RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMWARI N’UMUTEGARUGORI
    1.Kuva uwo munsi washyirwaho  hahindiuse iki k’umwari n’umutegarugori muri rusange ?
    2.Ni gute twasigasira ibyagezweho twebwe  abagize amahirwe yo kuvukira no kuba muri ubwo burenganzira ?
    3.Uburenganzira bw’abari n’abategarugori buhagaze bute cyane cyane mu Rwanda ?  
    4.Ni ubuhe buryo bwakoreshwa kugirango ikibazo cy’uburinganire kirangire , aho buri mwari n’umutegarugori babasha kwibeshaho kubwabo ?
    2 hr 14 min
  • IMIYOBORERE YA KAGAME IJYANYE N‘IKINYEJANA CYA 21 ?
    1. Mu mateka hari ibintu abaturage b‘igihugu babona bikaba acquis, kubisubiza inyuma bikaba byakorwa n‘umusazi gusa. Uburinganire hagati y‘umugore n‘umugabo, kwihitiramo idini cg ishyaka, gutora bizira uburiganya n‘igitugu, etc…Hari imiyoborere abanyarwanda bakekaga ko idashobora kugaruka, imiyoborere yaranze ibinyejana bya cyera cyane, yacitse ku isi, isigaye mu Rwanda tukaba twarayizaniwe na Kagame.
    a.Hari benshi bibaza niba  u Rwanda ari Republika cg ari ingoma ( féodal) y‘igitugu  cyo mu bihe byashize. Cyera bavugaga ko Ubutaka, inka, abagore bose ari  iby‘umwami. Mu mategeko ubutaka bwaje kuba ubw‘abaturage bagira uburenganzira busesuye bwo kubukoramo icyibanogeye.  Itegeko ry‘ubutaka  ryadushubije mu bihe bya cyera kuko  ryagize ubutaka bwose buri kui territoire y‘ u Rwanda umutungo wa Leta/ FPR, abanyarwanda bakabuturamo nk‘abasembera,  bakodesha ibyahoze ari ibyabo.  Bityo  ubutegetsi bwa Kagame bugira uburenganzira bw‘ikirenga ku butaka bwose bwo mu gihugu nk‘uko byahoze  ku ngoma za cyami.
    b.  Umuco wo kwaka amaturo n‘ingemu waragarutse. Abanyarwanda bakora imyuga inyuranye, bose bagomba gutanga umusoro usanzwe utegetswe na Leta, bagatanga n‘icyo umuntu yakwita amaturo cg se ingemu babiha ishyaka rya FPR ya Kagame. Ni amaturo cg se ingemu zitagira aho zanditse, ariko bihoraho kandi biri propotionnel y‘ibyo umuntu atunze.  Buli wese akaba agomba  gutanga amaturo cg ingemu mu byo atunze, ku mushaharawe, mu byo yinjiza, kugirango agire amahoro,
    2. Ubukene mu miryango bufite uruhe ruhare mu mirimo ivunanye ikoreshwa abana, no mu nda ziterwa abangavu byahindutse icyorezo. Ngo muli 2016-19 abangavu 78.000 mu Rwanda batewe inda.
    2 hr 30 min
  • KIZITO MIHIGO AFITE IMPAMVU YINSHI ZAMUTERA GUHUNGA U RWANDA & KAGAME KO ATIGEZE ATAHUKA MU RWAN
    1.Rev.Christine Coleman yandikiye ibaruwa Pres Donald Trump
    a.Rev. Christine Coleman ati :"Enough is enough" nasanze ntagomba guceceka ibibera mu Rwanda.
    b.Rev.Christine Coleman ni umwe mu banyarwanda bahuye na President Donald Trump.
    2.Abanyarwanda batuye muri Australia mu mujyi wa Sydney barabatumira mu misa yo kwibuka Kizito Mihigo
    a.Communuty y'abanyarwanda batuye muri Sydney barabararikira Misa izaba le 14/03/2020 saa 1:30pm.
    b.Ntabwo ari gusa muri Australia gusa hategurwa Misa yo gusabira Kizito.
    3.Action Chrétienne pour l’Abolition de la Torture yo mu Bufaransa yatangaje  ko Kizito Mihigo yari afite gahunda yo kuva mu Rwanda.
    a.Uyu muryango uravuga ko wagiye uganira na Kizito Mihigo awugisha inama y'uburyo yabasha gusohoka mu Rwanda.
    b.Ntabwo ari igitangaza kuba Kizito Mihigo yaba yaravuganye na ACAT-France ayigisha inama y’uburyo yava mu Rwanda.
    4.RIB iratangaza ko Barafinda Sekikubo Fred arwaye kandi ko yatangiye kuvurwa.
    a.Barafinda Sekikubo Fred ntabwo arwaye ahubwo ateye Kagame ubwoba.
    5.Impaka zo gukata umushahara w'abakozi wa 0.5% kugirango bunganire Mutuelle de santé.
    a.Abakozi ba Leta ndetse n'abakora mu bigo bitari ibya leta basabye ko baba bahagaritse gutangira kubakata 0.5% bakabanza kubiganiraho .
    b.Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 034/01 ryo ku wa 13/02/2020 niryo rwashyizeho aya mafaranga ya 0.5%.
    c.0.5% avugwa muri iryo teka mu ngingo yaryo ya kabiri igika cya 10 akatwa n’umukoresha k’mushahara utahanwa n’umukozi.”
    2 hr 56 min
  • KIZITO MIHIGO AKOMEJE GUHUZA ABANYARWANDA MU BIKORWA BYO GUSENGA NO KUMUSABIRA
    1.Abanyarwanda bakomeje gutegura ibitambo bya Misa hirya no hino ku Isi byo kwibuka umuhanzi Kizito Mihigo.
    a.b.Hateganyijwe Misa, i Buffalo muri New York, le 07/03/2020 saa 5pm.
    b.Dayton muri Ohio,le 14/03/2020 saa 11am.
    c.Sydney muri Australia, le 14/03/2020 saa 1:30pm.
    d.Queensland muri Australia le 14/03/2020 saa 1pm.
    2.Inteko ya Sena muri France izakoresha ikiganiro kuwa mbere taliki ya 9/03/2020 kivuga ku mahoro mu karere k'ibiyaga biagari.
    a.Jean-Marie Vianney Ndagimana arasobanura inama izaba muri Sena y'ubufaransa ndetse n'icyo izaba yigaho.
    b.Iyi nama ikazaba iri animé n'umunyamakuru Vincent Hervouet
    c.Imyanzuro migari ikazatangazwa n'umuyobozi mu kuru wa Sena y'abafaransa.
    3.Impaka zo gukata umushahara w'abakozi wa 0.5% kugirango bunganire Mutuelle de santé.
    a.Abakozi ba Leta ndetse n'abakora mu bigo bitari ibya leta basabye ko baba bahagaritse gutangira kubakata 0.5% bakabanza kubiganiraho.
    b.Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 034/01 ryo ku wa 13/02/2020 niryo ryashyizeho aya mafaranga ya 0.5%.
    c.0.5% avugwa muri iryo teka mu ngingo yaryo ya kabiri igika cya 10 akatwa n’umukoresha k’umushahara utahanwa n’umukozi.”
    4.Sheikh Mussa Fazil Harerimana yirukanye Dr Dr Isaac Munyakazi amuziza gusebya ishyaka rya PDI.
    a.Umuntu yakwibaza impamvu Mussa Fazil Harerimana yirukanye Dr Dr Isaac Munyakazi kandi atarigeze yakira ruswa mw'ishyaka ya PDI.
    b.Ubushakashatsi bwa Banki y'isi bwakozwe na Penny Goldberg ndetse na Juel Andersen bise "Elite Capture of Foreign Aid: Evidence from Offshore Bank Accounts" bwashyize u Rwanda mu bihugu binyereza inkunga ruhabwa.
    c.U Rwanda ruri kumwe n'ibindi bihugu bisaga 21 byose binyereza amafaranga y'inkunga bihabwa biyajyana muri bank zo hanze
    3 hr 19 min
  • RNC IRIBUKA PATRICK KAREGEYA & KIZITO MIHIGO NTABWO YAPFUYE ARI MU MITIMA YACU!
    1.Aimable Mugisha ati :″Kizito Mihigo ntabwo yapfuye umuhanzi ntabwo ajya apfa ahoraho iteka ryose".
    a.Mugisha Aimable ati ″Kizito Mihigo agiye tutarabonana amaso ku maso.
    b.Kizito Mihigo n'umuntu wampaga inspiration bikampa imbaraga mu byo nkora.
    c.Aimable Mugisha ati :″Kizito Mihigo arazwi cyane muri Congo hose.″
    2.Abanyarwanda hirya no hino ku Isi bakomeje gukora ibitambo bya Misa bibuka Kizito Mihigo.
    a.Muri iyi week-end habaye Misa i Brussel mu Bubiligi, Ottawa muri Canada.
    b.Hateganyijwe Misa , i Buffalo muri New York, Dayton muri Ohio, Sydney muri Australia.
    3.Igikorwa cyo kwibuka Intwali yacu muri RNC cyabaye kuri uyu wa gatandatu hirya no hino.
    a.RNC yibutse Patrick Karegeya wishwe na Paul kagame hari taliki 1/01/ 2014, i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo.
    b.Twaganiriye na Alex Rudasigwa i Brussel ndetse na Bamporiki Seif i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
    c.Urubyiruko nyarwanda rufite inyota yo gusoza ibyo Comrade Patrikc Karegeya yaharaniye.
    4.Pres. Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo niwe wasimbuye Paul kagame muri  Scene ya Politike mpuzamahanga.
    a.Aho Kagame yajyaga hose ubu ni Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo  usigaye uhagaragara.
    b.Nyuma ya WEF, Holocaust Remembrance n'inama ya AIPAC Paul Kagame ntabwo agitumirwa muri ibi bikorwa.
    5.Inteko ya Sena muri France izakoresha ikiganiro kuwa mbere taliki ya 9/03/2020  kivuga ku mahoro mu karere k'ibiyyaga bigari.
    6.Claude Nikobisanzwe umwicanyi ruharwa wa Leta y'agatsiko arahamagarira abanyarwanda kwitabira umuganda rusange uzaba i Maputo.
    2 hr 54 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda