1.President Yoweri Museveni yabwiye BBC Newsday ko NRM yagize uruhare mu mpinduka zagiye ziba mu bihugu bitandukanye muri Afurika.
a.NRM ifite uruhare rukomeye mu mpinduka yaba izabaye cyangwa izirimo kuba, kuri M7 haracyari akazi ko gukora.
b.President Yoweri Museveni yongeye kwibutsa ko adashobora gukemura ibibazo bivugwa hagati y’u Rwanda na Uganda biciye mu itangazamakuru.
2.Major Mudathiru na bagenzi be bemeye bimwe mu byaha baregwa ariko bagahakana ibindi.
a.Ese bivuze iki mu rwego rw'amategeko ko umuntu yemera ibyaha ariko akavuga ko nta gahunda yari ihari yo kugirira nabi ubutegetsi.
b.Major Mudathiru arahaka yivuye inyuma ko nta mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi azi.
c.Wakwemera ibyaha ute kandi uvuga ko nta gahunda yari ihari?
ca.Kwinjira mu mitwe y'abagizi ba nabi.
cb.Ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi.
cc.Umubano n'ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu.
cd.No kurema umutwe w'abagizi ba nabi.
d.Ubushinjacyaha bwagize uruhare muri iyi miburanishirize?
e.Uruhare rwa Gen Kayumba, igihugu cyu Burundi na Uganda.
3.Imirambo ikomeje gutoragurwa umunsi k’umunsi mu murenge wa Nyamyumba hafi y'umurenge wa Nyungo.
a.Abaturage bo muri Nyamyumba hafi y'umurenge wa Nyungo baravuga ko bakomeje gutora imirambo bikaba bimaze gufata indi intera.
b.Ibikorwa by'ubwicanyi bikomeje kwibasira abantu batari bakeya m’u Rwanda.
4.Ikibazo cyo kugarura amahoro muri Kivu gikomeje kuba ihurizo rikomeye kuri President Félix Tshisekedi.
a.Jean Claude Katende avuga ko President Félix Tshisekedi yakoze ikosa rikomeye.
b. President Félix Tshisekedi agomba kwitonda mu byo ashaka gukorana na Leta y’u Rwanda.
c.Jean Claude Katende ati :″kugarura Ingabo z’u Rwanda muri Congo ni ugukomeretsa ibikomere by'abaturage ba Congo.″