RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • INAMA YA 17 Y'AGASHINYAGURO IJE KUMARA IKI?
    INAMA YA 17 Y'AGASHINYAGURO IJE KUMARA IKI
    Bakunzi ba radio Itahuka, twongeye kubasuhuza tubifuriza amahoro y'Imana isumba byose.
    uyu mugoroba turaza kugaruka ku nama ya 17 y'umushyikirano abenshi basanga ikwiye kwitwa iy'agashinyaguro, kubw'umusaruro mucye yazaniye abanyarwanda muri iyi myaka yose imaze iba. turi bwibaze intego nyamukuru y'iyi nama, ese koko yaba ari ije gufata ingamba zifatika zo gufasha abanyarwanda, cyangwa ni umwijuto w'abafite ibyo bagezeho ku mugongo w'iyo rubanda yabuze kivurira. Perezida Kagame yagarutse ku isenyerwa ry'abaturage rimaze iminsi riba hirya no hino mu gihugu, isesengura yakoze ryasize benshi bibaza niba hari uburenganzira umuturage agifite ku butaka bwe.
    mwese ubwo muratumiwe
    2 hr 55 min
  • RWANDA : KWIGIZAYO ABAKENE UTIGIJEYO UBUKENE BIZATANGA IKI ?
    1.Mu rwego rwo kwiyerekana nk‘igihugu cyateye imbere kitagira nyakatsi, Leta ya FPR  muri 2010 yatangiye gusenya Nyakatsi z‘abakene m‘u Rwanda hose mu marira n‘imiborogo bigahuhurwa n‘uko batabanje kubakirwa. Kugeza ubu muri 2019 hari abatarabona aho barambika umusaya. Uku gukomeretsa uburenganzira bwa muntu mu nyungu z‘isura y‘u Rwanda byakomereje mu mujyi wa Kigali wabaye ururembo rw‘abasura u Rwanda babeshywe ko ari Singapore y‘Afrika. Abambaye nabi, abasabiriza, abarwaye amavunja, abagwingiye,  abazunguzayi,etc... bigijweyo ngo badahindanya isura ya Kigali. Mu turere hirya no hino mu turere abafite ibibazo bituruka ku bukene( imyambaro ishaje nyakatsi, mutuelle, ubwiherero, amavunja, etc...) barashyirwaho igitutu bisa n‘aho ari amabwiriza yo hejuru.  Inama y‘umuryango wa Commonwealht irarikoze.  Abatuye mu tujagari barabasenyewe, babakwije imishwaro ngo abazasura u Rwanda  batazabona ishusho y‘u Rwanda ihabanye n‘iyo Kagame yababwiye.
     
    2. Leta ya FPR abakene bahohoterwa barayivumira ku gahera.  Amaganya, uburakari ni byinshi cyane. Prof Syahaka ni we wazengurukaga igihugu avuga ngo abayobozi bo mu nzego z‘ibanze bakora nabi, baba bashaka gutera icyasha Leta ngo bayangishe rubanda, amagambo yasubiwemo na Ingabire wa TI. None ubu gusenyera abaturage byatumye barya karungu ni bagitifu babikoze? Kagame araruma ahuha. Ejo bundi umujyi wa Kigali wahumurizaga abakene ko ntawe uzongera kwimurwa ku ngufu kubera ubushozi buke, ko umujyi wa Kigali n‘abakene bagomba ku wubonamo umwanya, none byose Kagame abihinduye zero. Hari abavuze ko ibyatangajwe n‘umujyi wa Kigali nta  gaciro bifite. Ikindi ibyo Kagame yashyize ku murongo w‘ibyigwa mu mushyikirano, ubisomye wagirango arashaka kurengera abafite intege nke.
    2 hr
  • URWANDA RUYOBOWE MU KAJAGARI K UBURYO ABATURAGE BATAKIBONA MUCYEREKEZO LETA IYOBOWE NA FPR IGENDERAH
    Abaturage bifuza ko umushyikirano ku inshuro ya 17 haganirwa ku bibazo bibaremereye  ari byo :
                      a..Ibyiciro by’ubudehe
                      b.Ibiciro by’ibiribwa
                     c.Umusoro k’ubutaka
                     d.Ndetse n impinduka m’uburezi
    2.Nyuma yaho Kagame agizwe umuyobozi w umugi wa Kigali ndetse akanakuraho ubuyobozi bwatowe n abaturage akishyiriraho abo ashaka. Abaturage bari gusenyerwa amazu bagashyirwa ku karubanda, batitaye ko bafite abana. Kandi ubwo ngo turi mu gihugu giharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
    1 hr 49 min
  • KAGAME NTAHANA RUSWA, AHUBWO ANAHEMBA BAMWE MU BAMUFASHA KUYIRYA.
    1. Kuba Igihembo cy‘imiyoborere myiza cya Mo Ibrahim n‘icyo kurwanya ruswa gitangwa n‘umuyobozi w‘ikirenga wa Qatar barabitangiye mu Rwanda byaba ari ukunopfeshwa abanyarwanda cg kubibutsa ko bategetswe nabi, kubera igitugu kugundira ubutegetsi ku munwa w‘imbunda na ruswa yamunze inzego zose z‘ubutegetsi ? Kagame utumiza imihango nk‘iliya mu gihugu cye aba agamije kwibutsa medias gusesengura imitegekere ye ?
    2. Ibisobanuro Leta itanga ku nzara n‘ibiciro by‘ibiribwa bihanitse ntibifatika, ndetse irasa n‘aho yishinja amakosa akabije mu igena migambi. Ministre Mukeshimana wa Minagri arasa n‘ushaka kutwibutsa ko Leta arimo yahatiye abahinzi guhinga igihingwa kimwe buri karere
    hatarigeze hateganwa uko ibihingwa bizagezwa mu turere bidahingwamo, nta mashini zumisha umusaruro, nta bubiko n‘ubwanikiro bwateganijwe, nka ya ma Laptops bajyan ye mu mashuri atagira amashanyarazi. Ministre ngo iyo abahinzi babuze isoko, umwaka ukurikiyeho umusaruro uba mubi. Ikosa riri kuli nde ? Ikindi bategeka abahinzi guhinga igihingwa kimwe nta soko bigeze babateganiriza. Abayobozi bo mu gatsiko barasimburana muli medias gusobanura ko ibura ry‘ibiribwa n‘ibiciro bihanitse nta sano bifite no gufunga imipaka byakumiriye ibiribwa byavaga Uganda. Aba bayobozi bafite ukuri cg baranga kwerekana ko ubwabo ari nyirabayazana guhenda kw‘ibiribwa ?
    3. Abaganga bo mu bitaro bya Kabaya ngo bamaze amzei icyenda badahabwa agahimbazamusyi ngo kubera umwenda RSSB ibereyemo ibitaro. Ku rundi ruhande ariko RSSB / Leta ifite imishinga myinshi ishaka gushoramo amafranga, ikanabivuga ku mugaragaro kandi ifite imyenda y‘abakozi. Leta y‘u Rwanda nk‘umukoresha, kudahemba abakozi kuli yo byaba ari umurongo utukura kimwe n‘abandi bakoresha batemerewe gushora imari mu yindi mishinga cg gusesagura igihe batarahemba abakozi ? Leta igera n‘aho iteganya kwunganira ( gutanga cadeau) abiteganyiriza muli Ejo Heza itarahemba abakozi itegetswe guhemba buri kwezi.
    2 hr 16 min
  • URUBYIRUKO RW’ABANYARWANDAMURI RNC RURAHAMAGARIRA ABANDI GUHAGURUKA BAKARWANIRA
    1.Inshingano z’urubyiruko mu kurwanya akarengane kari mu gihugu, cyane cyane m’uguhindura imiyoborere y’igihugu, nta kintu gishobora guhinduka urubyiruko rutabigizemo ururhare.
    a.Urubyiruko rugomba guhura rukaganira ku miyoborerer y’igihugu ndetse no kureba ejo hazaza h’igihugu.
    b.Urubyiruko nirwo rwanda rw’ejo ni ngombwa ko rwakwitoza umuco wa démocratie kugirango ejo hatazabaho ubwigomeke bw’abantu bari k’ubutegetsi.
    c.Amizero y’urubyiruko m’u Rwanda yaba ari ayahe ko rwakumiriwe muri byose ndetse no kugeza mu mitekerereze ?
    2.Umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, agatsiko karangondagonda ibinyoma kabeshya Isi yose ngo kateje imbere abanyarwanda, kandi gahonyora uburenganzira bwabo.
    a. Uburenganzira bw’ikiremwamuntu buhagaze gute m’u Rwanda ?  Abanyarwandabafite uburenganzira bwo kubaho ? Ubwisanzure mu bitekerezo ? Uburenganzira ku byabo ? Itangazamakuru ?
    b.Comission ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ntago ibusigasiga, ahubwo ikorera mu kwaha kw’ agatsiko, ntiyamagane uburyo buhonyorwa.
    c. Commission ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu m’u rwanda yifatiye ku gahanga igihugu cya Uganda, none babanje bagakubura imbere y’umuryango wabo mbere yo kwikoma abandi ?
    1 hr 54 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda