RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • GEN KAYUMBA NYAMWASA AKOMEJE KUBA IKIBAZO KURI PAUL KAGAME NA LETA Y'AGATSIKO
    1.Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa.
    a.Grenade zatangiye guterwa m’u Rwanda Gen kayumba akiri Ambasaderi muri India hari le 21/12/2009.
    b.Taliki ya 26/02/2010 Gen Kayumba yahungiye muri Uganda. Leta itangaza ko yari akurikiranyweho ibyaha.
    b.Grenade zongeye guterwa iminsi 4 gusa mbere y’aho Kayumba Nyamwasa afashe iy’ubuhugiro muri Uganda.
    2.Leta y'agatsiko yakoresheje Inkinko zayo nabyo ntibyagira icyo bitanga.
    a.Gen Kayumba na bagenzi be bakatiwe gufungwa badahari.
    b.Babareze kwandika Rwanda Breafing ko ibiba amacakubiri mu Banyarwanda.
    c.Kagame yavuze ko bazafatwa uko byagenda kose.
    3.Evode Uwizeyimana yabwiye BBC ko impapuro za Leta y'agatsiko zitazahabwa agaciro na Interpol.
    a.Hashize imyaka irenga 8 izo mpapuro zidahawe agaciro.
    b.Uwizeyimana yavuze ko nta gihugu gishobora kohereza abo Leta ivuga usibye igihugu cy'abasazi.
    c.Theos Badege wari umuvugizi wa Police yagerageje gukina ikinamico ariko abaturage bazi ukuri.
     
    4.Igihu cy’ Africa cyanze guha agaciro ibisabwa na Leta y'agatsiko.
    a.Tharcisse Karugarama yatangaje ko Gen Kayumba aramutse atashye m’u Rwanda yahabwa imbabazi.
    b.Gen Kayumba yavuze ko adakeneye imbabazi za Leta y'agatsiko.
    5.Ntacyo Kagame atakoze ngo agerageze kwica Gen Kayumba ariko Imana ikomeza gukinga akaboko
    a.Kagame ntabwo azatekana Gen Kayumba akiriho.
    b.Azakomeza gukoresha icyo abonye cyose kugirango akomeza guteza ubwega.
    3 hr 46 min
  • MU MVUGO ITUNGURANYE, KAGAME YABWIYE ABANTU KO MUSHIKIWABO YASABWE N' UBUFARANSA
    Mu mvugo yatunguye benshi, Kagame yabwiye abari baje gutaramana na Mushikiwabo ko kumwikuraho atari we byaturutseho. Ese icyatumye Kagame yikuraho Mushikiwabo byaba ari ukumwikiza? 
    Abashumba ba Kagame mu kaga gakomeye cyane. Alex na Damascène baba ari abanyuma cg liste iracyari ndende!!
    Rubangura we ngo azajya muri 1930 aho barimo kumucurira icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Hagati aho Uwitwa Katty asuzuguwe azaba atavukana na Kagame.
    Abanyepolitike bakomeje gushimutwa m'u Rwanda, mu gihe bari mu maboko ya Polisi nizindi nzego z' umutekano.
    Muri kumwe na Jean Paul, Bea na Béatrice.
    2 hr 29 min
  • HAGATI YA E.NGIRENTE NA P.KAGAME NI INDE UHANGAYIKISHIJWE N'IREME RY'UBUREZI ?
    1.Minisitiri w’Intebe yavuze ko ntawe ukwiye kubura amikoro yo kwiga muri UR abyemerewe.
    a.Edouard Ngirente yaba azi neza ko FPR Inkotanyi itigeze yifuza ko abanyarwanda bagira ireme ry'uburezi ?
    b.Icyemezo cyo guhagarika Buruse mu mwaka 2007, cyagize ingaruka ku banyeshuri batari bakeya.
    c.Ese kuki iyi Leta yazanye ibyiciro by'ubudehe mu burezi bwu Rwanda ?
    d.Kagame ubwo yari yagiye i Butare yabwiye abanyeshuri impamvu yakuyeho Buruse.
    e.Kagame yafashe umwanya wo kuvuga uburyo azahangana n'abanzi b’u Rwanda.
    2.Murekezi Anastase yavuze  ko hari imitungo ihishwa n’iragizwa abandi bantu.
    a.Murekezi ati :″ Hari imitungo ihishwa n’iragizwa abandi bantu birakorwa cyane.″
    b.Murekezi iyo avuga abantu bagaragaza umutungo wabo yatubwira umutungo wa Kagame uwo ariwo?
    c.Ese imitungo ihishwe yaba ari iya Kagame gusa ?
    3.Ingabire Immaculée ati :″ Igihugu kirimo ruswa ni nk’umwana urwaye bwaki.″
    a.Uwo mwana urwaye bwaki yaba ari nde?
    b.Igihugu ntabwo ari imisozi n'ibibaya gusa, ahubwo harimo n'abantu.
    4.Ikibazo cy'abahinzi b'ibirayi, i Rubavu bararira ayo kwarika.
    a.Ese kuki abahinzi badahabwa uburenganzira bwo gucururiza aho bashaka ?
    b.Minisitiri Soraya arateganyiriza iki aba bahinzi b'ibirayi bashaka ubufasha?
    5.RNC ikomeje gushishikariza abanyarwanda kwishyira hamwe no gukorera hamwe mu kurwanya Leta y'igitugu ya Kagame.
    a.Ibibazo biri mu gihugu nta muntu numwe bidahangayikishije.
    b.Rubanda irifuza impinduka vuba na bwangu ariko ugasanga batanzi inzira iyo mpinduka izacamo.
    c.Hari abavuga ko ntaho babogamiye muri Politike ariko ugasanga bavuga ko babangamiwe na Leta y'agatsiko.
    d.Ese birashoboka ko abantu bumva neza ibibazo bafite bagashyigikira impinduka ?
    3 hr 31 min
  • HAGATI YA E.NGIRENTE NA P.KAGAME NI INDE UHANGAYIKISHIJWE N'IREME RY'UBUREZI ?
    1.Minisitiri w’Intebe yavuze ko ntawe ukwiye kubura amikoro yo kwiga muri UR abyemerewe.
    a.Edouard Ngirente yaba azi neza ko FPR Inkotanyi itigeze yifuza ko abanyarwanda bagira ireme ry'uburezi ?
    b.Icyemezo cyo guhagarika Buruse mu mwaka 2007, cyagize ingaruka ku banyeshuri batari bakeya.
    c.Ese kuki iyi Leta yazanye ibyiciro by'ubudehe mu burezi bwu Rwanda ?
    d.Kagame ubwo yari yagiye i Butare yabwiye abanyeshuri impamvu yakuyeho Buruse.
    e.Kagame yafashe umwanya wo kuvuga uburyo azahangana n'abanzi b’u Rwanda.
    2.Murekezi Anastase yavuze  ko hari imitungo ihishwa n’iragizwa abandi bantu.
    a.Murekezi ati :″ Hari imitungo ihishwa n’iragizwa abandi bantu birakorwa cyane.″
    b.Murekezi iyo avuga abantu bagaragaza umutungo wabo yatubwira umutungo wa Kagame uwo ariwo?
    c.Ese imitungo ihishwe yaba ari iya Kagame gusa ?
    3.Ingabire Immaculée ati :″ Igihugu kirimo ruswa ni nk’umwana urwaye bwaki.″
    a.Uwo mwana urwaye bwaki yaba ari nde?
    b.Igihugu ntabwo ari imisozi n'ibibaya gusa, ahubwo harimo n'abantu.
    4.Ikibazo cy'abahinzi b'ibirayi, i Rubavu bararira ayo kwarika.
    a.Ese kuki abahinzi badahabwa uburenganzira bwo gucururiza aho bashaka ?
    b.Minisitiri Soraya arateganyiriza iki aba bahinzi b'ibirayi bashaka ubufasha?
    5.RNC ikomeje gushishikariza abanyarwanda kwishyira hamwe no gukorera hamwe mu kurwanya Leta y'igitugu ya Kagame.
    a.Ibibazo biri mu gihugu nta muntu numwe bidahangayikishije.
    b.Rubanda irifuza impinduka vuba na bwangu ariko ugasanga batanzi inzira iyo mpinduka izacamo.
    c.Hari abavuga ko ntaho babogamiye muri Politike ariko ugasanga bavuga ko babangamiwe na Leta y'agatsiko.
    d.Ese birashoboka ko abantu bumva neza ibibazo bafite bagashyigikira impinduka ?
    3 hr 37 min
  • kabagema : Gufungura Ingabire na Diane Rwigara ntacyo byamariye Paul Kagame
    GUFUNGURA INGABIRE NA DIANE NTACYO BYAHINDUYE
    KU ISURA YA KAGAME YANGIRITSE CYANE MU MAHANGA
    1. Gutumikira abanyarwanda batwaNdikiye.
    2. Kagame Gufungura Igabire na Diane ntacyo byahinduye kw’ishusho ye y’umunyagitugu
    mu mahanga. Mu nama aherutse mu Budage itangazamakuru ryamuhaye amazina mabi
    cyane.
    3. Amashuri, amavuriro, amazi, chômage, vision 2020,urutonde rwa WEF mu korohereza
    ishoramari, etc… byose twarabeshywe, ni uguhera kuli zero hagashakwa imibare mishya.
    4. Ibyo Ingabire Immaculée wa TIR atangaza kuli VUP biteye kwibaza ku mibare ya Prof
    Shyaka y’abaturge bishimiye servisi za Leta, no kuba imfashanyo zihabwa abafite ruswa.
    5. Gutonesha „Made in Rwada“ mu gutanga amasoko ya Leta byaba byubahiriza amategeko
    y’ipigawa mu isoko rusange rya EAC, n’isoko ryaguye ry’Afrika Kagame yifuza kandi
    yigisha ?
    3 hr 13 min
  • KAGAME NA NYIRAMONGI BAZA IMBERE MU KURYA RUSWA & NONE BARIGISHA UBUBI BWAYO
    1.RNC Ifite gahunda yo gutabara abanyarwanda.
    a.RNC-USA Chapter ihagaze ite muri iki gihe?
    b.Richard Niwenshuti ni muntu ki? kuki waje muri RNC?
    c.RNC-USA igizwe n'izihe nzego ?
    d.Ni ubuhe butumwa ufitiye abanyarwanda bataragana Ihuriro cyane cyane abari k’umugabane uhagarariye?
    2.Ese Kagame na Nyiramongi bahera he bigisha abadepite b'umuryango w'ibihugu by'Afurika ububi bwa Ruswa ?
    a.Nyuma Kagame watangije iyi nama iteraniye i kigali taliki ya 22/10/2018, yasabye aba badepite kuvugurura amategeko y'ibihugu by'Afurika kugirango boroshye ubucuruzi.
    b.Kagame na Nyiramongi nibo batanga amasomo y'ingaruka za Ruswa ikomeje kumunga umugabane wa Afurika.
    3.Jeannette Kagame Nyiramongi ati : «Ruswa imunga ubukungu bw'igihugu ikongera igihombo kuri Leta.»
    a.Nyiramongi yatangije inama y'abadepite b'umuryango w'afurika aho insanganyamatsiko ari uruhare rw'umugore mu kurwanya Ruswa. 
    b.Nyiramongi ati :«Ruswa igira ingaruka mu bikorwa remezo nko mu buvuzi, iterambere, gutanga amazi meza, isuku, uburezi ndetse no muri service zitandukanye.»
    c.Nyiramongi ati :« abagore 76% bagaragaje ko bagiye baka Ruswa muri Service zitandukanye.
    4.Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi ati « : Ruswa ntabwo ari iy’ Abanyafurika gusa ahubwo igaragara ku Isi hose. »
    a.Anastase Murekezi aravuga ko Kagame yashyizeho ingamba zo kurwanya Ruswa.
    b.Kagame yaravuze ati : « muri Afurika iyo Ruswa igaragaye iba igaragaramo abandi bantu batari abo muri Afurika. »
    c.Kagame akomeza avuga ko Ruswa atari iy’Abanyafurika ahubwo ari Ruswa.
    5.Ruswa yamunze ubukungu bw' u Rwanda kuva Kagame na FPR bagera m’u Rwanda.
    3 hr 42 min
  • KAGAME NI UMUCOMMISSIONER W'ABAZUNGU BASHAKA UBUTUNZI BW'AFRICA
    1.Ikibazo cy'imibereho y'abaturage gikomeje kuba kibi cyane.
    a.Abaturage barinubira uburyo bacibwa imisoro bavuye guhahira muri Tanzaniya.
    2.Johnston Businge yavuze ku bihano birebana no gucuruza ibiyobyabwenge.
    a.Minisitiri Businge aravuga ko ibihano byakajijwe kugeza ku gifungo cya Burundu.
    b.Ni bande bacuruza ibiyobyabwenge m’u Rwanda ?
    c.Gitifu, Mudugudu na Executifu nibo bantu baza imbere mu gukingira ikibaba abakora ndetse bacuruza ibiyobyabwenge.
    3.Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko ibibazo by'amakimbirane m’u muryango bikomeje kwiyongera.
    a.Ibirego by’umutungo 642 bingana na 34.4%.
    b.Ibirego birebana ahanini n'ubutaka.
    4.Nirere Madeleine wo muri komisiyo Uburenganzira bwa Muntu arashinja impunzi za kiziba kwica amategeko.
    a.Ejo hashize Police yashimuse impunzi mu nkambi ya kiziba.
    5.Kagame yitabiriye inama ya G20 m’Ubudage.
    a.Ati “Volkswagen ntabwo iteranyiriza imodoka mu Rwanda gusa, ahubwo irubaka ahazaza h’ubucuruzi mu gutwara abantu n’ibintu hatangijwe ibidukikije.
    3 hr 19 min
  • CG GASANA EMMANUEL AGIYE GUHANGANA N'ABANYABUTARE BAFITE IMYUMVIRE YA KERA
    1.Ibibazo bisaba ingengo y’imari idahambaye tujye tubyikemurira.
    a.Guverineri w’Intara y’amajyepfo, CG Emmanuel Gasana arasaba abatuye mu Ntara y’Amajyepfo gushyira imbaraga mu kwikemurira ibibazo bisaba ingengo y’imari idahambaye.
    b.Ese Abanyabutare baba bafitanye urubanza na Paul Kagame na FPR Inkotanyi?
    c.Hari abaturage babwiye itangazamakuru ko ibibazo byo gusenya umujyi wa Huye bifitanye isano n'impinduramatwara zahavukiraga.
    2.MINAGRI ivuga ko bishoboka ko mu 2030 izaba ishobora guhaza abaturage bose, ni ubwo abashonje barushaho kwiyongera.
    a.Minisitiri Gérardine Mukeshimana ashobora kuba afite ikibazo gikomeye cyo kutamenya gutangaza imibare ya "MINAGRI".
    b.Gérardine Mukeshimana na MINAGRI baravuga ko kugeza ubu abaturage bangana na 32% badafite ibiribwa bihagije.
    c.Gérardine Mukeshimana ati :″Abana bagwingiye  bari ku kigero cya 35%.″
    3.Gérardine Mukeshimana ubushize yatangaje ko 1.6% aribo badafite ibiribwa bihagije none umuntu yakwibaza aho 32% ivuyehe.
    a.Dr. Murekezi Charles ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri MINAGRI  yatangaje ko Abanyarwanda 81% bihaza mu biribwa.
    b. 19% bo ntibaragera k’urwego rwo kwihaza mu biribwa.
    4.CP Theos Badege yasimbuwe kubuvugizi bwa Police, azajya gukorera i Lyon mu Bufaransa ku cyicaro gikuru cya Interpol.
    a.Theos Badege uherutse guhabwa umwanya w’ubuyobozi muri Polisi Mpuzamahanga Interpol.
    5.Bahimbye isengesho bumva ko ryasimbura ‘Dawe Uri Mu Ijuru’
    a.Aho Kagame ntagiye kuba ikigirwamana?
    6.Ikibazo cy'uburenganzira bwa muntu gikomeje kuba imbogamizi mu Rwanda
    a.Ubucucike muri za Gereza mu Rwanda.
    b.Ibiyobyabwenge hose mu gihugu.
    c.Guhohotera abana ndetse n'abagore.
    3 hr 27 min
  • HAGATI YA ODA PACCY UZAMBERUMWANA NA NYIRAMONGI NINDE UKWIRIYE UKWIRIYE KWAMBURWA IZINA!
    Ikaze kuri Radio Itahuka, Ijwi ry' Ihuriro Nyarwanda.
    Mucyumweru gishize abanyarwanda hanze n' Imbere mugihugu batangajwe n' Icyemezo cyumukuru w' Iyozabwonko cyo kwambura Umuhanzikazi Oda Paccy ubutore. Ese niwe ukwiriye kubimburira abandi!
    Akazu karakomeza gusenyuka uko bwije n' uko bukeye. Damascene na Alexis, Abashumba bakomeye mumazi abira imiryango yabo iratabaza!
    Denis Rubangura abaye igitambo cyambere cya Alexandre Nzizera aho avuga ko ahagarariye Dan Munyuza murubanza rwa Immaculee na Denis Rubangura.
    2 hr 18 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda