RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • RUTAGUNGIRA ARAFUNGUWE : ARIKO IBIREGO NTABWO BYAKUWEHO BIRACYAHARI
    a.Rene Rutagungira afatwa nka Kizigenza wa Leta y'agatsiko mu bikorwa by'ubutasi, gushimuta no kwica impunzi muri Uganda
    b.Abandi banyarwanda barekuwe harimo Rene Rutagungira, Bahati Mugenga, Emmanuel Rwamuco, Augustin Rutisiri, Etienne Nsanzabahizi, Charles Byaruhanga, na Claude Iyakaleme.
    c.Nduhungirehe ati :″ Haracyari kare kwemeza ko Uganda yaba yatangiye gushyira mu bikorwa amasezerano y'ibiganiro twagiranye i Luanda muri Angola.″
    d.Haracyari abanyarwanda benshi bafunze m’uburyo bunyuranyije n'amategeko.
    2.Umucamanza m’u rukiko rwa Gisirikare Lt General Andrew Gutti yavuze ko yemeye ibyo gukuraho ibyo baregwaga harimo gutunga imbunda mu buryo butemewe n'amategeko.
    a.Gutunga imbunda mu buryo butemewe n'amategeko, gutunga amasasu yazo, imyenda ya gisirikare yafatanywe n'abaregwa.
    b.Umushinjacyaha muri uru rubanza Lt Col Raphael Mugisha yagaragaje ibaruwa ivuga ko batakaje inyungu muri uru rubanza ko ariyo mpamvu bakuyeho ibyo baregwa.
    c.Umushinjacyaha muri uru rubanza Lt Col Raphael Mugisha yongeyeho ko ariko mu gihe cyose ibyaha biregwa aba bantu bishobora kongera kugarurwa mu rukiko
    bakabikurikiranwaho.
    3.Umunyamategeko wunganira aba bantu 7 Eron Kiiza yavuze ko agiye  gushaka indishyi z'akababaro.
    a.Rene Rutangungira arifuza impozamarira hejuru y'amaraso y'abanyarwanda.
    b.Abantu benshi ntabwo batunguwe no kumva Rene afungurwa , twakwibutsa abandi bagiye bafungurwa bamaze gukora ibara harimo , Pascal Kanyandekwe , Richard aba bari bafungiye muri Afurika y ‘Epfo.
    1 hr 19 min
  • CARDINAL AMBONGO YAHISHUYE GAHUNDA YO KWIGARURIRA IGIHUGU CYA CONGO
    1.Leta y’u Rwanda ikunda imanza kuruta kujya mu biganiro no gusobanura ibibazo by’u Rwanda n'abanyarwanda.
    a.LAROUSSE iraregwa ko yagoretse amateka kuko yavuze ko u Rwanda n’u Burundi bihuje amateka yaranzwe n'intambara ziri hagati y'amoko.
    b.Ese iyo Genocide itaba LAROUSSE ikandika ko abanyarwanda n'abarundi hari icyo bahuriyeho byari gutera ikibazo?
    c.Ese Ijambo intambara hagati y'amoko niryo ryateje ikibazo Leta y'agatsiko?
     
    2. Rapport y'impunguke za UN muri Congo yasohoye  ivuga ko u Rwanda rukomeje kwiba amabuye y'agaciro muri Congo.
    a.Iyi raporo ivuga ko ubujura bw'amabuye y'agaciro avanwa muri Congo "Goma" akinjizwa m’u Rwanda "Rubavu".
    b.Ntabwo ari ubwa mbere UN Raporo itunga agatoki u Rwanda ko rwiba amabuye y'agaciro muri Congo.
    c.Dr Etienne Mutabazi aratubwira icyo izo mpunguke zivuga kuri ubwo bujura bukorwa na Leta y'agatsiko.
    d.Gov John Rwangomba yarabihakanye yivuye inyuma.
    3.Ikinyamakuru Mediapart cyatangaje ko hagiye kuba ubujurire bwa "Parties civiles" dans le dossier de l’attentat du 6 avril 1994.
    a.Dossier y'indege ntabwo izapfa irangiye
    b. La Chambre de l’Instruction du TGI "igiye kumva ubujurire bw’abashaka ubutabera.
    4.Fridolin Ambongo Besungu umushumba wa kiliziya gatorika wa Kishansa yasabye ko habaho reforme y'igisirikare cya FARDC.
    5.Abadakunda u Rwanda na bo babonye impamba yabo : Perezida Kagame.
    2 hr 53 min
  • NTA GITABO KURI BURI MWANA, NTA GITANDA KURI BURI MURWAYI, KAGAME ARISHAKIRA TELEFONE KURI BURI MUT
    1.Kagame akomeje gutura ku baturage imishinga afitemo inyungu we bwite, imishinga igamije kubeshya amahanga ko igihugu cyabaye Singapore y‘Afurika, nyamara iyo mishinga ye y‘agatangaza igamije ahanini gutwikira  cg guhishira ubukene bukabije m‘u Rwanda butera ibibazo bitagombye kuba bukigaragara muri iki kinyejana. Kagame avumbukanye undi mushinga wo guha abaturage bose telefone za Smartphone zikorerwa m‘u Rwanda. Arakoresha Fundraising yo kubigeraho nyamara usibye ko n‘abaturage be benshi cyane  nta mashanyarazi bafite yo gukoresha izo telefone, bafite n‘ikibazo cy‘ububashabuguzi butabemerera kuzibonera amaunités (kugura internet). Ikibababaje kurushaho, Kagame m‘ukuzana uwo mushinga arashaka kugaragaza u Rwanda nk‘igihugu cyateye imbere cyane mu ikoranabuhanga, nyamara afite ibindi bibazo bikomeye ashaka guhisha. Internet kuri buri muturage nicyo kihutirwa  mu gihe Leta ya Kagame idutangariza ibikurikira :
    a. Mu bitaro  abarwayi 2 baryama ku gitanda kimwe.
    b. Mu mashuri abanza  abana 5 basangira igitabo kimwe.
    c. Abana batanu bakicara ku ntebe imwe yagombye kwicaraho babiri.
    d. Ishuri ryagombye kwigamo abana 35 ryigamo 77.
    e. Abaturage 67% bonyine nibo bafite mutuelle kandi bagombye kuba 100%. Kagame wagirango ni wa mutwe umwe utifasha gutekereza wifasha gusara.  Nyuma yo kutuzanira umushinga wa One Laptop per Child mu mashuri atagira amashanyarazi, akongera agashaka kugurisha ″ku gahato″ ababyeyi Laptop ze  za Positivo zigura 200$.
    2. Tumaze umunsi umwe dukandagiye mu mwaka wa 2020. Turarebera hamwe mu byo visiyo 2020 yategaganyaga twibukiranye ikinyoma cya Kagame na system ye. Mu minsi iri mbere ibinyomba biri visiyo 2020 Radio itahuka izakomeza  kubabasesengurira yifashishije igitabo cya David
    2 hr 2 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda