RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • UYU MUNSI NA JP: BITUNGURANYE, KAGAME ASUBITSE URUGENDO RWO MU BUGESERA
    Banyarwanda Banyarwandakazi, bakunzi b' Ikiganiro Urwanda UyuMunsi na JP, nongeye kubaha ikaze. Ni kuwa 11/14/2019.
    Uyu munsi bitunguranye Kagame asabye ko uruzinduko rwe mubugesera rusubikwa. Yari ateganyije gusoza amahugurwa ya ba Ofisiye Cadet. Impamvu ni muri iki kiganiro.
    Ikibanza cya Rwigara cyatangiye kubakwa mu ibanga nyuma y' Aho Anne Rwigara atsinze urubanza cyavugwagamo ndetse Leta ikivana muri urwo rubanza. Pudence Rubingisa avuga ko amabwiriza yatanzwe na Presidence.
    Inama y; Abakuru b' Ingabo bo mubihugu bya SADEC ihangayikishije Rurya Ntiruhage (Rwabujindiri). Ibi ni nyuma yaho Kagame afashe Macron nk' umugambanyi kubera position ye kukibazo cya Kongo.
    Umubano w' Urwanda  n' Ubugande- Inama yo kurenera hamwe aho amasezerano ya Angola ageze yimuriwe ku italiki itazwi.
    JP
    2 hr 57 min
  • LETA YA KAGAME YAPFUNYIKIYE ABATURAGE AMAZI NONE BAYITAKARIJE ICYIZERE
    1.Kubera ko abanyarwanda batagifitiye Leta ya FPR ikizere noneho ntibagishaka gushora imari yabo m'u Rwanda.
     a. MINECOM iri kwiruka ku bashoramari ngo bagirire Leta icyizere.
     b. Hotel yatewe inkunga na President Kagame ngo ntiyubatswe nabyo nibyo kwibazaho, bibaye nka ya mazi n’umuriro yemereye abaturage mu kwiyamamaza.
     c.Kagame muri Afrika y’ Epfo arabeshya ngo u Rwanda rukeneye abashoramari muby' umubinzi kandi ariwe wakubise intorezo Minisiteri y’Ubuhinzi.
    2. MINALOC yishe ibyiciro by’Ubudehe k'ubushake ku kagambane na FPR kugira ngo Leta idafata inshingano zayo mu gufasha abatagira kirengera.
    a. Ngoma abaturage baratanga ubuhamya berekana ko Leta ibeshya ku byiciro by' ubudehe ,bigahura n' ibyavuzwe na France 24 mu mwaka wa 2016 ndetse na Financial Time muri uyu mwaka.
    b. Ku Mbuga nkoranya mbaga m'u Rwanda hirirwa hacicikana abaturage batabarizwa bameze nabi : abasenyewe, abadashobora kubona ubuvuzi ,abishwe n inzara n abana barera abandi n’abirera, bose bari mu mibereho mibi cyane iteye ubwoba n'agahinda. Nyamara Leta ikabeshya amahanga ko m'u Rwanda ibintu ari munange.
    1 hr 58 min
  • KAGAME NA FPR MURI GAHUNDA YO KWAMBURA RUBANDA UBUTAKA N'IMITUNGO YABO !
    1.Nyagatare : U Rwanda rwahaye igihugu cya Uganda abanyagihugu bacyo babiri barasiwe
    k’u butaka bw'uRwanda.
    2.Uganda yamaganiye kure igikorwa cyo kurasa abaturage bayo.
    a.Ofwono Opondo yasohoye itangazo ryamagana ubu bwicanyi bxakorewe abagande.
    b.Iri tangazo ryashyikirijwe Amb Frank Mugambage arihawe na Patrick Mugoya
    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'Ububanyi n'amahanga wa Uganda.
    c.Uganda yashimangiye ko ubu bwicanyi buhabanye n'igikorwa kirimo gukorwa m’u
    gushakira igisubizo kirambye hagati y'ibihugu bibiri.
    d.Uganda yasabye ko hajyaho itsinda rihuriweho n'ibihugu bibiri maze bagakurikirana
    uwakoze ubu bwicanyi akaburyozwa.
    e.Uganda yavuze ko isazubiza u Rwanda Peter Havugimana warashwe n'ingabo z’u Rwanda
    naramuka yifuje kugaruka m’u Rwanda.
    3.Abadepite baribaza impamvu imibereho mibi y'abaturage yasubiye imyuma ho amanota 7%.
    a.Muri Raporo ya RGB iheretse gutangaza muri uyu mwaka 2019, imibereho mibi y'abaturage
    yaje k’mwanya wa nyuma ndetse igabanyukaho amanota 7%.
    b.Umutekano no kurasa abanyarwanda byaje k’umwanya wa mbere 99%.
    c.Ntabwo bitangaje kumva kurasa abanyarwnada aribyo Kagame yashyize imbere.
    d.FPR muri gahunda zayo ni ugukomeza kubyinisha abanyarwanda muzunga.
    e.Abanyarwanda badafite ubunyangamugayo barashyirwa mu majwi.
    4.Abaturage baravuga ko Leta irimo kwica Itegekonshinga rigena ibyerekeranyen' ubutaka
    n'imiturire y'abanyarwanda.
    a.Leta y'agatsiko ivuga ko yambura abantu ibibanza n' ubutaka iyo umuntu amaze imyaka 3 atabukoresha.
    b.Abanyamategeko baravuga ko bihabanye n'Itegekonshinga ry’u Rwanda.
    c.Iki kibazo kiraza kwihutisha impinduka m’u Rwanda.
    d.Ese umujyi wa Kigali ugenewe bande?
    5.Ikibazo cy'imanza za Gacaca kiragarutse.
    a.Raporo ya CNLG yagaragaje ko hari imanza ibihumbi 52 zigitegereje kurangizwa zaciwe na gacaca.
    b.CNLG iravuga ko imanza zigomba kuba zarangiye mbere y’italiki ya 28/11/2019 zujuje
    ibyangombwa.
    c.Ese abadafite ubwishyu bazakora iki?
    6Prof.Charles Kambanda arasobanura impamvu yandikiye Min Johnston Busing
    2 hr 44 min
  • POLISI YA KAGAME YARASIYE ABAGANDE BABIRI KU MUPAKA IRABICA IBASHINJA MAGENDU.
    POLISI  YA KAGAME  YARASIYE ABAGANDE BABIRI  
    KU MUPAKA IRABICA IBASHINJA  MAGENDU.
    1. Abagande babiri barasiwe mu Rwanda ku mupaka, kuli  kilometero imwe uvuye i Bugande. Polisi y‘u Rwanda yabarashe iravuga ko ari abafroderi bacuruza magendu kandi ko bashatse kuyirwanya. Ubutegetsi bw‘ubugande ngo buracyakora itohoza. Ba nyirabantu mu Bugande barasaba imirambo y‘abantu babo. Isoko rusange rya Kagame ryemerera abapolisi be kurasa abantu ngo bikoreye magendu y‘ibirayi cg caguwa ni soko ki ? Ibiganiro hagati y‘ibiguhu byombi  bitaganijwe kubera Kampala muli uku kwezi  bizoroha?
    2. Ubutegetsi bwa FPR ngo abanyagihugu  bafashwe nabi cyane mu gihe ngo abanyamahanga bagafatwa nk‘amata y‘abashyitsi. Benshi mu banyarwanda ntibagishoboye kubiceceka no kubyihanganira, baratabaza.
    3. Leta y‘agatsiko ikomeje kugenda yinyuramo itangaza inkuru zivuguruza ibyo itekinika ryagiye ribeshya u Rwanda n‘amahanga.
     a.Niba abana b‘abacikacumu ba genoside barihiwe amashuri ya Kaminuza na FARG 70% muli bo ari abashomeri, mu banyarwanda basanzwe chômage ihagaze ite ?
    b.Mu cyaro cyo mu Rwanda gituwe n‘abarenga 90% ngo umuganga umwe avura abantu ibihumbi 20.000 mu gihe OMS yo ivuga ko umuganga umwe yagombye nibura kuvura abantu 1000. U Rwanda ruri mu gatebo kamwe n‘ibindi bihugu bikennye cyane byo munsi y‘ubutayu bwa Sahara. Umuganga umwe ku bantu 10.000.
    c.  U Rwanda rurabeshya ko  muli 2020 ruzaba urwa mbere muli Afrika mu bihugu bizasurwa,  nyamara ku rutonde rw‘ibihugu bisurwa kurusha ibindi, hari ibihgugu  byinshi by‘Afrika biza imbere kure. Bimwe bikanarukuba inshuro 10.
    1 hr 57 min
  • KAGAME ATI NDANEKA CYANE "I'M GUILTY !&DIPLOMACY YA KAGAME IRI KURI LIFE SUPPORT
    1.Kagame yakoze ikiganiro n'abanyamakuru uyu munsi kuwa gatatu.
    a.Paul Kagame biragaragara ko yacanganyikiwe n'ibibazo uruhuri afite kugiti cye ndetse n'ibyo atera abanyarwanda
    b.Ikiganiro n'abanyamakuru cyagaragaje ko Kagame ahuzaguruka cyane.
    2.Diplomacy :Kagame yagaragaje ko Diplomacy yu Rwanda iri kuri "Life support"
    a.Kagame asubiza ikibazo yabajijwe kuri Uganda na EAC Community yashimangiye ko ibintu birimo gusubira inyuma cyane
    b.Kagame aribaza impanvu Uganda ifunga abantu ibita intasi , akibazo
    c.Kagame yongeye kuvuga ko ibiganiro hagati yu Rwnada na Uganda bimaze gusubikwa 2 kose kandi babimenyera mu bitanganzamakuru nu bwo ubutumwa buza byamenyekanye.
    3.Kagame arigamba ko azi kuneka , "I am Guilty"
    a.Kuneka akoresheje abantu arabizi cyane ahaho ntiyabeshye kuko yakoreshaga n'abapadiri mu kuneka
    b.Paul Kagame aravuga ko niba ari ukuneke akoreshe abantu icyo cyaho kirampama rwose
    c.Ese Kagame arunva yabeshya akagera aho yunva yabishyera na WhatsApp
    d.Faustin Rukundo ntabwo ari umushomeri nkuko kagame abivuga
    e.Rukundo asanga Kagame abereyeho gukomeza kuranganza
    4.Vision 2020" Iterambere " Kagame aririmba ryahindutse inzozi mbi kuri we.
    a.Kagame aravuga "Railways " Gali ya Moshi umuntu akagirango ni Cinema azakina
    b.Kagame niwe wenyine ufite ikibazo cya moyens financiers "Aho amafaranga azava, ibindi bihugu muri EAC bigeze kure, ibindi byatashye phase za mbere.
    c.Kagame ati amafaranga ashobora kuva muri Bank z'iburaya or America , African bank etc
    5.Umunsi w'itangazamakuru muri Africa "Africa Day of Information"
    a.U Rwanda rukomeje gufunga itangazamakuru ry'igenga
    b.Ama Radio akorera hanze yu Rwanda akomeje kwibasirwa no nkwamaganwa
    c.Leta ivuga ko ama Radio n'ibinyamakuru bikorera hanze yu Rwanda ari ibyantu basize bakoze Genocide
    d.Radio BBC na VOA bikomeje kwibasirwa cyane
    e.Senate yu Rwanda iharutse gusaba leta gushyiraho Ambasaderi Special ushinzwe guhangana n'abantu, ama Radio , ibinyamakuru bipfobya genocode.
    2 hr 48 min
  • UYU MUNSI NA JP: ABARI BARASEZEREWE MUGISIRIKARE BONGEYE KWITABAZWA
    Nongeye kubasuhuza mbaha ikaze mu ikiganiro Uyu Munsi cyo kuwa 11072019.
    Ese Gusubiza abari barasezerewe mugisirikare mu kazi byaba ari ukubaha andi mahirwe cg Kagame arimo gusaba uwo yimye.
    Bosco Ntaganda (Terminator) yitangiye Kagame none  agiye guturana n' imbeba mu gihe cy' Imyaka 30, UBujurire ni buyemeza.
    Kagame yypngeye guhindura udukombe two Mukabati ke. 
    Abari bafungiwe muri Gereza za Uganda baratubwira niba ibyo Kigali ivuga hari aho bihuriye n' Ukuri.
    Prezida Tshisekedi muruzinduko muri Uganda. 
    Ibi n' Ibindi mukanya
     
    JP
    2 hr 5 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda