RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • APARTHEID ISHINGIYE KU MIKORO MU BUREZI. KAGAME WE NGO ABANYARWANDA BAFITE AMAHIRWE ANGANA !
    1. Ikinamyakuru kigalitoday kibogamiye kuri Leta cyandika kuri internet kiratwereka uko
    amashuri abanza yigenga ariko yigonderwa na bake atanga uburezi buri ku bipimo
    mpuzamahanga ku buryo umwana uyarangije ashobora kwiga mu yisumbuye yo mu bihugu
    byateye imbere. Ni mugihe ariko Leta ubwayo yerekana ko amashuri yayo yo mu giturage
    yigwamo n‘abana ba rubanda abanyeshuri barangiza primaire batazi gusoma no kwandika
    ikinyarwanda. Mu gihugu abantu bagomba
    ngo guhambwa akazi binyuze mu ipiganwa, umuntu yibaza niba ubukene
    butagiye kuba akarande m'u Rwanda, aho abana b‘abakene bimwa ireme ry‘uburezi,
    bakazabura akazi, bakazahera mu cyiciro cy‘ubukene cy‘ababyeyi babo ? Uwakoresha
    ijambo ivangura/ apartheid mu burezi yaba yibeshye ?
    2. Mwarimu agiye kwikorezwa urusyo. Agiye kujya aryozwa amakosa ya Leta
    n‘ay‘ababyeyi. Ngo agiye kujya ahembwa ari uko abana batsinze. Nyamara kugirngo abana
    batsinde neza hari byinshi Leta igomba kubanza gukemura. Turabisesengura..
    3. Martin Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha mu kuru m'u Rwanda, ubu ngo akaba asigaye
    ari Prezida w‘Inteko ishinga amategeko mu muryango w‘Ibihugu bya Afrika
    y‘Iburasirazuba EAC yakoze agashya. Yatangaje ko EAC ikora neza kurusha indi miryango
    myinshi ku isi. Ngo nyuma ya EU haza EAC mu miryango ikora neza. Uyu mugabo yaba
    atazi ibazo biri hagati y‘ibihugu bimwe bigize EAC bica amarenga ko bishobora kubyara
    intambara yeruye ?
    4. Ishyaka ry‘umunyagitugu Omar Bechir wakuwe ku butegetsi muri Sudan nyuma
    y‘ubutegetsi bw‘igitugu bwamaze imyaka 30 , ubu akaba afunzwe, ryasheshwe hongerwaho
    gufatira imitungo yaryo. Erega birenge ni wowe ubwirwa !
    1 hr 54 min
  • JOY AGABA YASHYINGUWE & RIB NA KAGAME NIBO BAZI UKO BYAGENZE BYOSE !
    1.Urubanza rwa Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba rwongeye gusubikwa
    a.Ni iki gikomeje gutuma urubanza rwa Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba rukomeje gusubikwa?
    b.Twabibutsa ko uru rubanza ari urwo mu rwego rw'ubujurire.
    2.Umushinjacyaha mu kuru Jean Bosco Mutangana yasimbujwe ndetse haravugwa ubujura bw'amafaranga yagizemo uruhare muri "ADEPR".
    a.Jean Bosco Mutangana yari amaze imyaka itatu ari umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda kuva muri 2016.
    b.Mutangana yarumvikanye cyane mu gusaba ibihugu gufata abantu bo muri Opposition harimo Gen Kayumba Nyamwasa, Faustin Twagiramungu, Paul Rusesabagina.
    c.Jean Bosco Mutangana yarageze kucyo Kagame yifuzaga muri iyi myaka itatu ishize?
    3.Igihugu cy'u Burundi cyavuze ko kidashobora kwihanganira igihugu cy'u Rwanda mu bikorwa  byo kugitera.
    a. Prosper Ntahorwamiye , Umunyamabanga wa Leta y'u Burundi akaba n'umuvugizi wayo, yavuze ko u Burundi buzafata ingingo zikwiye kuko budashobora gukomeza kwihanganira ibitero bikomeje no gushotorwa bikorwa n'u Rwanda.
    4.Intambara muri Congo irakomeje mu gihe impunzi z'abanyarwanda zikomeje kugabwaho ibitero
    a.Radio Itahuka ikomeje kubona abantu bavuga ibitero byagabwe ku nkambi y'impunzi i kirehe
    b.Twagerageje gushaka abari mu rugaga rutabaziza impunzi ariko ntacyo baravivugaho.
    c.Turacyakomeza gushakisha iyi nkuru kuko abakayiduhaye bavuga ko hari ikibazo cy'ikoranabuhanga i Kalemi.
    d.Abandi twabashije kuvugana nabo batubwiye ko ibi bikorwa atari bishya . Ingabo z'u Rwanda RDF na FARDC bakomeje kwica inzirakarengane muri Congo.
    5.Joy Agaba yashyinguwe n'abantu bakeya cyane mu gihe abari gutabara bajyanwe mu giterane cy'amasengesho.
    a.Kagame niwe ugomba kubazwa urupfu rwa Joy Agaba.
    b.abantu batari bakeye bagiye bandikira Radio Itahuka.
    c.Turababwira uko uyu muhango wagenze.
    3 hr 9 min
  • 🔥UTUJAGARI, AMANEGEKA, IBIBANZA BY‘ABAKENE KAGAME ARASHYIZE AVUYE KU IZIMA ?
    1. Twababwiye kenshi ko Kagame arimo kwitoratoza ashaka uburyo bwo  kuvanaho ingingo zimwe na zimwe ziri mu itegeko n‘umuusoro w‘ubutaka zitesha isura ubutegetsi  bwe kandi zigatuma ahangana n‘abaturage. Igitutu cy‘imbere mu gihugu.  Abambari be babanje kwamaganana akarengane gatrwa n‘umusoro w‘ubutaka, abandi abatuma kujyana umusoro w‘ubutaka mu nkinko, none umujyi wa Kigali  aho abambari benshi ba FPR babangamiwe n‘itegeko n‘umusoro w‘ubutaka,  mu buryo butunguranye utangaje ko nta muturage uzonera kwimurwa mu mujyi wa Kigali kubera ko atuye mukajagagari(igihe .com 26.11.2019). Impamvu zitumye Kagame yinyuramo ni politike ukurikije ibitangazwa n‘ibinyamakuru bye ngio ibyakorwanga bitanga „isura“ itari nziza, ahandi bagasobanura ko  byatumaga abaturage bahunga imijyi kandi vision yabo ivuga ko muli 2020  35%  by‘abaturage bagombye kuba batuye mu mijyi. Kagame araruma ahuha ariko, abo muli Bannyahe bo birasa n‘aho batadohorewe n‘amabwiriza mashya abuza kwimura  abantu mu byabo kubera ko batuye nabi, icyo basigaje kuregera gukorerwa ivangurwa. Abanyarwanda nibakanure, baharanire ko itegeko ry‘ubutaka riseswa,  n‘umusoro w‘ubutka ukavanwaho kuko nta mahoro bazagira bitaraseswa.
    2 hr 1 min
  • UTUJAGARI, AMANEGEKA, IBIBANZA BY‘ABAKENE KAGAME ARASHYIZE AVUYE KU IZIMA ?

    2 hr 5 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda