RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • ABANYARWANDA BAGOMBA GUKURA IGIHUGU CYACU MU NZIBACYUHO CYASHYIZWEMO NA KAGAME
    1.Kagame yashyize igihugu mu nzibacyuho y'imyaka 7 bivuze ko abanyarwanda bagomba kumukuraho.
    a.Abanyarwanda bajya bibagirwa ko u Rwanda ruri mu nzibacyuho izarangira muri 2024.
    b.Igihugu gishyirwa mu nzibacyuho iyo kiri mu bihe bidasanzwe.
    c.Turasabwa guhaguruka tukavana u Rwanda mu nzibacyuho.
    d.Kagame akomeje kwiba no gusahura u Rwanda.
    2.Kurwanya Ruswa m’u Rwanda ntabwo bizashoboka mu gihe Kagame na FPR bakiyobora u Rwanda.
    a.Umushinjacyaha mukuru Dr. Faustin Nteziryayo ati :″Kurwanya ruswa ni kimwe no kurwanya ikinyamaswa kinini cy'inkazi.″
    b.U Rwanda rubeshya ko ruri ku mwanya 4 muri Afurika mu kurwanya Ruswa , rukaba urwa 44 ku Isi.
    c.Ruswa igaragara mu nkiko zo m’u Rwanda ni ikimenyetso cy’uko nta butabera buharangwa.
    d.Umushinjacyaha mukuru Dr. Faustin Nteziryayo yavuze ko batanze impapuro zita muri yombi ababikije amafaranga hanze y’u Rwanda.
    e.Transparency International Rwanda yashyize urwego rw'ubutabera ku mwanya wa 4 mu kurya Ruswa kugipimo hafi 10%.
    3.Gen. Patrick Nyamvumba na Johnston Busingye basabye abadepite kwihutishya gushyiraho itegeko rihana kubeshya.
    a.Gen Nyamvumba na Businge basanga itegeko rihana kubeshya rigomba guhana cyane kuruta ibindi byaha.
    b.Umuco wo kubeshya niwo nyirabayaza w'ibyaha bikomeje kugaragara m’u Rwanda.
    4.Abaturage i Butare barinubira igikorwa cyo gutema insina m’umujyi wa Butare.
    a.Baratema insina bakabasaba gutera indabo kugirango umujyi use neza.
    b.Ange Sebutege umuyobozi w'akarere ka Huye avuga ko iki gikorwa kigamije guteza umujyi wa Butare imbere.
    5.Inama mpuzamahanga yigaga ku kibazo cy'impunzi yateraniye i Brussel kuri uyu wa gatandatu yageze kuki?
    a.Michel Niyibizi aratubwira uko inama yagenze ndetse n'imyanzuro yafatiwemo.
    2 hr 25 min
  • U RWANDA RURAGURUMANA ARIKO UMUYOBOZI WARWO AKAJYA KUZIMYA UMURIRO AHANDI
    1.Kagame yatanze inkunga y’ibihumbi 500$, ni ukuvuga miliyoni zibarirwa muri miliyoni 466 Frw mu gutangiza ikigega Nyafurika kigamije gufasha abagore bafite ibigo by’ubucuruzi muri Afurika (African Women’s Leadership Fund). Iyi nkunga Umukuru w’Igihugu yayemereye i Addis Ababa muri Ethiopia, mu nama yiga ku buringanire no guteza imbere abagore muri Afurika.
    a.Aya mafaranga ajugunywa muri ubu buryo kandi ibibazo mu Rwanda ari urujya n’uruza mu buzima bwose ni ibyo kwibaza ho.
    b.Amashuri adahagije,  atagira ubwiherero, intebe z’ishuri, aho abana bicara bacucikiranye ku ntebe,  cgangwa se biga bicaye ku mabuye…
    c.Mu bitaro aho abarwayi baryama ari babiri ku gitanda kandi barwaye indwara zitandukanye, tutibagiwe isabiriza rya Mutuelle ku banyarwanda baba hanze y’u Rwanda.
    2.U Rwanda ruri kugurishwa,  ndetse n’ibikoresho bikoreshwa muri services zimwe na zimwe.  Aha akaba ari ho Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) byeguriye Dépôt Kalisimbi LTD iyobowe na GAtete Pascal, imashini izajya itunganya imyanda iva mu mavuriro atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.
    a.Bikorwa gute kugirango ibikoresho bya Leta byegurirwe abikorera ku giti cyabo ?
    b.Birerekana bwa busahuzi no kwiharira umutungo w’igihugu mu gatsiko kayoboye u Rwanda.
    c.Ni iki gisigaye cyaba kitaragurishwa m’u Rwanda ?
    3.Ikibazo cy’ibiribwa bihenze kiranze gikomeje kuba agatereranzamba, aho muri Burera inzara iri guca ibintu mu baturage ndetse no mu mashuri. Ngo abagize amahirwe yo kubibona barya indyo imwe kandi ugasanga barya rimwe k’umunsi.
    a. Agatsiko ntigashaka kwemera ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko biterwa ahanini n’ifungwa ry’imipaka y’ibihugu by’abaturanyi (Ouganda, u Burundi).
    2 hr 18 min
  • EVODE UWIZEYIMANA YABA YAGUYE MU KAGOZI KA FPR CYANGWA ARACYASIMBUKA IMITEGO?
    1.Uwizeyimana Evode wahohoteye umugore na Dr Isaac Munyakazi ukurikiranweho uburiganya beguye.
    a.Evode Uwizeyimana yeguye nyuma yo guhohotera umugore wari mu kazi ku nyubako ya Grande Pension Plaza.
    b. Evode Uwizeyimana yari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
    c.Uyu mwanya washyiriweho Evode Uwizeyimana  ku wa 4 Ukwakira 2016, Mbere yo kwinjira muri Guverinoma yari asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko.
    2.Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi yeguye ku mirimo ye kubera uburiganya.
    a.Dr. Munyakazi Isaac akurikiranweho uburiganya mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2019.
    b.Dr Munyakazi yagize uburiganya mu kuzamura ishuri ryabarizwaga mu myanya yo hejuru y'ijana arishyira ku mwanya wa 10.
    3.Ese kuki James Kabarebe adakurikirwa ku magambo yuzuyemo ingengabiterezo yigisha urubyiruko ?
    4.Paul Kagame aherutse gukora ivugurura muri RDF ashyiraho abayobozi bashyashya.
    2 hr 30 min
  • BIDATEYE KABIRI ZA MPUNZI KABAREBE ATIFURIZA ICYIZA ZIRASABWA GUTERA INKUNGA MUTUELLE
    1.Leta  izi neza ko impunzi n‘abana  bazo b‘impunzi bagira uruhare mu kwohereza amafranga afasha bene wabo basigaye mu Rwanda kandi ayo mafranga akinjira ari amadevises, ubu akabakaba miliyoni 260$ ku mwaka.  Impunzi z‘abanyarwanda zirihira kandi mutuelle  abaturage benshi bakennye,  RSSB inabatezeho amakiriro mu kugurisha amazu yayo yabuze abaguzi mu Rwanda.
    2. Leta y‘u Rwanda ngo nta gahunda ifite yo gucyura abanyarwanda baba mu Bushinwa kandi hari icyorezo cya Coronavirus. Ibihugu byinshi byo kw‘isi bifite ubushobozi byatagiye gutahura abaturage babyo. Kubera ubushobozi buke  ibihugu  by‘Afrika  usibye Maroko na Algeria, byananiwe gutahura abaturage babyo,  ibinyamakuru bivuga ko  batereranywe.   Urwanda impamvu zo kuvuga ngo icyorezo kizarangira vuba, twizeye ubushinwa abantu bacu bazabitaho zirafatika ? Niba ari ikibazo cy‘ubushobozi buke.
    3.  U Rwanda ni igihugu kihariye, aho umuntu ahanirwa kuvugana n‘umuvandimwe we, ngo kubera ko uyu abarizwa muli opposition yo mu mahanga idacana uwaka na Leta.   Ni ryari icyaha kizaba Gatozi mu Rwanda ? Ese si ikibazo kubona mu bindi bihugu by‘Afrika opposition iba imbere mu gihugu, ariko mu Rwanda  bikaba bidashoboka, hakiyongera ho ko no kugira ibitekerezo bindi bitandukanye n‘iby‘ishyka riri ku butegetsi bihinduka icyaha cyijyana umuntu mu nkiko,  kitanagarukira ku muntu  ku giti cye, ahubwo bigafatira na bene wabo ? U Rwanda rurigenga koko !
    1 hr 57 min
  • QATAR IKOMEJE KUGIRIRWA IKIZERE NO GUSHORA IMARI MU MISHINGA YA PAUL KAGAME
    1.Qatar igiye gushora imari mu mahoteli m’u Rwanda nyuma y'amezi 2 iguze imigabane ya Rwandan Air 60%.
    a.Ubucuruzi buri hagati ya Kagame na Qatar ni ubwo kwibazaho byinshi cyane.
    b.Uburyo Qatar ikomeje gufata imishinga yananiye Kagame.
    2.Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasabye ko abagifungiwe Jenoside bigishwa kurushaho mbere yo kurekurwa.
    a.Idini rya ADEPR rigiye kwigisha ubumwe n'ubwiyunge mu byumweru 15 biri imbere.
    b.Inyigisho zizahabwa abakoze Genocide barangije igifungo. Abagore babakoze Genocide,Abagore barokotse Genocide, ndetse n'urubyiruko rubakomokaho.
    c.Ese kuki Ingengabitekerezo igaragara i Nyanza nta handi igaragara m’u Rwanda?
    3.Inama yiga ku kibazo cy'impunzi izateranira i Brussel mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu taliki ya 02/08/2020.
    a.Komite yiga ku kibazo cy'impunzi irabahamagarira kwitabira inama izabera i Brussel kuri uyu wagatandatu.
    b.Iyi nama mpuzamahanga izaba irimo abagabo b’abahanga bazi ikibazo cy'u Rwanda.
    c.Charles Onana, Patrick Mbeko, Masako Yonekana, Amb Jean Marie Vianney Ndagijimana.
    4.Ishyaka FDC muri Uganda rirasaba abakuru b’ibihugu bya EAC gushakira igisubizo mu maguru mashya.
    a.Umuvugizi wa FDC Ibrahim Ssemujju Nganda, mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ko inama zose hagati ya Pres Museveni na Kagame ntacyo zagezeho.
    b.FDC ihangayikishijwe n'ibikorwa by'ubwicanyi bikomeje kwibasira abagande baturanye n'u Rwanda.
    5.Ibibazo bigaragara muri za Gereza ndetse na Kasho bibangamiye uburenganzira bwa muntu.
    a.Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu muri Sena y’u Rwanda iravuga ko ibibera muri Gereza na kasho bibangamiye uburenganzira bwa muntu.
    b.Hari Kasho abantu bafungirwamo batabasha kubona umwuka bahumeka.
    2 hr 39 min
  • Dr.CHRIS BARYOMUNSI ATI KAGAME NI UMUNTU UHORA ASHAKA IKUZO NO KUGARAGARA
    1.Ibikorwa bya Politike bihagaze bite mu ntangiriro y'uyu mwaka wa 2020
    a.Ihuriro Nyarwanda RNC rirabahamagarira abanyarwanda kurigana ari beshi
    b.Birasa ko twese dukorera hamwe muburyo bwo kwihutisha gahunda yo gutabana abanyarwanda
    c.Abanyarwanda mu gihugu babaye nk'abimukira cyangwa impunzi, nta burengazira bafite nabuto mugihugu cyaba cya gakondo.
    d.Abafite imyunvire n'ibikorwa bitandukanye n'ishyaka riri kubutegetsi baratotezwa, kuburirwa irengero,kwica cyangwa guhunga igihugu
    e.Ni twebwe ubwacu turi hanze tugomba gufasha abari mu gihugu , ku gukora ibishoboka byose ngo ibintu bihinduka mu Rwanda rwacu.
    2.Kagame yatashye ibitaro bya Kanseri mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe.
    a.Iki gikorwa cyavuzweho n'ibinyamakuru bitandukanye bishima ko abantu bajyaga bajya hanze batozohera kujya bajya gushaka ubuvuzi hanze y’u Rwanda.
    b.Hari abandi bafite impungenge ndetse bibaza impamvu ibi bitaro byashyizwe mu kigo cya Gisirikare.
    3.Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'imiturire muri Uganda "Housing" yavuze ko Kagame ari umuntu ukunda kugaragara "seeking for attention".
    a.Dr. Chris Baryomunsi yatangarije Radio Capital FM muri Uganda ko Kagame ari umuntu uhora ashaka ikuzo n'ibisingizo "Kagame is Just Looking For Fame".
    b.Dr. Chris Baryomunsi agereranya Kagame n'abami ba cyera bo ku mugabane w'iburaya. bagiye basenya Insengero kugirango babashe kumenyekana no kwiha ikuzo.
    c.Dr. Chris Baryomunsi ati :″Uwo muntu niwe uyoboye umuryango wa EAC Community, ati mumbwire namwe iyo miyoborere iteye ityo.″
    3 hr 1 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda