RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • UMUYOBOZI WA GEREZA YA NYANZA NGO YABA YARIYICIYE UBWE ABAGORORWA 5
    UMUYOBOZI WA GEREZA YA NYANZA NGO YABA YARIYICIYE UBWE ABAGORORWA 5
    Amakuru Radio Itahuka yabashije kubona ni uko umuyobozi mukuru wa Gereza ya Nyanza yaba yariyiciye ubwe abagororwa 5 mu maso y'abandi bagororwa, ngo agambiriye kubacecekesha. Kugeza magingo aya kandi ngo inkoni irarisha muri iyo gereza, aho umusore wese ufite akabaraga ari guhigwa bukware. Turabigarukaho mu buryo burambuye mu kanya.
    Turi bukomoze kandi ku nkuru ya RFI ivuga uburyo uwari umuvugizi wa FDLR yajyanywe m'u Rwanda yoherejwe n'igihugu cya Congo mu ibanga rikomeye, n'igikekwa ko cyaba kihishe inyuma y'icyo gikorwa gisa nko gushimuta.
    Mwarimu twakomeje gutabariza barashyize bamwongeje 10%. ariko se iri yanga rizamumarira iki?
    Ndakwanze kandi ndagukunze y'Ubufaransa kuri Perezida mushya wa Congo itwereka iki? Aho ibyo Matteo Di Maio, Minisitiri w'intebe wungirije w'ubutaliyani avuga k4ubukoloni ubufaransa bukora muri Afurika ntibyaba bifite ishingiro?
    2 hr 5 min
  • KILIZIYA GATOLIKA MU RWANDA IRASHIMAGIZA KAGAME. TUBIGANIREHO.
    AXEL KALINIJABO
    KILIZIYA GATOLIKA MU RWANDA IRASHIMAGIZA KAGAME. TUBIGANIREHO
    "Muri impano Imana yahaye u Rwanda na Afurika" ayo magambo si ayanjye, ahubwo ni ayo Arikiyesikopi mushya wa Arikidiyosezi ya Kigali, Mgr Antoine Kambanda yabwiye Kagame kuri iki cyumweru mu muhango wo kumwimika. Uyu mwihayimana ubusanzwe uzwiho kuvugisha ukuri, aya magambo yavuze yaba yayapimye neza ku munzani? Perezida Kagame nawe ati "Papa Francis" yasabiye kiliziya gatolika imbabazi ku bw'imyitwarire yayo mu gihe cyashize. hagati y'aba bombi ni inde uvugisha ukuri? turabiganiraho mu kanya.
    Amarushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda arangiye bamwe bayahinduriye inyito, aho basigaye bayita amarushanwa ya Nyampinga wa Cogebanque. benshi ntibatinye kuyanenga kubogama, no kudakoresha umucyo, harimo na Ange Kagame wayantenze abinyujije kuri Tweeter. ariko se ni irihe somo rikomeye dukuyemo? ibi nabyo turabigarukaho mu Kanya.
    Infungwa zo mu magereza y'u Rwanda zikomeje kwicwa umusubirizo, hagati aho imiryango yitwa ko yita ku burenganzira bwa muntu, n'amashyaka ya politiki yo mu Rwanda akaruca akarumira. IYI "CWE " IZAGEZA RYARI.
    Muratumiwe mwese bakunzi ba radio Itahuka.
    3 hr 5 min
  • U RWANDA RUBAYE NYAKAMWE MU KARERE. UWANZE KUMVA NTIYANZE NO KUBONA.
    IGIHE NI IKI:
    U RWANDA RUBAYE NYAKAMWE MU KARERE. UWANZE KUMVA NTIYANZE NO KUBONA
    Mu gihe Perezida Kagame ageze ku musozo wa manda ye mu muryango wa AU, icyo benshi bakomeje kubona ni uko u Rwanda rwasize ibara muri uwo muryango bitewe n'imyifatire iteye isoni ya Kagame na Moussa Faki, urugero rwa vuba ni ibyo baherutse gukora mu gushaka gutegeka abanyekongo uko bakora amatora yabo. Hejuru y'ibyo kandi ni nako umubano n'ibindi bihugu ukomeje kwangirika, Uganda, Kenya U burundi, Tanzania,Afurika yepfo, hose bakomeje kwerekana ko batishimiye imyitwarire y'umunyagitugu wa Kigali. Umutumirwa wacu Ambassador Charlotte Mukankusi afatanyije na Epimaque Ntamushobora bari bubiducire ku mayange byose.
    Turaza no kurebera hamwe, abanyarwanda bakomeje kwicwa umunsi ku wundi,bazira akarengane, ibisa nk'imyabaye twibanire muri ya singapol nshya ya Afurika. gusa ibi ntibibuza inkomamashyi, cyangwa se umukuru w'itorere ry'intore, Bamporiki, kuroga abana b'abanyarwanda bari mu irushanwa rya Nyampinga, ababwira amangambure, bagenzi be nabo ku rundi ruhande bakaba baratangiye umukino  bita kunenga, nyamara wakwitegereza ugasanga ari ikinamico kuko badatinyuka gutunga agatoki ku pfundo ry'ikibazo, kubera rya jisho rya Bihehe rinagana.
    Ni mu kanya, muratumiwe mwese.
    2 hr 36 min
  • M‘U RWANDA ABANENGA IBITAGENDA BIRINDA GUTUNGA URUTOKI KAGAME
    M‘u Rwanda hasigaye humvikana amajwi  meza anenga ibitagenda, ariko  kubera ubwoba cg akagambane,  ntibatinyuke gutunga agatoki  Kagame kandi ariwe ugomba kubazwa byose.
    Ibyo bavuga akaba ari ukuri gucagase, kuko bashaka kwerekana ko ibyazambye byicwa n’abakozi kuva kuri ministre kugeza k‘umukuru w’akagari, Kagame akaba umwere.
    a.Ntibishoboka ko Kagame ataba uwa mbere ubazwa ibyazambye kuko ni we ukuriye igisa n’ishyaka rimwe rukumbi ritegeka ntawe urikoma  mu nkokora, rigatanga umurongo w’ibigomba gukorwa, rigashyiraho abayobozi bo mu nzego  zose bagomba kubishyira mu bikorwa.
    b.Nk’umukuru wa guverinoma uyobora inama zose, nta mushinga, nta reforme, nta tegeko ritamunyura imbere ngo arihe umugisha.  Bivuze ko imishinga,  amategeko n’amabwiriza yazambije  ubuhinzi, uburezi,imiyoborere, imisoro, etc..  byose bitari guhita iyo abishyiraho veto nk’umunyagitugu w’intangarugero.
    c.Itegeko n’umusoro by’ubutaka, gusenya ISAR no kuvana imbuto hanze, igihingwa kimwe, gusimbuza igifransa icyongereza, kuvana abanyeshuri i Butare babajyana i Kigali, guhuza kaminuza, ibyiciro by’ubudehe, gufunga insengero , guca caguwa, umushahara fatizo, ubushwanyi  n’amahanga, etc…. ibyo byose hari ikitaramunyuze imbere ngo agihe umugisha?  Kuki iyo bizambye babyitirira abakozi bo hasi?
    d.Prezida agomba kumenya ibihita mu itanganzamakuru bihangayikishije abaturage. Ibibabazo bivugwa byandikwa mu itangazamakuru ntagomba kuvuga ko atabizi nta n’ukwiye kumuvugira ko atabizi.
    2.Mukeshimana Geraldine utegeka Minagri  imibare ya eta yose arayishandaje ngo abanyarwanda  barenga 80% bihagije mu biribwa. Abikoreye kugoboka Kagame  ujyanye imibare mibi i Davos?
    1 hr 33 min
  • D R CONGO,PREZIDA TSHISEKEDI AZARAHIRA EJO; KAGAME NTAWUTEGEREJWE I KINSHASA
    Bwa mbere mumateka ya DRC abaprezida bazahererekanya ububasha. Tshisekedi ateganya kurahira ejo kuwa 1/24/19, Naho ihererekanya bubasha rikazba kuwa 01/26/2019. Hagati aho Kagame ntabwo ategerejwe i Kinshasa.
    Iperereza ku rupfu rwa Col Karegeya, Byinshi bitangiye gushyirwa ahagaragara.
    Mugihe Kagame agiye kurangiza Manda ye muri AU, arangije uko yatangiye. Isi yose iramusobanukiwe.
    Kagame yongeye gutahurwa muri Uganda, naho mu Rwanda arafinda finda uko azajya yumviriza Abanyarwanda kuma tel.
    Ange Kagame yakosoye abita umugabo we Billy. Ibindi mutamenye kuri Billy umugabo wa Ange.
    JP
    1 hr 59 min
  • NIBA FPR YIYEMERERA KO NTA REME RY'UBUREZI RIBA M'U RWANDA, KUKI ITEGURA?
    AXEL KALINIJABO
    NIBA FPR YIYEMERERA KO NTA REME RY'UBUREZI RIBA M'U RWANDA, KUKI ITEGURA?
    Hashize imyaka myinshi, abanyarwanda b'ingeri zose badahwema kugaragaza impungenge batewe no kubona m'u Rwanda nta reme ry'uburezi rihagaragara, nyamara Leta ya Kigali igakomeza kuvunira ibiti mu matwi, igatsimbarara ku mikorere yamaze kugaragaza ko nta kindi yageza ku banyarwanda usibye kubacupiza. Gusa hari bamwe mu bayoboke b'imena bayo batakiripfana basigaye bavugira ahabona ko nta reme ry'uburezi riri m'u Rwanda, ikibibatera sicyo kidushishikaje, icy'ingenzi ni uko nabo bemera ko bananiwe guha abanyarwanda icyakagombye kuba impamba ikomeye y'ubuzima bwabo.
    Wakwibaza rero aho ibintu bipfira:
    Ese ni abayobozi ba ministeri y'uburezi badashoboye?;
    Ese ni abanyeshuri badashoboye?;
    Ese ni ibikoresho bya ngombwa bibura?;
    Ese ni ubushake bwa politiki nziza y'uburezi bubura?;
    Ese ntibyaba ari ukuvangura abanyarwanda ntibahabwe amahirwe angana mu burezi?.
    Ibyo bibazo byose turabiva imuzi hamwe n'abatumirwa bacu.
    Mwese muratumiwe.
    1 hr 51 min
  • UMUCAMANZA ATI : HARI ISANO HAGATI YA LETA YU RWANDA N'ABICANYI 4 BASHAKISHWA
    Radio Itahuka iraza gusesengura birambuye icyemezo cy'umucamanza Mashiyane Mathopa, wategetse NPA na Police kugaragaza icyo bakoze cyangwa baba bakora, kugirango abicanyi 4 babashe gufatwa ndetse bagezwe imbere y'ubutabera.
    1.Appolo Ismael Kiririsi @ Ismael Gafaranga @David Habonimana
    2.Alex Sugira
    3.Samuel Niyoyita
    4.Vianney Nshizirungu
    Youtube Live @ ITAHUKA IJWI RY' IHURIRO NYARWANDA
    Guest Call-in 425 292 4362
    2 hr 40 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda