RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • INDAHIRO YA FPR IBANGAMIYE DEMOKRASI N‘UBWISANZURE BY‘ABANYARWANDA
    1.  Abacyuwe ku ngufu bo muri FDRL barangije ingando i Mutobo,  abenshi bararahijwe. Indahiro ya FPR igaragaza bidasubirwaho imiterere yayo itari compatible na demokrasi n‘ubwisanzure bw‘abaturage.
    a.  Indahiro igaragaramo ishyaka ryiyitiranya n‘u Rwanda aho rivugako umunyamuryango waryo uzarihemukira azaba ahemukiye abanyarwanda bose.
    b. Gahunda z‘ingando n‘amatorero bicengeza amatwara ya FPR Inkotanyi ziitiranywa n‘uburere mboneragihugu, bityo zigaterwa inkunga na Leta.
    c. FPR Inkotanyi yambura abaturage uburenganzira bwabo bwo kujya no kuva mu ishyaka bihitiyemo uko bashaka nta nkurikizi, kuko indahiro yayo ivuga ko uhemukiye FPR inkotanyi ahanwa kimwe n‘undi mugome wese.
    d. Abanyeshuri n‘abakozi biyumva mu yandi mashyaka cg batifuza kugira imitwe ya politiki babarizwamo bahatirwa kurahira muri FPR, bitaba ibyo bakimwa buruse ya Leta cg bakirukanwa mu kazi. Aha naho FPR yiyitiranya na Leta, ikitwara nk‘ishyaka rimwe rukumbi.
    e. Indahiro ya FPR inkotanyi ubwayo ni imbogamizi ikomeye ku bayirahiye kuko ibategeka gukurikiza amategeko yose ya FPR inkotanyi. Iyi ndahiro  ishobora kubangamira imyuga imwe nimwe. Turayireba.
    2. U Rwanda rugiye kubona inkunga ya miliyoni 200 $ yo kugabanya ubucucike m'u Rwanda. Kimwe no mu buvuzi, impinduka ziteganywa kandi za ngombwa kuko zifitanye isano n‘ubwiyongere bw‘abaturage, ntizigeze zibanzirizwa n‘ibikorwaremezo bya ngombwa.
    3. U Rwanda rurivugira ko Uganda yarwihanganangirije bwa nyuma, nyuma y‘umubonano Museveni nyagiranye n‘abakuru b‘igisirikare ( igihe.com,30.5. 2019).
    2 hr 31 min
  • URUGENDO RWA KAGAME MURI AFURIKA Y' EPFO, RWANDA - UGANDA N' UBUKUNGU
    Twongeye kubaha ikazze banyarwanda banyarwandakazi, namwe nshuti za Radio Itahuka by' umwihariko inshuti z' iki kiganiro mutegurirwa nanjye JP. Turi kuwa 29/5/2019.
    Kagame muri Afrika y' Epfo yahahuriye n' ibibazo bidasanzwe.
    Umubano w' u Rwanda na Uganda, Kagame akomeje gufatirwa mu cyuho. 
    Ubukungu mu Rwanda, abaturage baratabaza kubera imisoro itagira izina.
    Kagame m'u Bugesera ngo yagiye guhinyuza indagu za Magayane nyuma yo kumva aho izina rye Rwabujindiri ryaturutse.
     
    Ibi nibindi muri iki kiganiro
    2 hr 18 min
  • UGANDA VS RWANDA : LETA Y'AGATSIKO YABUZE IBISOBANURO ITANGA IHITAMO GUCECEKA
    1.Uganda vs Rwanda : Uganda imaze kugaragariza amahanga ko batazakomeza kwihanganira ubushotoranyi bwa Leta y'agatsiko.
    a.Leta y'agatsiko k'abicanyi yabuze ibisobanuro ibwira abanyarwanda nyuma yaho Uganda igaruye umurambo wa Jean Baptiste wiciwe muri Uganda n'ingabo z' u Rwanda.
    b.Abategetsi b’u Rwanda baribaza impamvu Uganda yahuruje amahanga.
    c.Bamwe basanga ntakindi Uganda isigaje gukora usibye kwereka Isi yose ko umurongo utukura Kagame yamaze kuwurenga.
    2.Abaturage ba Nyagatare bashobora kugwa m'umutego wa DMI.
    a.Ese kubuza abanyarwanda kujya muri Uganda nibyo bizatuma Kagame abana neza na President Museveni?
    b.Abaturage bivugira ko bajyanwa no gushaka amaramuko kuko m' u Rwanda hari inzara ikabije.
    c.Kagame yabwiye abaturage ba Musanze ko ntacyo bakwiye kuba bajya gushaka muri Uganda.
    d.Pierre Samvura na Eric Hategekimana ni abantu bashimangira ko ari abasirikare ba RDF.
    3.President Museveni yahaye umuryango wa Nyakwigendera Alex Nyesiga millions 10 z'amafaranga y'amashiringi.
    a.President Musevini yahaye umuryango wa Alex Nyesiga Millions 10.
    b.Leta y'agatsiko aho gufasha abaturage bayo irabirasira ku manwa y'ihangu.
    4.Ibiciro by'ingendo "Taxi" nabyo byazamutse mu gihe abanyarwanda bakomeje gutaka ubukene bukabije.
    a.Ibiciro bikomeje kwiyongera umunsi k’umunsi m’u Rwanda.
    b.Ikigo cya RURA cyatangaje ko ibiciro by'ingendo bizamutse kandi bizatangira gukurikizwa ejo.
    c.Ubushize twavugaga ibiciro by'abamazi byateje ikibazo kugeza n'ubu bikaba bitarasobanuka.
    1 hr 38 min
  • UMUSIRIKARE W‘ U RWANDA YAMBUTSE UMUPAKA ARASIRA ABANTU BABILI KU BUTAKA BWA UGA
    UMUSIRIKARE W‘ U RWANDA YAMBUTSE UMUPAKA ARASIRA ABANTU BABILI KU BUTAKA BWA UGANDA.
    1. Umusirikare w‘u  Rwanda yarasiye abantu babiri ku butaka bwa Uganda barapfa. Leta ya Uganda irasaba ibisobanuro u Rwanda. Leta ya Uganda kandi, mu muhango wo gusubiza ku mugaragaro u Rwanda umurambo w‘umuturage warwo,  yatumiye abadiplomates bahagarariye ibihugu  bigize umuryango wa Afrika y‘iburasirazuba EAC muli Uganda, n‘abahagariye ibihugu  5 bifite icyicaro gihoraho mu nama ishinzwe umutekano ku isi(USA, Russia, China, France na UK).
    2. Prezida Museveni na Kagame bagaragaye bicaranye mu irahira rya Prezida Ramaphosa uherutse gutorerwa kuyobora Afrika y‘Epfo. Iki cyaba ari ikimenyetso cyo kwiyunga ?  Kubicaranya cyaba  ari igikorwa cyo ushaka kubahuza?  Kagame arazenguruka Afrika arya iminyenga yifotozanya na ba prezida batowe bikurikije amategeko bagatorwa ku kaburembe bibagoye cyane, mu gihe we   mu buswa bwinshi yihaye amajwi 99%, muli manda atari yemerewe n‘amategeko.  Byagombye kumutera isoni kubona azenguruka  Afrika avumba ku nzoga z‘abademocrates  kandi  we ari umunyagitugu kabombo.
    3. Za progaramu za Leta zo kurwanya ubukene zaguye mu mazi kubera ruswa, ikimenyane, n‘itekinika, nk‘uko bikunze gutangazwa n‘umugenzuzi wa Leta, PAC na Transparency International Rwanda, nizo bari kumurikira abashyitsi baturutse mu bihugu by‘Afrika,  aba  bagataha bashimagiza imiyoborere myiza mu Rwanda.  Iyo bamenya ibikorerwa muli za VUP, Girinka, n‘ibyiciro by‘ubudehe bari kurya ibinini.
    3 hr 57 min
  • IBIHUGU BIKUBIYE MU CYISWE "AMASO ATANU" NGO BYABA ARIBYO BIYOGOZA CONGO
    IBIHUGU BIKUBIYE MU CYISWE "AMASO ATANU" NGO BYABA ARIBYO BIYOGOZA CONGO
    Mu kiganiro mbwirwaruhame cyabereye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada kuri uyu wa gatandatu taliki 26 gicurasi 2019, giteguwe n'umuryango uhuza abanyecongo baba hanze, havugiwemo ibintu byinshi kandi bikomeye, aho benshi mu batanze ibiganiro bagarutse ku ntambara z'u Rwanda ku gihugu cya Congo hakoreshejwe cyane cyane  gufata ku ngufu nk'intwaro y'intambara, abenshi bakaba barashyize mu majwi perezida Kagame bavuga ko akorera ibihugu by'ibihangange mu kuyogoza Congo, ari nayo mpamvu ibyaha ndengakamere yakoreyeyo amahanga akomeje kubyirengagiza.habugiwemo byinshi, byose tukaba turi bubigarukeho mu kanya gato.
    Axel Kalinijabo
    1 hr 57 min
  • UMUSIRIKARE W‘ U RWANDA YAMBUTSE UMUPAKA ARASIRA ABANTU BABILI KU BUTAKA BWA UGANDA.
    1. Umusirikare w‘u  Rwanda yarasiye abantu babiri ku butaka bwa Uganda barapfa. Leta ya Uganda irasaba ibisobanuro u Rwanda. Leta ya Uganda kandi, mu muhango wo gusubiza ku mugaragaro u Rwanda umurambo w‘umuturage warwo,  yatumiye abadiplomates bahagarariye ibihugu  bigize umuryango wa Afrika y‘iburasirazuba EAC muli Uganda, n‘abahagariye ibihugu  5 bifite icyicaro gihoraho mu nama ishinzwe umutekano ku isi(USA, Russia, China, France na UK).
    2. Prezida Museveni na Kagame bagaragaye bicaranye mu irahira rya Prezida Ramaphosa uherutse gutorerwa kuyobora Afrika y‘Epfo. Iki cyaba ari ikimenyetso cyo kwiyunga ?  Kubicaranya cyaba  ari igikorwa cyo ushaka kubahuza?  Kagame arazenguruka Afrika arya iminyenga yifotozanya na ba prezida batowe bikurikije amategeko bagatorwa ku kaburembe bibagoye cyane, mu gihe we   mu buswa bwinshi yihaye amajwi 99%, muli manda atari yemerewe n‘amategeko.  Byagombye kumutera isoni kubona azenguruka  Afrika avumba ku nzoga z‘abademocrates  kandi  we ari umunyagitugu kabombo.
    3. Za progaramu za Leta zo kurwanya ubukene zaguye mu mazi kubera ruswa, ikimenyane, n‘itekinika, nk‘uko bikunze gutangazwa n‘umugenzuzi wa Leta, PAC na Transparency International Rwanda, nizo bari kumurikira abashyitsi baturutse mu bihugu by‘Afrika,  aba  bagataha bashimagiza imiyoborere myiza mu Rwanda.  Iyo bamenya ibikorerwa muli za VUP, Girinka, n‘ibyiciro by‘ubudehe bari kurya ibinini.
    1 hr 54 min
  • UGANDA YONGEYE KUBWIRA U RWANDA KO BATAZIHANGANIRA ABAHUNGABANYA UMUTEKANO WABO
    1.Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona, Ese ibyishimo abafana bafite ko babihuza n'amaranga mutima ya Politike.
    a.Sport ubusanzwe ivuze iki mu buzima bw'abenegihugu?
    b.Hari Video zagaragaje ko Rayon Sports ari ikipe ya Rubanda , abantu bose bemeye usibye Paul Kagame na Kabarebe.
    c.Abaturage bataye ikizere cyo kubaho.
    d.Ibibazo by'urudaca baterwa na Leta ya Kagame.
    e.Kuki Rayon Sport bayita ikipe ya Rubanda?
    2.Ikibazo cy'umutekano mu karere k'ibiyaga bigari cyagarutse kwisonga mu nama ya ICGLR.
    a.The International Conference of the Great Lakes Region (ICGLR) iri mu kibazo cy'amikoro aho ibihugu bidatanga umusanzu wabyo.
    b.Uganda na Kenya nibyo bihugu byonyine bitanga umusanzu wabyo mu bihugu bigize ICGLR.
    c. Umunyamabanga wa ICGLR Mr Zachary Muburi-Muita, avuga ko uyu mu ryango uri mu kibazo gikomeye kirebana n'amikoro.
    d.Ibihugu bidatanga umusanzu wabyo birimo ibi bikurikira Tanzania, Rwanda, Burundi, Zambia, Angola, Central African Republic, South Sudan, Sudan, DR Congo and Congo Brazzaville.
    e. ICGLR ivugako igice gishinzwe urwego rugenzura ibirebana n'umutekano cyamaze gusenyuka, itagishoboye gukurikirana ibirebana n'imitwe yitwaje intwaro.
    2 hr 27 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda