Karusisi  yagizwe Umuyobozi wungirije  w’Ingabo Special Operations Force- SOF.
    4.Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu usanze Mwarimu ari igicubwa mu Rwanda.
    a.Umunsi mpuzamahanga wagenewe abarimu usanze umwarimu m' u Rwanda atitabwaho.
    5.Min Francis Kaboneka arivugira ko hari igihe abakora muri VUP bashobora kumara amezi agera kuri 3 batarahembwa.
    a.Ikimenyetso cyuko isanduku ya Leta irimo ubusa.
    b.Minisitiri ati :″ tuba twabuze ayo kubahemba.″
    c.Hari aho nabonye muri iyi minsi ko abakora isuku muri Kigali bamaze amezi 9 badahembwa .″
    6.Marine Le Pen yavuze ko atumva impamvu Président Emmanuel Macron yanga abafaransa.
    a.Marine Le Pen ntiyumva ukuntu Président Emmanuel Macron ashyigikira Louise Mushikiwabo ku mwanya wa OIF.
    3 hr 28 min
  • UBWISANZURE N’UBUKUNGU : BYINSHI BITEYE ABANYARWANDA KWIHEBA
    1.Kubera amikoro make Kaminuza y’u Rwanda nta yandi mahitamo yari isigaranye usibye kuzamura amafaranga y’ishuri kugirango ibashe gukemura ibibazo by’ingutu.  Dr Murigande yarodogoye mu nteko.
    2.Leta yifuzaga ko amafaranga y’ishuri yagabanuka abanyarwanda bakareka kujya gushaka  amashuri Uganda/ Congo.
    3.Leta yanze gufasha Kaminuza y’u Rwanda irarenga ifashisha milyari 7 iy’Abanyamerika yitwa  Canergie Mellon, ifasha na Hotel  Marriott  kwishuyura imyenda.
    4.Umukozi mukuru muli Minicofin aratangaza ko imyenda u Rwanda rwafashe imaze kugera kuli 51,6% by’umusaruro mbumbe. Ibibazo by’ingutu biri mu burezi  byaba bifitanye isano n’iriya myenda ya Leta?
    5.Amazu  ya Vision City yubatswe hirengagijwe ububashabuguzi bw’abanyarwanda yataye agaciro, no guhanantura ibiciro byayo nta kizere bitanga. Igihombo gishobora kuzagira ingaruka kuri pansiyo.
    6.Hatagira uwibeshya, ingoma y’igitugu ya Kagame iragenda irushaho kongera ubukana kubera  gukaza amategeko abuza abanyarwanda kwisanzura no kunenga ubutegetsi.
    7.EAC ngo yashyizeho komite iziga ku itegeko nshinga rihuriweho n’ibihugu biyigize. Ariya mategeko ya Kagame abuza abantu ubwisanzure muri politiki no mu gutanga ibitekerezo azageza u Rwanda muri EAC no muri OECD?
    8.Prof Shyaka  utegeka  RGB  yongeye gutera uburashi  Leta y’igitugu, nyamara aragosorera mu rucaca kuko imibare atangaza ntawe uyemera keretse utazi umuco wo gutekinika wimakajwe mu Rwanda.
    3 hr 3 min
  • U RWANDA RUKOMEJE GUFATA AMADENI KUBWINSHI & ESE AHO NTIRUZATEZWA CYAMUNARA ?
    1.Leta y'agatsiko ikomeje guteza cyamunara imitungo y’umuryango Rwigara.
    a.Fond de commerce niyo yatejwe cyamunara mw'ibanga rikomeye.
    b.Agaciro, icyagurishijwe, abaguze iyo Fond de commerce ntabwo byamenyekanye.
    c.Birashoboka ko ibintu byose byari bisigaye byaba byagurishijwe mw'ibanga rikomeye.
    2.Urubyiruko u Rwanda rwifuza rwaba ruteye gute?
    a.Ikiganiro mu nteko Nshingamategeko cyagaragaje ko urubyiruko rwo hambere rwishwe n'umwaduko w'abakoroni.
    b.Abakoroni baraje bashinga amashuri batangira kwigisha urubyiruko aho byatugejeje mwese murahazi ni jenoside yakorewe abatutsi.
    c.Abantu bakoze Revolution ikosa ryambere bakoze ni uko bagiye mu mashuri bakiga bakabasha kumenya uburenganzira bwabo.
    d.Leta y'agatsiko yateje ubujiji muri bene Kanyarwanda .
    3.Minisiteri y'igenamigambi yashimangiye ko u Rwanda baruhanaguriye amadeni muri 2005 na 2006
    a.Ikiganiro cyatangiwe mu nteko.
    b.Ubu u Rwanda rufite amadeni arenga igipimo cy'umurongo wa Debit Management bari bafite muri 2006.
    c.Minisitiri  Uwera Claudine ati:″kubera iki ufata inguzanyo? ntabwo ari ikintu kibi, Igihe ufashe ideni ugomba gukoresha amafaranga mu kintu kizanira igihugu inyungu kuko abaturage niba bazishyura iryo deni.″
    d.Amadeni y’u Rwanda ukurikije GDP y’u Rwanda, amadeni  ni 51.06% versa GDP, andi madeni agizwe na 43%, Domesitic Debt 8.6%
    4.Ikinyoma cya Leta y'agatsiko.
    a.Leta y'agatsiko irabeshya ko izahimba imirimo Miliyoni imwe n'igice.
    b.Ubuhinzi ngo buzazamuka buve kuri 5%  bugere10%
    c.Vision 2020 igeze kuri 37% ese tuzabasha kugera gute ku 100% ?
    d.Exchange rate yacu ntabwo tubashaka kuyikurikirana neza bitewe n'agaciro k'ifaranga.
    3 hr 16 min
  • U RWANDA MU NZIRA Y'AMATEKA AGOYE & KUKI ABANYARWANDA BATAVUGA RUMWE KU MATEKA?
    1.Inama ya OIF izateranira muri Armenia 2018 aho izatora umuyobozi wayo hagati ya Micheal Jean  na Louise Mushikiwabo.
    a.Faustin Twagiramungu na Jean Marie Ndagijimana bagize icyo babivugaho.
    2.Urukiko rwateye utwatsi abo kwa Rwigara bifuzaga gufungurwa by'agateganyo.
    a.Umwanzuro w'urukiko niba bazafungurwa uzamenyekana kuwa gatanu 05/10/2018.
    3..Ese amateka y’u Rwanda twumva yaba ariyo cyangwa yaba avugwaho kimwe?
    a.Boniface Benzinge na Gasana Anastase baratubwira icyo batekereza kuri ayo mateka?
    b.Gasana Anastase asanga abavuga amateka mashya aribo barimo guhimba.
    c.Gasana Anastase asanga ikinyoma cyarazanywe n'ubwiru muri wa muco wo kwikubira ubutegetsi.
    d.Boniface Benzinge ati:″ amateka basigaye bayashingira kumoko y'abahutu n'abatutsi.″
    4.Urukiko rwateye utwatsi abo kwa Rwigara bifuzaga gufungurwa by'agateganyo.
    a.Umwanzuro w'urukiko niba bazafungurwa uzamenyekana kuwa gatanu 05/10/2018.
    2 hr 48 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda