RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • AXEL KALINIJABO : ESE KAGAME YABA AZI KOKO INSHINGANO ZE?
    KALINIJABO 12/16/2018: ESE KAGAME YABA AZI KOKO INSHINGANO ZE?
    Bakunzi ba radio Itahuka twongeye kubasuhuza kandi tubifuriza imigisha y'Imana,
    Mu kiganiro cyacu cy'uyu munsi, abatumirwa bacu bari butuganirize ku ngingo enye zikomeye zavuzwe k'u Rwanda muri iki cyumweru turangije.
    1) Kuwa mbere taliki ya 10 ukuboza 2018, isi yose yijihije umunsi mpuzamahanga w'uburenganzira bwa muntu, U rwanda rukaba rwarivuze imyato ko rwabashije guha abanyarwanda uburenganzira bwabo. Nyamara  kandi koko ngo agahinda k'inkoko kamenywa n'inkike yarayemo, akarengane, iyicarubozo, kuzimira, kwicwa byabaye twibanire ku abanyarwanda benshi, urugero ni Bwana Jean Bosco Ngarama uri butugezeho uko yabonye akarengane ubwo yari akiri m'u Rwanda.
    2) Inama y'umushyikirano ya 16 yongeye kugaragaza ko akazina ikwiriye koko ari "Iy'umubeshyano", nkuko bimenyerewe abantu bararamukanyije, batera imisingo, bararya, baranywa, ibibazo by'ingutu byugarije abanyarwanda babishyira k'uruhande nkuko bisanze, harimo n'ikibazo cy'abana batazi inkomoko yabo, hamwe n'ibindi byinshi, wakwibaza uti;"amaherezo azaba ayahe?"
    3) Mugihe Dr Denis Mukwege ahamagarira Isi yose gufasha DRC kubona amahoro, no guhana inkozi z'ibibi zacuze imiborogo muri Congo, zikoreka imbaga y'abantu batabarika, Perezida Kagame we arimo aranezezwa n'ibibunda bya rutura yaguze mu misoro y'abanyarwanda, ese mama arashaka kubirasa kuri bande noneho?
    4) Ngo abaturanyi b'u Rwanda ni babi, kandi ngo na Afurika y'Epfo irabeshyera u Rwanda, kuko ngo rutigeze rutuka abayobozi bayo, hmmm, akabaye icwende ntikoga koko, amakosa ni ay'abandi, naho Rwanda ya Kagame na Bamporiki irera ngo DE.
    Muze muri benshi tugiye kuva imuzi izo ngingo zose.
    3 hr 3 min
  • KAGAME ATI RNC ISHOBORA KUGANIRA MUGIHE SEZIBERA NA NDUHUNGIREHE BATAYIZI!!
    1.Inama y'umushyikirano yaberaga i Kigali mu minsi 2 yashojwe uyu munsi kuwa gatanu taliki ya 14/12/2018.
    a.Iyi nama ya 16 y'umushyikirano yaranzwe ahanini n'ijambo rya Paul Kagame ryagarutse ku kibazo cy'umutekano w’u Rwanda mu karere k'ibiyaga bigari.
    b.Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda rufite abaturanyi babi.
    c.Kagame yongeye kuvuga ko ntakwihuza kw'ibihugu byo mu karere uturanye n’abantu bakwanga cyangwa bakwifuriza inabi.
    d.Kagame ati :″ Mbere yo kuganira n'abandi tubaze tuganira hagati yacu ubwacu.″
    2.Paul Kagame yabajijwe icyaba cyaratumye Afurika y’Epfo isubika ibiganiro byari biteganyijwe kuzahura umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo.
    a.Paul Kagame ati :″RNC mujya muyunva cyangwa murayizi ?″
    b.Kagame ati :″Minisitiri Lindiwe Sisulu yatumiye abantu ba RNC.″
    c.Kagame ati :″Dushobora kuganira ku biganiro "Dialogue" ibyo ni byiza ariko ikibazo ni uko byabanje kujya mu biganiro.″
    d.Kagame aravuga ko kugeza ubu atarabona Tweet ya Nduhungirehe na Link ya Rushyashya.
    e.Kagame yashimangiye ko akurikira Blog or Media za Opposition.
    3.Impuruza ya ICGLR ku kibazo cy’u Rwanda n’u Burundi yamaganiwe kure.
    a.Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ICGLR, Zachary Muburi-Muita yavuze ko kwangirika k’umubano w’ibihugu byombi bibahangayikishije, asaba imiryango mpuzamahanga ubufasha mu kuzahura uwo mubano, nk’uko Ikinyamakuru Iwacu Burundi cyabyanditse.
    4.Paul Kagame yashimangiye ko yapfushije abasirikare 3 mu gitero cya Busasamana.
    a.Paul kagame ati :″Tugiye kurebera hamwe na Kongo ikigiye gukorwa.″
    b.Kagame ntabwo ajya avuga ko yakozwe mujisho ngo arekere aho.
    c.RNC ntabwo ihanganye na FDLR buri organisation, ifite ubuzima gatozi bwayo.
    3 hr 10 min
  • UBUKENE:IMIBARE MIBI IRISUKIRANYA.IHURIZO NI UKUMENYA IMPAMVU NONEHO BAYIREKA
    UBUKENE:IMIBARE MIBI IRISUKIRANYA.IHURIZO NI UKUMENYA IMPAMVU NONEHO BAYIREKA
    1. Nyuma yo  gutungurwa  n‘agatsiko katubwira ko abanyarwanda bafite amazi meza atari 84% ahubwo  ari 16%, na chomage mu barangije kaminura atari 13,5% ahubwo ari 86% byagaragajwe n’imibare ya BRD, ko imyenda atari 48% ahubwo yageze kuri 51,6% bya PIB. Leta yongeye kudutungura idutangariza ko mu myaka itatu ishize  ubukene butagabutse. Ngo 38,2% by’abanyarwanda  bakennye batungwa n’amafaranga ari munsi ya 159.000 ku mwaka, 16% bari mu bukene bukabije batungwa n’ari munsi ya 105.000 ku mwaka. Uruhare rwa Leta ni uruhe mu  gutsimbura ubukene? Kuki   noneho agatsiko  kataniga imibare mibi nk’iyi kakayireka igatambuka? Ni ukubera Ngirente cg ni ugutera imbabazi abaterankunga ? Kubeshya imibare nta nyungu bikibafitiye?
    2.Dukurikije uko agatsiko kacunze nabi ibya rubanda muri iyi myaka 3 ishize,  hari uwaba yaratunguwe ni uko ubukene budashyiguka?
    3.Muri iyi myaka 3 batubwira ko ubukene butagabanutse hanyerejwe miliyari 210  byiswe ko “zaburiwe irengero“ (2014/ 2015) n’izindi miliyari zitabarika muli 2016 na 2017 ( PAC, umugenzuzi w’imari ya Leta). Hagaragazwa  ko ruswa ikabije ituma abakeneye imfashanyo ataribo bazibona, abafashijwe Leta ikayisubiza mu buryo bw’imisoro n’imisanzu itandukanye.
    4.Muri iyi myaka 3 ubukene butanyeganyeze, ni nayo myaka Leta yafashe imyenda myinshi iyishora mu mishinga ihenze cyane kandi  iyihombya ( Rwandair, KCC).
    5.Muri iyi myaka 3 ubukene  butanyeganyeze,  ni naho Leta yakajije umurego mu kwambura abaturage bayo ububashabuguzi : imisoro yikubye  inshuro 10 k‘ubutaka n’ bw’amacumbi, kongera minerval ,transport,etc… Abakene babujijwe kwikorera imiromo ibatunga, kuzunguza, caguwa, gucuruza amata, kororera mu mujyi
    2 hr 52 min
  • UBUKENE:IMIBARE MIBI IRISUKIRANYA.IHURIZO NI UKUMENYA IMPAMVU NONEHO BAYIREKA
    1. Nyuma yo  gutungurwa  n‘agatsiko katubwira ko abanyarwanda bafite amazi meza atari 84% ahubwo  ari 16%, na chomage mu barangije kaminura atari 13,5% ahubwo ari 86% byagaragajwe n’imibare ya BRD, ko imyenda atari 48% ahubwo yageze kuri 51,6% bya PIB. Leta yongeye kudutungura idutangariza ko mu myaka itatu ishize  ubukene butagabutse. Ngo 38,2% by’abanyarwanda  bakennye batungwa n’amafaranga ari munsi ya 159.000 ku mwaka, 16% bari mu bukene bukabije batungwa n’ari munsi ya 105.000 ku mwaka. Uruhare rwa Leta ni uruhe mu  gutsimbura ubukene? Kuki   noneho agatsiko  kataniga imibare mibi nk’iyi kakayireka igatambuka? Ni ukubera Ngirente cg ni ugutera imbabazi abaterankunga ? Kubeshya imibare nta nyungu bikibafitiye?
    2.Dukurikije uko agatsiko kacunze nabi ibya rubanda muri iyi myaka 3 ishize,  hari uwaba yaratunguwe ni uko ubukene budashyiguka?
    3.Muri iyi myaka 3 batubwira ko ubukene butagabanutse hanyerejwe miliyari 210  byiswe ko “zaburiwe irengero“ (2014/ 2015) n’izindi miliyari zitabarika muli 2016 na 2017 ( PAC, umugenzuzi w’imari ya Leta). Hagaragazwa  ko ruswa ikabije ituma abakeneye imfashanyo ataribo bazibona, abafashijwe Leta ikayisubiza mu buryo bw’imisoro n’imisanzu itandukanye.
    4.Muri iyi myaka 3 ubukene butanyeganyeze, ni nayo myaka Leta yafashe imyenda myinshi iyishora mu mishinga ihenze cyane kandi  iyihombya ( Rwandair, KCC).
    5.Muri iyi myaka 3 ubukene  butanyeganyeze,  ni naho Leta yakajije umurego mu kwambura abaturage bayo ububashabuguzi : imisoro yikubye  inshuro 10 k‘ubutaka n’ bw’amacumbi, kongera minerval ,transport,etc… Abakene babujijwe kwikorera imiromo ibatunga, kuzunguza, caguwa, gucuruza amata, kororera mu mujyi no mu nkengero  zawo,  inganda za divayi yo mu bitoki 150 zafunzwe muri 2017.
    3 hr 4 min
  • Paul KAGAME NA FPR INTARE ISHAJE CG YAKUTSE AMENYO? U BURUNDI BWAFASHE IYAMBERE!
    Mu izina rya Radio Itahuka, mbahaye ikaze mu biganiro byacu by' uyu munsi kuwa 12/12/2018 mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho nanjye Jean Paul. Mu kiganiro cyacu uyu munsi turagaruka kungingo zikurikira: Ubwitange bwanyu barwanashyaka namwe muharanira impinduka, ntabwo bupfa ubusa.
    1. Burya si buno, Iyahigaga yahiye ijanja, Kagame mu Akato, cg Kagame hagati nk' ururimi.
    2. Uburundi bwise u Rwanda umwanzi k'umugaragaro. Abanyarwanda nibo babigwamo mu gihe Kagame yigaramiye! 
    3. Diplomacy y' uRwanda ipfira he? Abaminisititi 9 bose ku ngoma ya Kagame, nta n'umwe wabashije guhesha u Rwanda isura nziza? Byashoboka ko ibyo bavugira m'uruhame ataribyo bavuga biherereye? Cg Diplomacy yo kwifata mu gahanga niyo Kagame yabatumye?
    4. FDLR FOCA Yashotoye ingabo z' uRwanda. Haracyari kwibazwa niba aberekanywe ari FDLR cyangwa abo Leta yashakaga kwikiza!
    5. Businge na Leta ahagarariye avuga ko batinya  ingaruka zo gufungura Adeline na Diane. 
    Jean Paul
    2 hr 6 min
  • KAGAME ATI UZAZA TUZAMUGUMANA & Dr. DENIS MUKWEGE ATI MAPPING REPORT IRI HEHE?
    1.Paul Kagame akomeje kurangwa n'ubwoba bwinshi bushingiye ku ntambara.
    a.Ijambo rya Kagame yabwiye abasirikare i Gabiro rikubiyemo ibintu 2 by’ingenzi.
    b.Guhemba abasirikare umushahara uhagije kugirango bakomeze bakurwanire intambara.
    2.Dr. Denis Mukwege yasabye ko UN Mapping Report yavanwa mu kabati ubutabera bukaboneka.
    a.Dr .Denis Mukwege yabivuze ubwo yakiraga igihembo yagenewe "Prix Nobel de la paix" umuntu witangiye amahoro.
    b.Dr.Denis Mukwege yagaragaje akarengane abanyecongo bakorerwa mu bikorwa by'iyicarubozo, ibyaha by'intambara ndetse bishobora no kwitwa jenoside.
    c.UN Mapping Report irashimangira ko hari ibyaha bikomeye byakorewe ku butaka bwa Kongo 1993 -2003.
    3.UN Mapping Report yateye Leta y’u Rwanda ikibazo gikomeye nyuma y’aho bashimangiye ko igisirikare cya RDF cyagize uruhare rw'ubwicanyi muri kongo.
    a.Lt Col Charles kayonga wari Umugaba w'ingabo muri 2010 avuga ko iyo Report yakozwe n'abanzi b’u Rwanda.
    b.Louise Mushikiwabo yavuze icyo gihe ko Report ifite ibibazo byinshi ndetse bavuga ko bari butahane ingabo zobo.
    c.Igihugu cya Kongo cyashimye Report ya Mapping nk'inzira iganisha k’ubutabera.
    d.Ingabo za RDF zari muri Kongo kuva 1996 kugeza ubu ngubu tuganira, Report ivuga ibikorwa byo guhohotera uburenganzira bwa muntu birenga 600.
    4.Silas Mbonimana araganira n'abahoze ari abarwanyi ba FDLR i Mutobo aho ababaza ati :″Abahutu bari muri Leta y'Inyenzi mubyumva mute?
    a.Laforge Fils Bazeye ati :″ Twarwanye na RDF turabarasa turabica, twahafashe imbunda ndetse turi muri ibyo birindiro.
    b.Laforge yabwiye Jean Claude Mulindahabi ko FDLR yagarukanye RDF yari yateye muri Kongo.
    3 hr
  • IVUZIVUZI RYA NDUHUNGIREHE NA RUSHYASHYA RITUMYE "SA" IHAMAGAZA UYIHAGARARIYE
    1.Uyu munsi turizihiza imyaka 70 hagiyeho amasezerano mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu "La Déclaration universelle des droits de l'homme." 
    a.Ese m’u Rwanda uburenganzira bwa muntu burubahirizwa? kuki bizihiza uyu munsi ariko ntibabishyire mu bikorwa ?
    b.Taliki 10/12/1948 umuryango w'abibubye washyizeho amahame agenga uburenganzira bwa muntu.
    c.Donatilla Mukabarisa yafashe gahunda zose za FPR Inkotanyi avuga ko ari gahunda zo guteza imbere uburenganzira bwa muntu.
    2.Afurika y’Epfo yahamagaje ambasaderi wayo m’u Rwanda gutanga ibisobanuro ku bitutsi Minisitiri Sisulu aherutse gutukirwa m’u Rwanda .
    a.Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Lindiwe Sisulu mu kwezi kwa 10 yatangaje ko harimo kwigwa uburyo umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wakongera kubyutswa.
    b.Rushyashya na Nduhungirehe bashyizwe mu majwi mu ugusebye no gutuka Minisitiri Sisulu.
    3.Imyaka ibaye 24 hari abana barokotse jenoside bahejwe ndetse bamburwa uburenganzira bwabo.
    a.Ikibazo cyo gukumira no kwima uburenganzira abari abana borokotse jenoside gikomje kuba imbogamizi.
    b.Abari k’ubutegetsi m’u Rwanda abenshi baje bavuye hanze bongera kuba abanyarwanda.
    4.Victoire Ingabire agomba kwishyurwa amafaranga y'indishyi y'akababaro.
    a.Madame Ingabire yafunzwe imyaka 8 azira ko yari yarashatse kwiyamamaza mu matora ya 2010.
    b.Urukiko rw'Afurika rwategetse Leta y’u Rwanda kwishyura amafaranga angana na miliyoni 65.
    5.Ikigo mbarurishamibare cyatangaje imibare mishya ko ubukene bwiyongereye kuri 38%.
    a.Nyuma y'imyaka 4 Leta iririmba ko yavanye abanyarwanda mu ubukenye ikigo National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) cyatangaje imibare mishya.
    b.ubukene bwarazamutse cyane.
    3 hr 48 min
  • NI IKI TWIGIYE MU RUBANZA RW'ABO KWA RWIGARA? ABATUMIRWA BARADUSUBIZA.
    KALINIJABO: 12/9/2018 : NI IKI TWIGIYE MU RUBANZA RW'ABO KWA RWIGARA? ABATUMIRWA BARADUSUBIZA.
    1) Inkuru Nyamukuru yaranze iki cyumweru turangije, ni urubanza rwa Diane Shima Rwigara, Adeline Mukangemanyi Rwigara hamwe n'abo bareganwaga, urukiko rukaba rwarabagize abere ku byaha byose baregwagwa na Leta ya Kagame. bikaba bibaye ubwa mbere mu mateka y'ingoma ya Kagame, umunyapolitiki utavuga rumwe nawe atsindiye mu nkiko z'u Rwanda, ese ni iki cyaba cyarahindutse? turabaza abatumirwa.
    2) Hari bamwe  mu banyarwanda bibaza niba amagambo mashya yazanye n'ingoma ya Kagame nka :
    - abasigajwe inyuma n'amateka- abatindi- abahanya- abapfubuzi- ibigarasha, yose yaba adashushanya kamere nyayo ya FPR n'imitekerereze yayo, bigatera kwibaza niba iterambere baririmba ryashoboka mu gihe mu mitekerereze harimo ubukene no kukwingira kubwo kubura ubwisanzure.
    3) Ikibazo cy'abana batoraguwe muri Jenocide, bakaba batazi imiryango bakomokamo kizakemuka gite? Leta ntiyaba yarakabije kubirengagiza?
    Muri Macye ni ibyo turi bugarukeho mu kiganiro cy'uyu munsi, mwese muhawe ikaze
    2 timoteyo 1:7: Kuko Imana itaduhaye umwuka w'ubwoba, ahubwo yaduhaye uw'imbaraga n'urukundo no kwirinda.
    3 hr 58 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda