RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • MWAMBARE UMUTIMA WO KWIHANGANA
    MWAMBARE UMUTIMA WO KWIHANGANA.
    “Mwambare umutima w’imbabazi n’ineza . . . no kwihangana.” ABAKOLOSAYI 3:12.
    Ukwezi kwa MATA buri mwaka mu abanyarwanda n’abanyarwandakazi ndetse n’isi yose twibuka Jenoside yabaye mu 1994 mu Rwanda.
    Ibihe bitorohera abanyarwanda n’abanyarwandakazi  kubera akababaro twanyuzemo kandi tukirimo kubera inkurikizi z’ayo mateka mabi yagwiririye umuryango NYARWANDA.
    Nyuma y’imyaka 25 Jenoside ibaye abakuru n’abato abanyarwanda n’abanyarwandakazi mu moko yacu uko angana, twese hamwe turasabwa gufatana urunana, tugafatana mu umugongo, tukambara kwihangana n’imbabazi kugira ngo twubake ejo hazaza heza hazira amacakubiri hazira politiki mbi y’ivangura iryo ariryo ryose.
    Biri mu nyungu zacu nk’abanyarwanda n’abanyarwandakazi guharanira kugira umutima uteye nk’uko Imana ishaka.
    ABAGALATIYA 5:25; 6:7-8
    Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru; kuko ibyo umuntu abiba, ari byo azasarura. Ubibira umubiri we, muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira umwuka, muri uwo mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.
    1 hr 20 min
  • URUKIKO RWO MURI AFURIKA Y'EPFO RWEMEJE BIDAKUKA ABIVUGANYE COL KAREGEYA
    Ni umwanzuro wari utegerejwe na benshi, ariko utatunguye abawumvise kuko byari bizwi na buri wese ko Leta y'agatsiko ka Kigali ariyo yivuganye Intwali Col Patric Karegeya. Uyu munsi rero umucamanza yemeje bidasubirwaho ko abakoze ubwo bwicanyi ndengakamere boherejwe na Kigali. Ni iki kigiye gukurikiraho?, Ni izihe ngaruka Leta y'u Rwanda igiye guhura nazo, igisubizo ni mu kanya hamwe n'impuguke mu mategeko Prof Charles Kambanda.
    Muratumiwe mwese.
    1 hr 58 min
  • Mr.MATHOPA ASHIMANGIYE KO KAGAME ARI UMWICANYI & KAGAME NTA MAHITAMO ASIGARANYE!
    1.Umucamanza muri Afurika y’Epfo Mr Mashiane Mathopa yashimangiye bidakuka ko Leta y’u Rwanda ariyo iri inyuma y'abivuganye Col Patrick karegeya.
    a.Nyuma y'amezi arenga 3, Umucamanza Mr Mashiane Mathopa yafashe umwanzuro utashimishije Kagame.
    b.Abicanyi barazwi kandi bafite ubwenegihugu bwo  m’u Rwanda.
    c.Appollo Ismael Kiririsi, Samuel Niyoyita, Nshizirungu Vianney  na  Alex Sugira?.
    2.Umucamanza muri Afurika y’Epfo Mr Mashiane Mathopa  yahereje Dossier umushinjacyaha mukuru ndetse amubwira ibigomba gukorwa.
    a.Gushyiraho impapuro zita muri yombi abo bicanyi.
    3.Uwahoze ari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo yashimangiye ko Col Karegeya yari umuntu mubi wo kwicwa.
    4.Paul Kagame mu gikorwa cy'amasengesho yivugiye ko ari bo bishe Col Karegeya ndetse aburira abandi basigaye ko ari ″ igihe gusa ."
    5.Leta ya America yamaganye yivuye inyuma iyicwa rya Col Karegeya, isaba Leta ya Afurika y’Epfo kwihutisha iperereza ikagaragaza abakoze ubwo bwicanyi bakagezwa imbere y'ubutabera.
    6.Ibikorwa by'ubwicanyi bwa Kagame ntabwo byahagazze kuko Afurika y’Epfo yirukanye bamwe mu bakozi ba Leta y’u Rwanda muri Ambasade i Pretoria.
    7.Minisiteri y'ubutabera yihanangirije Leta ‘yu Rwanda ivuga ko batazihanganira ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bikorwa na Kagame.
    8.Kagame atangiza umwaka w'ubucamanza yishimiye ko ubucamanza bwateye imbere.
    a.Ubutabera m’u Rwanda buba he ?
    9.Ese Kagame yaba yemera ko m’u Rwanda haba Imana & Ese gusenga Imana bisaba kujya muri Amerika?
    a.Abantu batandukanye baratwandikiye batubaza icyo dutekereza kuba Kagame ahaguruka akajya gukora amasengesho muri Amerika.
    b.Kagame yivugiye ko atemera ibyo abakozi b’Imana bamubwira.
    2 hr 32 min
  • URUKIKO RWO MURI AFURIKA Y'EPFO RWEMEJE BIDAKUKA ABIVUGANYE COL KAREGEYA
    URUKIKO RWO MURI AFURIKA Y'EPFO RWEMEJE BIDAKUKA ABIVUGANYE COL KAREGEYA
    Ni umwanzuro wari utegerejwe na benshi, ariko utatunguye abawumvise kuko byari bizwi na buri wese ko Leta y'agatsiko ka Kigali ariyo yivuganye Intwali Col Patric Karegeya. Uyu munsi rero umucamanza yemeje bidasubirwaho ko abakoze ubwo bwicanyi ndengakamere boherejwe na Kigali. Ni iki kigiye gukurikiraho?, Ni izihe ngaruka Leta y'u Rwanda igiye guhura nazo, igisubizo ni mu kanya hamwe n'impuguke mu mategeko Prof Charles Kambanda.
    Muratumiwe mwese.
    2 hr 6 min
  • AGATSIKO KIFUZA GUHONYORA ABANYARWANDA NTA NDURU
    1.Umwanzuro wafashwe  m’urubanza rw’abishe Col Patrick Karegeya.
    a.Umucamanza Mathopa yafashe umwanzuro ko Leta y’u Rwanda ariyo yishe Col Patrick Karegeya.
    b.Uyu mwanzuro wambitse ubusa agastiko n’abagakorera, iyi dossier igomba gushyikirizwa procureur, bishatse kuvuga iki?
    2. Kagame ati:“abatavuga rumwe natwe baba bavuga iki?“ Abamagana akarengane baritwa inzukira.
    U Rwanda mu bihugu 25 bihonyora itangazamakuru kurusha ibindi ku Isi.
    3. Umuco wo gukomerwa amashyi kwica abakunenga, ugaha ijambo abagusingiza gusa ushobora gukemura ibibazo byugarije abanyarwanda ? System ya FPR uko yubatse, m‘u Rwanda imbere uwanenga  akarengane gakorerwa abanyarwanda yava he?
    4. U Rwanda rukeneye Opposition nk‘uko ifi ikenera amazi.
    2 hr 27 min
  • UMWANZURO K'URUBANZA RW'ABISHE COLONEL P.KAREGEYA EJO MURI AFRIKA Y' EPFO
    Nongeye kubaha ikaze Banyarwanda banyarwanda kazi namwe mwese abakunzi b' ibiganiro byacu kuri Radio Itahuka. Ni Jean Paul ubaha ikaze mu kiganiro cy' uyu munsi kuwa 4/17/19.
    Ejo muri Afrika y' Epfo Umucamanza azasoma umwanzuro niba urubanza ku abishe Karegeya bazaburanishwa muri Afrika y'epfo.
    Kigali irayobya uburari mu itangazamakuru.Byaba bitewe ni iki? Ni muri iki kiganiro.
    Ese Kutibukira hamwe ababutu n' abatutsi ni ukutemera Jenoside y' abahutu? Turasubiza n' abatwandikiye.
    Robert Kajuga ni umuhutu w' Umukemba, Ibi bikaba byaravuye mubushakashatsi nakoze.
    Muri iki kiganiro turi kumwe kandi na Galican Gasana nkuko mwabyifuke.
    2 hr 37 min
  • TWIBUKE ABAVANDIMWE BACU B'ABANYEKONGO BAZIZE INTAMBARA ZA LETA YA KAGAME
    TWIBUKE ABAVANDIMWE BACU B'ABANYEKONGO BAZIZE INTAMBARA ZA LETA YA KAGAME
    Nyuma y'icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi, birakwiye k'u munyarwanda wese ushyira mu gaciro, kwibuka n'abavandimwe bacu b'abanyekongo bagizweho ingaruka zikomeye n'ubushyamirane bw'abanyarwanda, kugera ubwo intambara zabwo zishe abo bavandimwe benshi cyane. Imibare y'abaguye muri izo ntambara ntiyemeranywaho m'uburyo busesuye, ariko uko baba bangana kose bazize akarengane, dukwiye nabo kubibuka . Ariko se kubatarakurikiye amateka, izo ntambara zo muri Congo zatangiye gute? Ni bande bazigizemo uruhare? Ubutabera ku miryango yatakaje ababo bugeze he? Ibyo byose turabiganiraho muri iki kiganiro.
    Muratumiwe mwese.
    2 hr 14 min
  • INKUNDURA Y'IMPINDURAMATWARA MURI AFURIKA IRARIMBANYIJE, NI NDE UTAHIWE???
    INKUNDURA Y'IMPINDURAMATWARA MURI AFURIKA IRARIMBANYIJE, NI NDE UTAHIWE???
    Zine el abidine ben ali, Hosni Mubarak, Mouammar Kadhafi, Blaise compaore, Robert Mugabe, Abdelaziz Bouteflika, Omar el bechir, abo bose bari abakuru b'ibihugu bari barigize utumana duto mu bihugu byabo, bakandamiza abaturage karahava, babiba imitungo yabo, barinezeza reka sinakubwira, kugeza umunsi abaturage bavuze bati ibi birarambiranye, bafata icyemezo cyo gusubirana ubutegetsi bwabo bakabuha uwo bihitiyemo mu matora asesuye. intambwe imaze guterwa n'abo banyafurika niyo gushimwa byimazeyo, ariko kandi haracyari abandi bakuru b'ibihugu batekereza ko bo ari ibivajuru ntawabahigika, muri abo ni nde utahiwe muri iyi mpinduramatwara? Igisubizo ngihariye abakunzi ba radio itahuka.
    M'u Rwanda icyunamo, kirarimbanyije, mu gihe Perezida Kagame n'umuryango we bibereye mu birori n'abayobozi b'umukino wa basketball muri Amerika uzwi nka NBA. ni mugihe kandi abandi banyarwanda byanze mu nda bakareba imipira ya champions league ubu bo bari mu mazi abira.
    Umwana w'umukobwa witwa Alla Salah ufite imyaka 22, niwe wayoboye imyigaragambyo yo gukura Omar el bachir ku butegetsi yari amazeho imyaka 30. Alla Salah intero ye yakirwaga n'abantu uruvunganzoka bari kumwe nawe yagiraga iti " Amasasu siyo yica, hica uguceceka kw'abaturage" ni irihe somo abanyarwanda, ndetse n' urubyiruko byumwihariko bamwigiraho?
    Mein kampf, iki gitabo cy'ubugome bw'indengakamere bwa Adolf Hitler ngo inkotanyi zaba zaragisanze mu nzu ya habyarimana mu kwezi kwa karindwi 1994 cyarahinduwe mu kinyarwanda , ahari abayahudi ngo yarahasimbuje abatutsi, nkuko bitangazwa na Dr Richard Sezibera. ibi se koko byaba ari ukuri? turabyunguranaho ibitekerezo
    Muratumiwe mwese mu kiganiro
    2 hr 47 min
  • JEAN CLAUDE HABIMANA : MWAMBARE UMUTIMA WO KWIHANGANA
    MWAMBARE UMUTIMA WO KWIHANGANA.
    “Mwambare umutima w’imbabazi n’ineza . . . no kwihangana.” ABAKOLOSAYI 3:12.
    Ukwezi kwa MATA buri mwaka mu abanyarwanda n’abanyarwandakazi ndetse n’isi yose twibuka Jenoside yabaye mu 1994 mu Rwanda.
    Ibihe bitorohera abanyarwanda n’abanyarwandakazi  kubera akababaro twanyuzemo kandi tukirimo kubera inkurikizi z’ayo mateka mabi yagwiririye umuryango NYARWANDA.
    Nyuma y’imyaka 25 Jenoside ibaye abakuru n’abato abanyarwanda n’abanyarwandakazi mu moko yacu uko angana, twese hamwe turasabwa gufatana urunana, tugafatana mu umugongo, tukambara kwihangana n’imbabazi kugira ngo twubake ejo hazaza heza hazira amacakubiri hazira politiki mbi y’ivangura iryo ariryo ryose.
    Biri mu nyungu zacu nk’abanyarwanda n’abanyarwandakazi guharanira kugira umutima uteye nk’uko Imana ishaka.
    ABAGALATIYA 5:25; 6:7-8
    Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru; kuko ibyo umuntu abiba, ari byo azasarura. Ubibira umubiri we, muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira umwuka, muri uwo mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.
    1 hr 20 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda