RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • UGANDA VS RWANDA :U RWANDA RURABWIRA UGANDA KO UMURONGO UTUKURA BAMAZE KUWURENGA
    1.Paul Kagame akomeje kwigaragaza nk'umuntu urwanya Ruswa, ikimenyane ndetse no kwigwizaho umutungo.
    a.Abanyarwanda batandukanye bakomeje kutwandikira batubwira uburyo babona Kagame wihishe mwisura y'intama kandi ari ikirura.
    b.Ese Kagame wigwizaho imitungo nk'isiha rusahuza yaba akeka ko abanyarwanda batabibona?
     
    2.Uyu munsi Kagame ati:" Iterambere rirambye "SDG" ntabwo izagera kubyo yiyemeje muri 2030."
    a.Kurandura inzara, ubukene, imibereho myiza, uburezi kuri bose, ubusumbane bwagabanyutse.
    b.Harya Vision 2020 yatuzaniye iki? abanyarwanda bakomeje kuba abakene umunsi k’umunsi,none baratwigisha SDG 2030.
    c.Abantu barakora ariko ntabwo bahembwa kuko nta mafaranga ahari, "Reserve Force" Inkeragutabara zikorasha abantu zitabahemba.
    d.Uwavuga akarengane gakorerwa abanyarwanda ntabwo yarangiza, kandi kagaragara mu gihugu hose.
     
    3.Igihugu cya Uganda gikomeje guhandura amavunja , kwirukana "Magigiri" zikigaragara k'ubutaka bwabo.
    a.Nduhungirehe ati : "Ntabwo tuzakomeza kurebera ibikorwa by'iyicarubozo."
    b.Nduhungirehe ati : "Abarundi bafasha Sankara mu guhungabanya umutekano wacu."
    c.Abarundi nibo bafunze umupaka ntabwo ari abanyarwanda.
    d.Abaturage baturiye i Burundi babujijwe kujya kuvoma amazi muri icyo gihugu.
     
    4.Ese koko abanyarwanda bajya muri Uganda baba bahohoterwa?
    a.Radio Itahuka yaganiriye na Aloys Munyampeta.
    2 hr 25 min
  • IKINYOMA : NGO ABANTU 94.000 LETA NTIZI AHO BAKORA KUGIRANGO IBISHYUZE INGUZANYO
    1. BRD yisamye yasandaye. Nyuma yo gukora ishyano igatangaza imibare (83%) ivuguruza bikabije itangwa na Leta kubyerekeye abashomeri barangije Kaminuza (19%), noneho yahinduye umuvuno, iravuga ko abanyeshuri barangije kwiga Kaminuza ntibishyure inguzanyo ya buruse bahawe na BRD bakora, ikibazo kikaba ari  uburyo bushya bwo kubashakisha no kubishyuza umwenda  wa miliyari hafi 188. Ingamba  BRD yita nshya zageragejwe cyera ariko nta musaruro zatanze. Ikibazo nyamukuru ni ubushomeri mu barangije kwiga,  nubwo BRD yo ishaka kubeshya ibitabeshyeka. Irashaka kutwemeza ko  abantu ibihumbi 94 bafite akazi m‘u Rwanda Leta ikaba itazi aho bakora ngo ibishyuze.  None se abafite akazi Leta iyobewe aho babashakira ? Niba  bataboneka muli RSSB  cg muri RRA, bisobanuye ko ari abashomeri,  bakora magendu, cg barahunze.
    2.  Kubera ireme ry‘uburerzi ryapfuye agatsiko kayoboye u Rwand ntikagira n‘ubwenge bwo kubeshya. Itekinika ribera mu turere ririvugira. Haba mu bana bagwingiye, haba mu bana baterwa inda z‘indaro, abayobozi batamazwa no gukora amakosa y‘abatangizi.  Abasenateri nabo ntibemera ko mu Rwanda hahangwa imirimo 216.000 ku mwaka nk‘uko bitangazwa, kuko ngo abayobozi bitiranya kubona akazi no guhanga umurimo, ikindi ngo n‘akazi kabonetse akenshi kaba ari ak‘igihe gito cyane kagahita karangira.
    1 hr 54 min
  • KAGAME YAKUYEHO AGAHU: BRIGADE Y'INGABO ZA RDF ISHOBORA KURARA YAMBUTSE CONGO
    Banyarwanda namwe bakunzi ba Radio Itahuka turabasuhuje tubaha ikaze mu ikiganiro cy' uyu munsi kuwa gatatu taliki 06/12/2019. Muri iki kiganiro rero mukaba muri  hamwe nanjye Jean Paul.
    RDF yiyemeje guhangana na UPDF inyuze muri Kongo.
    Bus ya Rayon Sport yabuze amavuta(Gas cg Essence) yo kujyana abakinnyi ku kibuga, mugihe Kagame anywesha indege ebyiri akazizengurukana isi yose.
    Kagame arimo gukubita ifarashi yapfuye cg uruhu rwayo? Ese Kagame aracyatinya ko Bizimungu yagarura ubuyanja!!
    Mu kwezi kwa gatandatu, tariki ya 14 CIMERWA  izamburwa ba nyirayo, k'umugaragaro.
    Umucungagereza yishwe na Polisi nyuma yuko yegaragaje agahinda ubwo kuwa 6/2 abanyururu bahohotewe kugeza ubwo abarenga 70 bajyanywe mubitaro ndetse bikavugwa ko babiri bapfuye.
    Ubugande burakomeza guha Rwabujindiri Isomo.
    Ibi ni bimwe muri byinshi tuza kuganira.
    2 hr 16 min
  • ESE KAGAME AZI ICYO BITA RUSWA ICYO ARICYO & AMATEKA YA KAGAME ARIVUGIRA UBWAYO
    1.Paul Kagame ngo yasabwe ruswa n'umupolisi ku kibuga cy'indege kimwe muri Afurika.
    a.Kagame yatanze ikiganiro cyo kurwanya ruswa muri Nigeria, aho  yatanze urugero rw’uko yatswe Ruswa.
    b.U Rwanda ruza k’umwanya  wa 3 muri Afurika mu bihugu bifite Ruswa ntoya.
    c.Harya twavuga ko Kagame yaba yarahindutse ? Ibyamuranze akiri mu muhanga i Kampala aho yacuruzaga ibyibano, kwiba ndetse n'ibindi ?
    d.Kagame ati:″ Aho kurebera ruswa nahitamo kuba umunyagitugu.″
    e.Harya ibintu byose Kagame yibye abanyarwanda , ibisahurano twavuga ko ari impano abanyarwanda bamuhaye?
    2.Tito Rutaremara yashimangiye ko Ruswa m’u Rwanda ihera mu bushorishori bwa Leta.
    a.Ese Kagame yigisha iki abaturage ba Nigeria mu gihe aza ku isonga mu kurya ruswa no kuyiteza imbere ?
    b.Nkusi Juvénal yagiye atunga agatoki uburyo Ruswa yamunze Agatsiko kayoboye Leta y’u Rwanda.
    c.Gutsinda ruswa bisaba ibintu 4, Umuco, inshingano , kubaza abantu ibyo bakora ndetse no gukoresha neza umutungo.
    d.Kagame yivugiye ko atarakora ku mafaranga ye ahembwa, none se abana be batungwa nande?
    3.Uganda yateye utwatsi icyifuzo cy’agatsiko kayoboye Leta y’u Rwanda cyuko umupaka ufunguye m’uwego rwo kureba niba ushobora gukoreshwa.
    a.Umuvugizi wa Gov ya Uganda Ofwono Opondo yagize ati: "Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse.″
    b.Uganda nta mwanya ifite wo guta igihe kuri Theatre y'agatsiko.
    c.Paul Kagame yivugiye ko ikibazo atari umupaka ahubwo ikibazo ni Politics, none se Dr Sezibera agiye gukora politike y'amakamyo ya Uganda ?
    2 hr 44 min
  • U RWANDA NIRUFUNGURE IMIPAKA ABANYARWANDA BARIFUZA GUHUNGA K'UBWINSHI
    1.Paul kagame yongeye gusohoka m’u Rwanda ngo abashe gutora ibitotsi muri Gabon. 
    a.Iyo ubajije abanyarwanda muri rusange ingendo Kagame akorera mu mahanga usanga ntacyo baziziho.
    b.Kagame yabwiye abanyarwanda ko iyo azerera aba yagiye kubahahira.
    c.Kagame amazi gukora ingendo 34 mu gihe cy’amezi atanu n’icyumweru kimwe muri uyu mwaka (2019).
    d.Iyo witegereje akayabo k'amafaranga amaze gutakara muri izi ndengo usanga u Rwanda ruri mu bihugu bikungahaye cyane.
    e.Bivuze ko amaze kuguruka amasaha arenga 568 bikaba bitwaye akayabo k’amadorali y’amerika (US$) arenga miliyoni umunani (8.464.336). Ubwo ni amanyarwanda (RwF) arenga miliyari zirindwi (7.663.284.607).
    2.Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe.
    a.Kagame nawe n'umurwayi utazi ko arwaye.
    b.Ntabwo ashobora gusinzira ari m’u Rwanda icyo nacyo ni kimenyetso cy'uburwayi.
    c.Kagame yahisemo kwigira muri Gabon mu gihe bivugwa ko yizihije imyaka 30 abamye na Jeannette Kagame Nyiramongi.
    3.Inzara ikomeje guca ibintu m’u Rwanda mu gihe agatsiko kabeshya ko kafunguye umupaka.
    a.Nyuma yaho Radio Itahuka ibabwiyeko ko Leta y'agatsiko yafungiye abanyarwanda mu gihugu, Leta yagatsiko yatangaje ko yafunguye umupaka mu gihe cyagateganyo.
    b.Ikibazo abantu bibaza ntabwo ari uko bavuga ko bafunguye umupaka , ahubwo abanyarwanda babasha kwisohokera bakajya gushaka aho bakura amaramuko.
    4.Urugendo rwa Madame wa President Etienne Tshisekedi m’u Rwanda ruravugwaho byinshi.
    a.Abaturage ba Congo ntabwo barabasha kunva Politike ya President Etienne Tshisekedi arimo gukorana na Paul Kagame.
    2 hr 22 min
  • ABARI N'ABATEGARUGORI MU MPINDURAMATWARA YO KUBOHORA ABANYARWANDA
    Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda aho turi ku wa  mbere  taliki ya 10 Kamena 2019. Tukaba tubahaye ikaze rero muri iki kiganiro aho  twibanda k’uruhare rw’abari n’abategarugori, mu mpinduramatwara yo kubohora abanyarwanda ku ngoma y’igitugu.
    Bigaragara kenshi ko ubuyobozi bubi butuma habaho amatora mabi bityo bigatuma nta institutions zihamye ziba mu gihugu, aha rero akaba ariho usanga ubutabera budakora, Inteko Nshingamategeko isinziriye, abadepite batazi n’icyo babereyeho k’uburyo usanga mu nzego zose  ibintu byarazambye hakorwa ibyo umukuru w’ubwo butegetsi bubi aba yifuza gusa.
    Ni muri urwo rwego rero turi burebere hamwe ingaruka z’ubutegetsi bubi n’imikorere mibi yabwo  ku bari n’abategarugori cyane cyane mu buzima rusange n’imibereho yabo ya  buri munsi.
    Byose turabirebera hamwe muri iki kiganiro mutegurirwa kandi mukakigezwaho na
    Chantal Nyange .
    2 hr
  • IKIMENYETSO CYUKO KAGAME ARI MU MINSI YE YANYUMA MURAGISANGA MU KWIGAMBA KWICA "UPDF" I KISANGANI
    1.Abantu baribaza icyaba cyihishe inyuma y'imanza z'abasirikare bakuru bakomeje kugarurwa muri  Kangaroo court
    a.Muri iyi minsi haravugwa imanza z'abahoze ari abasirikare bakuru muri RDF.
    b.Ese Kagame yaba agiye gufungura aba basirikare bafunze barengana?
    2.Leta y'agatsiko ikomeje kwica abanyarwanda, ese ni ubuhe butumwa abanyarwanda bakura mu bwicanyi kagame akomeje gukorera rubanda ?
    a.U Rwada ni igihugu gifite amateka ajyanye n'ubwicanyi ndengakamere.
    b.Ese iyo urashe abantu abaturage babireba uba utanga ubuhe butumwa?
    3.Emmanuel Sebuzuru uyobora Holizon Bus Company muri Uganda afungiye m’u Rwanda azira kwambutsa amafaranga agera kuri Millions 5 z'amashilingi.
    a.Sebuzuru yafatiwe m’u Rwanda yagiye kuzana amafaranga ya Holizon Bus mu  Ruhengeri.
    b.Sebuzuru yahamagawe na mugenzi we uyobora Jaguar Bus Company m’u Rwanda kuza gufata amafaranga.
    c.Geoffrey Barore Nombe yavuze ko yabwiwe n'abashinzwe umutekano bo m’u Rwanda ko Emmanuel Sebuzuru yashakishwaka m’u Rwanda kubera ko yafashaka Ihuriro Nyarwanda RNC.
    d.Barore Nombe yashimangiye ko ejo kuwa kane Emmanuel Sebuzuru yajyamwe i Kigali guhatwa ibibazo kubyo aregwa.
    4.Kamuzinzi Sumaya avuga ko yakorewe iyicarubozo muri Gereza muri Uganda.
    a.Iyicarubozo rivugwa ko rikorerwa abanyarwanda ryaba riterwa niki?
    b.Buri muntu wese arasabwa gushishikariza abandi kutajya muri Uganda.
    5.President M7 yasuzuguye bikomeje Paul Kagame ndetse ntiyaha agaciro ibyo amaze iminsi amuvugaho
    a.Abantu batari bakeya bibajieje impamvu M7 atigeze akomoza na gato k’umubano w’u Rwanda na Uganda mu ijambo yagejeje imbere y'inteko "State of the Nation Address 2019".
    b.U Rwanda rukomeje kwigamba ko rwishe abasirikare barenga ibihumbi 2000 mu ntambara rwarwanye na Uganda i Kisangani.
    2 hr 25 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda