RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • IGIHE NI IKI 01.11.19: CONGO YABA IBIMBURIYE AKARERE MU IMPINDUKA ZA DEMOKARASI?
    Banyarwanda Banyarwandakazi, namwe nshuti za Radio Itahuka.Twongeye kubaha ikaze mu ikiganiro cy' uyu munsi cy' Igihe ni Iki kuwa 11/1/2019. Bimwe mubyo tuza kuganiraho bikubiye mu ngingo zikurikira:
    1. Ese Kabila yaba agiye kuba icyitegererezo mu karere k' Ibiyaga bigari?
    2. Itahuka iremeza ko Nyampinga Mupende yishwe n' Inzego z' Umutekano.
    3. Leta ya Rwabujindiri yivanye mu urubanza yari yajuririye, aho yavugaga ko Ubutabera butakoze akazi kabwo ko guhamya icyaha abo kwa Rwigara.
    4. Gusenga bigiye kuba Crime mu Rwanda. Bahereye ku ugufunga insengero, Kubuzwa gusengera kukazi mu nzu za Leta none ubu, Abanyeshuri babujijwe gusenga. Birabe ibyuya!
    5. Inyange igiye guhabwa Amasoko yose ya Leta haba muigo by' amashuri, n' ahandi.
    6. Abagore Ntibemerewe kuba mu tubare nyuma ya saa 18h. Bwa buringanire baririmba ko bivuguruje!
    Muri iki kiganiro ndi kumwe na Ali Abdu, na Epimaque Ntamushobora
    Jean Paul
    2 hr 30 min
  • KABAGEMA : PM E. NGIRENTE NTAZI KO KURWANYA ITEKINIKA ARI UKURWANYA KAGAME ?
    1. Zahinduye imirishyo mui Kongo, nubwo intsinzi ya Tshisekedi itavugwaho rumwe.
    2. PM Ngirente aravuga ko Leta itazihanganira abayobozi batekinika. Yaba ashaka guhirika
    system KAGAME ko nta na kimwe kidatekinitse? Abasomyi baramuburira.
    3. Hakomeje kwibazwa impamvu Kagame areka imibare ivuguruza ibyo yabeshye amahanga
    igasohoka igatangazwa nta nkomyi.
    4. Kwamagana imibare y‘imihimbano, gutangaza ko guverinoma ifite umuco wo gutekinika ni
    uruhare rw’abari ku butegetsi cg ni urwa Opposition na société civile?
    5. Kuzigamira izabukuru kuli bose, umushinga ufite imbogamizi ku mpande zose, ariko Leta
    y’agatsiko iracyawukomeyeho, mu rwego rwo kwerekana urwanda uko rutali. Hari
    ibyahindutse mu mushinga w’ibanze.
    6. Ubusubiracyaha : ingaruka zo gusenya Butare igahinduka ibigunda ntizibujije kubisubiramo i
    Byumba / Gicumbi.
    7. Inka za bamwe zemerewe kurisha ku misozi zikonera n’abaturage nta nkurikizi, iz’abandi ngo
    zizatezwa cyamunara nizifatirwa ku gasozi zitari mu biraro.
    8. Mineduc ngo ibabajwe n’uko minerval yazamuwe mu mashuri ya Leta ibangamiye uburezi
    kuli bose!
    9. Abakinnyi ba Gicumbi FC baba mu bukene n’umwanda bikabije, Kagame akarenga akajya
    gutera inkunga abamilyoneri bo muli Arsenal. Iyi ni ishusho nyayo y’ubutegetsi bwa Kagame.
    3 hr 32 min
  • KABAGEMA : PM E. NGIRENTE NTAZI KO KURWANYA ITEKINIKA ARI UKURWANYA KAGAME ?
    1. Zahinduye imirishyo mui Kongo, nubwo intsinzi ya Tshisekedi itavugwaho rumwe.
    2. PM Ngirente aravuga ko Leta itazihanganira abayobozi batekinika. Yaba ashaka guhirika
    system KAGAME ko nta na kimwe kidatekinitse? Abasomyi baramuburira.
    3. Hakomeje kwibazwa impamvu Kagame areka imibare ivuguruza ibyo yabeshye amahanga
    igasohoka igatangazwa nta nkomyi.
    4. Kwamagana imibare y‘imihimbano, gutangaza ko guverinoma ifite umuco wo gutekinika ni
    uruhare rw’abari ku butegetsi cg ni urwa Opposition na société civile?
    5. Kuzigamira izabukuru kuli bose, umushinga ufite imbogamizi ku mpande zose, ariko Leta
    y’agatsiko iracyawukomeyeho, mu rwego rwo kwerekana urwanda uko rutali. Hari
    ibyahindutse mu mushinga w’ibanze.
    6. Ubusubiracyaha : ingaruka zo gusenya Butare igahinduka ibigunda ntizibujije kubisubiramo i
    Byumba / Gicumbi.
    7. Inka za bamwe zemerewe kurisha ku misozi zikonera n’abaturage nta nkurikizi, iz’abandi ngo
    zizatezwa cyamunara nizifatirwa ku gasozi zitari mu biraro.
    8. Mineduc ngo ibabajwe n’uko minerval yazamuwe mu mashuri ya Leta ibangamiye uburezi
    kuli bose!
    9. Abakinnyi ba Gicumbi FC baba mu bukene n’umwanda bikabije, Kagame akarenga akajya
    gutera inkunga abamilyoneri bo muli Arsenal. Iyi ni ishusho nyayo y’ubutegetsi bwa Kagame.
    3 hr 32 min
  • UBUJURA BW'AMABUYE Y'AGACIRO & KAGAME ATI NDASHAKA KUBA NK'UBUYAPANI !
    1.Paul Kagame yarangije urugendo rw'iminsi 2 yagiriraga mu Ubuyapani.
    a.U Rwanda ruri kugerageza kugera ku iterambere nk’ iry’ u Buyapani.
    b.Ese Paul Kagame yaba yigiza nkana cyangwa arota ku manywa y'ihangu?
    c.Kuki Kagame yakwisumbukuruza cyane k’urwego azi neza ko atazageraho.
    d.Mbere yo kwigereranya n'Ubuyapani babanje bakwigereranya n'ibihugu baturanye nabyo.
    e.Kagame ati :″Kwigereranya namwe bizatuma tubasha gukora cyane turi kurebana nk'abari mu irushanwa.
    2,U Rwanda rwahakanye kuba icyambu cya zahabu icukurwa muri RDC.
    a.U Rwanda rwagaragaje ibihamya ko nta zahabu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanyura mu uburyo bwa magendu m’u Rwanda.
    b.Raporo ivuga ko “Impuguke zabashije kubona amazina y’abantu b’i Bukavu bagira uruhare mu kugira ngo iyo zahabu yoherezwe kugurishwa hanze”, ariko ngo baracyakorwaho iperereza.
    3.Louise Mushikiwabo yatangiye imirimo ye muri OIF.
    a.Abanyarwanda baribaza niba byashoboka ko ikicaro cya OIF cyavanwa i Paris kikajya i Kigali cyangwa muri Addis Ababa.
    4.Urukiko rwa Gisirikare muri Uganda rwakatiye abapolisi 7 n'umusirikare umwe bazira gushimuta Lt Joel Mutabazi na Murumuna we Jackson Kalemera.
    a.Lt Joel Mutabazi yakatiwe na Leta y'agatsiko igifungo cya burundu.
    b.Jackson Kalemera waburiwe irengero mu mwaka 2015.
    5.Major General Albert Murasira arasabwa gukemura ikibazo cy'ubujura bwa Kampanyi ya TPC yakoreye abahinzi b'ibirayi muri Rubavu.
    2 hr 49 min
  • U BURUNDI, RWANDA & UGANDA &UMWUKA UTARI MWIZA UZAHAGARARA UTE HAGATI Y'IBIHUGU?
    1.Major Bernald Ntuyahaga aho ari i Mutobo yabajijwe niba yemera ibyaha yashinjwe ko yakoze mu gihe cya Genocide.
    a.Major Ntuyahaga ati :″Nemeye ukuri k'ubucamanza ariko hakabaha ukuri nyakuri.″
    b.Major Ntuyahaga ati :″Ukuri k'ubucamanza hari igihe kudahura ariko ukuri nyakuri gufata igihe kugira kumenyekana.″
    c.Major Ntuyahaga yaciye amarenga ko urubanza rwe rwari Politike, ndetse ati :″Harimo ibanga riva ahandi hantu.″
    2.Urubanza ruregwamo abarwanashyaka ba FDU Inkingi mu Rwanda rwongeye gusubikwa.
    a.Leta y'agatsiko ikomeje gushakisha ikitwa ibimenyetso mu cyo yise urubanza rwa P5.
    b.Amakuru Radio Itahuka yabashije kumenya ni uko urubanza Leta y'agatsiko iregamo Boniface Twagirimana n'abagenzi be rwasubitswe rukimurirwa mu kwezi gutaha.
    3.Ihuriro Nyarwanda RNC irahamagarira abanyarwanda bose muri Rusange batuye muri Afurika y’Epfo kwitabira urubanza rwa Karegeya.
    a.Urukiko muri Afurika y’Epfo ruzatangira kumva ubuhamya, rusuzume ibimenyetso, rugaragaza abagize uruhare mu urupfu rwa Late Col Karegeya.
    b.Umucamanza usuf Baba yabwiye urukiko ko afite urutonde rw'abatangabuhamya bagera kuri 30 biteguye guha urukiko ubuhamya bwabo.
    c.Umushumba wa FPR Inkotanyi wari inshuti magara ya Karegeya Apollo Kiririsi Gataranga aza ku isonga mu bantu bashyirwa mumajwi.
    4.Paul Kagame ari mu gihugu cy'Ubuyapani aho yashimiwe ko yateje imbere afurika mu mwaka wa 2018.
    a.PM Shinzo Abe wo m’Ubuyapani arashimira Kagame ko yateje imbere Demokarasi, ko u Rwanda rufite imiyoborere myiza ndetse rufite iterambere ryiza.
    b.Kagame yateje imbere ubumwe n'ubwiyunge mu kihe gihugu? Kereka niba ari muri Japan?
    c.Nyuma ya VW Kagame yaba agiye kuzana Toyota na Mitsubishi m’u Rwanda.
    2 hr 50 min
  • ESE BIZASABA IKI KUGIRA NGO HIRINDWE IMVURURU MURI DRC?
    ESE BIZASABA IKI KUGIRA NGO HIRINDWE IMVURURU MURI DRC?
    Mu gihe abaturage ba Congo bategerezanyije amatsiko ibyavuye mu matora, abantu benshi bafite impungenge z'uko igihugu gishobora kuzamo imvururu zizagorana guhagarika, ibi akaba ari nabyo byateye Leta zunze ubumwe za America kohereza ingabo mu karere, zambariye urugamba ziteguye kuvana abaturage bayo muri icyo gihugu mu gihe ibintu byagenda nabi. Hagati aho kandi CENI yimuye italiki yo gutangaza ibyavuye mu matora mu gihe buri mu kandida ahamya ko ariwe watsinze. 
    Mu bindi turi buganireho, turavuga ku kibazo cy'u Rwanda rukomeje kwibasira perezida Museveni wa Uganda rumushinja gufatanya n'abo rwita ko bashaka guhungabanya umutekano warwo.
    turasoreza ku nkuru y'umukobwa witwa Mwiseneza ukomeje kuza mu binyamakuru, akaba ari umwe mu bahataniye ikamba rya Nyampinka w'u Rwanda, uyu mukobwa wakoze agashya agenda urugendo rwa kilometero 10 n'amaguru ajya mu marushanwa akomeje kubona abamushyigikira benshi, ariko iyo abagize guverinoma babijemo, umuntu ntiyabura kwibaza niba atari gukoreshwa mu mukino nawe atazi.
    Muri Gabon, gahunda yo guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo umaze igihe kinini arwaye ngo yaba yaburijwemo. Ibi nabyo turi bubigarukeho mu magambo avunaguye.
    Muratumiwe rero mwese bakunzi ba Radio Itahuka.
    2 hr 54 min
  • Jean Claude Habimana :2019 umwaka wo gutsinda ikigeragezo rusange ku banyarwanda
    2019 umwaka wo gutsinda ikigeragezo rusange ku banyarwanda.
    Abanyarwanda mu urugamba rwo kwibohora tugeze kuri Yorodani kandi tugomba kuyambuka kugira ngo tugere mu gihugu Imana yadusezeranyije gitemba amata n’ubuki. Buri wese arasabwa kubigiramo uruhare dutegura imitima n’ubwenge tukegera Imana kurushaho, tukayubaha kandi tugakurikiza amategeko yayo.
    Yosuwa 1:1-18
    Yosuwa 3:1-17
    Yosuwa 4:1-24
    Uwiteka ari mu uruhande rwacu ntakabuza tuzagera kubyo twifuza byose kuko ku Mana byose birashoboka. 
    Abaroma 3:21-31
    “Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana”.
    Gutegeka kwa kabiri 28
    1 hr 36 min
  • TRUMP YOHEREJE ABASIRIKRE BA AMERIKA BITEGUYE KURWANA MURI KONGO
    Radio Itahuka yongeye kubaha ikaze mu kiganiro cy' uyu munsi  kuwa 01/04/2019.
    Mukiganiro cy' Uyu munsi turarebera hamwe amakuru y' akarere muri Rusange (Congo,Burundi, n' Urwanda).
    URwanda kuki rwigira Victim w' akarere kandi bizwi ko ari nyirabayazana!! Kagame na FPR baziko amateka yibagiranye?
    Nduhungiriki ati IByifuzo byanjye nuko Radio Itahuka yafungwa,. Ni nyuma yuko tumenye amakuru yuko afite ikibazo ko kuyumva bishobora kumukururira Ingorane.
    Imitungo ya Nyakwigendera Jacques Bihozagara itejwe cyamunara!
    2 hr 59 min
  • 2019 ESE AGATSIKO GAFITE UBUSHAKE BWO GUKEMURA IBIBAZO BYUGARIJE ABANYARWANDA?
    1.Dusoje umwaka 2018 ariko imibereho y’ abanyarwanda yarushijeho kuba mibi, mbese umwaka wa 2019 twiteze izihe mpinduka mu buzima, mu burezi, mu bukungu, muri politique?
    2.Ari Kagame Paul na Diane RWIGARA ninde visionaire?
    3.Leta y’ agatsiko ikomeje gahunda yayo yo kubeshya abanyarwanda ibashukisha amagambo asize umunyu, kandi ibibazo bihangayikishije abanyarwanda ikabica hejuru.
    a) Ikibazo cy’ abana baterwa inda gikomeje kuba ingorabahizi muri Leta y’ agatsiko.
    b) Urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge.
    c) Abantu 147 bafunzwe mu minsi mikuru, RIB ibarega ibyaha 29.
    4.Itekinika-mibare riracyakomeje muri Leta ya FPR.
    a) Aho Leta y’ agatsiko ibeshya ko umwaka wa 2018 usigiye byinshi urwego rw’ ingufu,
    b) Aho ibeshyako ari umwaka w’ impinduka n’ ituze muri za kaminuza,
    c) Ikinyoma cyambaye ubusa ngo abasaga ibihumbi 600 nibo bashomeri m’u Rwanda,
    d) Ngororero, Nyagatare,bugesera abaturage barambiwe gukoresha amazi mabi kandi Leta y’agatsiko ikemeza ko abafite amazi ari 84%.
    5.Igwingira ry’abana, biravugwa ko ku Gisagara abana bagwingiye bari mu nsi y’imyaka itanu bageze ku kigero cya 37.5%
    a)Ese koko ni ubumenyi buke bw’ababyeyi bategura nabi amafunguro bagaburira abana babo  nk’uko agatsiko kabyamamaza ?
    b)None abana babuzwa ni iki kugwingira no kurwara bwaki mu gihe guhinga ibihingwa ngandurarugo ari icyaha gihanwa Leta ?
    c)Tutibagiwe kandi  n’amacoperative mu ubuhinzi yashyizweho n’agatsiko mu rwego rwo gusahura abaturage.
    3 hr 11 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda