RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴EN DIRECT] ZAMBIA YATESHEJE AGACIRO IBYAVUZWE NA SANKARA &KAGAME ARIFUZA INAMA YA CHOGM
    1.Nsabimana ’Sankara’ yashinje Perezida wa Zambia kubatera inkunga yakoreshejwe mu bitero ku Rwanda.
    2.Ibiro by'umukuru w'igihugu wa Zambia "State House" byamaganiye kure ibyatangajwe na Callixte Nsabimana Sankara.
    a.Mr Isaac Chipampe ni umufasha wa President Lungu mu bijyanye n'itumanaho akaba yabitangarije ibinyamakuru byo mu gihigu no hanze.
    b..Mr Isaac Chipampe yavuze ko ibyo babashinja "Allegations" ari ibinyoma bigomba gufatwa gutyo.
    3.Kagame ahangayikishijwe n'inama ya CHOGM yagomba kubera mu Rwanda.
    a.Hari ibaruwa ivuga ko ibihugu bigomba kuba byamaze kwemeza ko bizitabira inama ya CHOGM iteganyijwe kubera mu Rwanda bitarenze le 13/08/2020.
    b.Biteganyijwe ko iyo nama ya CHOGM yaba umwaka utaha taliki 21/06/2020.
    c.Inkuru Leta y'agatsiko yari yanditse kuri CHOGM yamaze gukurwaho.
    4.Umugorre w' uwitwa Nyakayiro Samuel ufungamwe na Gerard Urayeneza amaze gushimutwa muri iri joro.
    a.Nyakariyo Samuel arazira ko yavuze ko abantu bataburuwe hariya i Gitwe bishwe n'inkotanyi.
    b.Ejo nibwo urukiko rusazoma urubanza ku ifungwa n'ifungurwa.
    5.Umuryango w'abibubye "UN" ukomeje gushyira igitutu kuri Leta yu Burundi.
    a.Mr. Doudou Diéne,  yatanze raporo muri UN aho yibasiye abayobozi b'igihugu cyu Burundi.
    b.UN na Doudou Diéne bisa nkaho aribo bakinda U Burundi kuruta abenegihugu bacyo
    6.Urukiko rwanze kurekura by'agateganyo Rwamuganza Caleb, Christian Rwakunda, Serubibi Éric, Aloys Rusizana n’abandi bareganwa bakomeza gufungwa.
    3 hr 1 min
  • [🔴EN DIRECT] GEN EMMANUEL GASANA MURI GEREZA YO KU MURINDI & SANKARA ATI KAGAM
    1. Gen Emmanuel Gasana wahoze ari Goverineri w'intara y'amajyepfo afungiye muri gereza yo ku Murindi.
    a.Ese Emmanuel Gasana yakoze iki cyangwa yibye iki cyamufungisha iperereza ritararangira?
    b.Ese Claver Gatete ahurira he n'icyaha Gen Emmanuel Gasana aregwa?
    c.Kayitesi Alice yavuze ko azacunga umutekano mu ntara y'amajyepfo ihana imbibi n'igihugu cyu Burundi.
    d.Alice Kayitesi yijeje Sena yu Rwanda ko azakora ibishoboka byose bakirindira umutekano.
    2.Callixte Nsabimana bakunze kwita “Sankara” yireguye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference.
    a.Ibivugwa na Callixte umuntu yabyemera ate?
    b.Kimwe mu kimenyetso gishimangira ko Sankara ari ku ngoyi ni uko yita abatavuga rumwe na Leta "Ibigarasha".
    c.Callixte Nsabimana arashimangira ko Kagame ariwe warashe indege ya Juvenal Habyarimana.
    3.Leta y'agatsiko iributsa ko abantu bahanirwa icyaha cyo gukwirakwiza impuha mu Rwanda.
    a.Kagame nafunge ibinyamakuru bicuruza impuha mu Rwanda birimo Rushyashaya n'ibindi bitandukanye.
    b.Kwibutsa amategeko ntacyo bivuze mu gihe ari Leta y'agatsiko ibikoresha.
    4.Leta y'agatsiko ikomeje gucucura amafaranga yabo yitwaje ibikorwa remezo byo kubaka imihanda.
    a.Abantu batandukanye mu Rwanda bakomeje gutaka no kwinubira uburyo barimo gusabwa amafaranga yo kubaka imwe mu mihanda.
    b.Buri rugo baruca ibihumbi 300, ufite inzu irenze imwe bakuba 2 batitaye kuba wishyuriye inzu ya mbere .
    4.UPDF Uganda Peoples Defence Forces irashimangira ko hari umuturage wabo utuye muri karere ka  Kabale inzego z'umutekano zu Rwanda zagiye gushimitayo
    a.Uyu muturage wakoraga akazi ko gutwika yitwa Levy Byamuhangi yari atuye ahitwa Rugarama Village muri Katuna yashimuzwe n'umuntu ufite intwaro kandi wambaye imyenda y'igisirikare cyu Rwanda ahitwa Mushenyi , metro 20 uvuye ku mupaka wa Uganda nu Rwanda.
    2 hr 28 min
  • [🔴EN DIRECT] AGAHOMAMUNWA : IREME RY‘UBUREZI, RWANDAIR, AMACUMBI MEZA ATAGURIKA, IMIYOBORE MYIZA
    1.Mu nkuru yiswe .“ impinduka 10 zidasanzwe zaranze u Rwanda mu myaka 26 ishize“ yasohotse mu gihe.com tariki ya 3.7.2020 dusangamo ukugoreka ukuri bikabije, kugamije guhuma amaso abanyarwanda bagafata iimishinga yaguye mu mazi, imishinga yahombeje igihugu, rimwe na rimwe ibyabaye intambwe isubira inyuma bakabishimagiza.
    a.Baratubwira uburezi kuli bose bbicara ku mubuye bwagezweho binyuze mu kwimurira abanyeshuri ubusa byazanywe na Leta ya FPR, bakabyita ikintu cy’ingezi cyagezweho kandi tuzi neza ko ari umushinga wakubise igihwereye ukica ireme ry‘uburezi, bikanatuma Leta ubwayo itera intambwe isubira iynyuma ikavanaho promotion automatique ndetse ubu ikaba irwana no kugabanya umubare wa Kaminuza mu gihugu kandi ejo hashize zari ishema rya FPR. Umushinga nk’uyu ni gute uhinduka umushinga wo kwishimira. Kagame yagize aiti ubundi umwana utatsinze yimuka ate? PM Ngirente yari amaze gutangaza ko mu minsi iri imbere uzashaka uwo ugira meya ukamubura kubera ireme ry’uburezi ryapfuye. U Rwanda rwanshyizwe kumwanya wa 157 ku bihugu 189 mu byerekeye Human Capital Index. Banque mondiale inasobanura ko umwana uwavukiye mu Rwanda agera kuli 37% by’ubushobozi bwe /potentiel ye ( therwandan.com, 14.1.2019)
    b.Rwandair nayo mu mafoto bayigaragaza nk’umushinga uteye ishema wo kwishimira, Nyamara ni umushinga uhombya igihugu amafranga atagira ingano burimwaka kubera imyenda ubwayo itabasha kwishyura. Umushinga uyobowe mu bwiru utajya ugenzurwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta nta mu ntu n’umwe umenya ibiberamo. Ibazo Rwandair izagurishwa ryari ? Izanyunyuza u Rwanda kugeza ryari. Ni umushinga ugamije kwinjiza amafranga cg ni uwa politiki wo kwiyerekana uko tutari ?
    c.Mu mafoto y’ibyagezweho na Leta ya FPR baratwereka amafoto ya Kigali vision city. Amacumbi arenze kure ububasha bugui b w’abanyarwanda yagabanijeho 30% ; akongera akagabanwaho 60% akabura uyagura akageraaho yitwa ghost city ( umujyi udatuwe) ni umushinga Leta ikwiye kuratira abandi.
    2 hr 5 min
  • [🔴EN DIRECT] KAGAME IYO ABESHYA KO ATASHATSE KUBA PRESIDENT YATUBWIRA ICYO YAHOYE PRES BIZIMUNGU ?
    1.Mu kiganiro yagiranye na RBA Paul Kagame yongeye kugaruka kuri cya Gitindi cye abeshya abanyarwanda ko atigeze ashaka kuba President.
    a.Kagame ati:"Ntabwo nigeze ntekereza ko nzaba President."
    b.Kagame ati:"Ntaho nigeze nsaba ako kazi." Ariko Kagame amaze kweguza Bizimungu byagenze gute?
    c.Kagame yihutiye guhindura amategeko agenga Inteko Nshingaamategeko yo gukontorora Leta yose arayahindagura. Bivuze ko Pres Bizimungu bamukubitishije amategeko ariko Kagame ayakuraho.
    2.President Pasteur Bizimungu yarananijwe ndetse ategekwa kwegura kugirango Kagame afate ubutegetsi.
    a.President Bizimungu arahiza Bernard Makuza hari taliki ya 8/03/2000 yarondaguye ibibazo byose byari mu Nteko Nshingamategeko.
    b.Nyuma y'iminsi 15 President Bizimungu arahije Bernard Makuza yahise yeguzwa aha ubutegetsi Paul Kagame.
    3.Paul Kagame ati:"Ikibazo cy'impunzi cyarakemutse, abahunga bahunga ku mpamvu zabo.
    a.Impunzi ziri hanze ubu ziruta izari hanze mbere ya 1994.
    b.Kagame na Leta ye bahiga impunzi amasaha 24/24.
    c.Kuba hari abantu bahunga u Rwanda ntabwo ari impamvu  zibaturukaho.
    4.Kagame akomeje kugaruka ku mubano wu Rwanda nu Burundi ese hari impamvu yatuma ibyo Kagame avuga byajya mu bikorwa?
    3 hr 4 min
  • [🔴EN DIRECT]IKINAMICO : KAGAME NTIYAKURIKIRANYE ABANYEREJE MILIYARI 210 NONE ARIMO GUFUNGA ABANYER
    1.Uyu munsi tariki ya 9/7/2020 mu rukiko rwa Gitarama habaye ibintu by’urujijo mu rubanza Uraye neza Gerard aregwamo na Leta, aho urukiko rwagombaga kwemeza niba G. Urayeneza wajuririye icyemezo kimufunga by’agateganyo iminsi 30, yemererwa kuburana ari hanze cg aguma mu buroko. Sicyo cyabaye. Ahubwo ngo haburanishijjwe urubanza rwa APAG ( Association des Parents Adventistes de Gitwe) Charlotte Ahobantegeye warezwe mu ntangiriro za 2019 kunyereza miliyoni 177 frws za Université ya Gitwe, bisa naho bari bararuryamishije baranze kuruburanisha. Ibyo kumva ubujurire bwa Gerard Urayeneza bwo gufungurwa akaburana ari hanze ngo bizaba ejo tariki ya 10/7/2020 kuko ngo urwa none mu ma saa kumi rwari rutararangira. Gerard afite rero imanza ebyriri zisa n’aho zigiye kubera icyarimwe rumwe arega urundi arergwa.
    2.Mu bindi bihugu ibigo by’ubucuruzi byafunze umusubizo kubera ingaruka za Covid-19.ibigo by’amashuri yigenga mu Rwanda ko nabyo biteye nk’ibigo by’ubucuruzi kandi bikaba birimo kuregwa imyenda ibarirwa mu mamiliyari, ntizaba ari ingaruka za Covid-19, zihuriranye n’imyenda ikabije ibigo byinshi by’ubucuruzi byafashe ubu bikaba bitabasha kwishyura amabanki kubera covid 19? Imyenda ikabije yaba ireba amashuri gusa cyangwa ni ikibazo cya rusange witegereje imyenda miliyari 80 z’abanyamahoteli, ukareba imyenda ya Rwandair, imyenda ya Leta ubwayo bivugwa ko vuba aha igiye kugera kuli 65% bya GDP. Imiturirwa yagiraga taux d’occupation itageze kuli 40% mbere ya Covid 19 bizagenda bite ubu? 
    3.Kagame ntiyigeze ashaka gukurikirana abanyereje Miliyari 210 zanyerejwe 2024/2015. None arakora ikinamico ngo arafunga abntu banyereje miliyari 8 zasesaguwe muri2009.
    2 hr 25 min
  • [🔴EN DIRECT] JOHNSTON BUSINGYE YEMEJE KO KAGAME YAMUHAYE CHALLENGE NIYO MPAMVU
    1.Transparency International Rwanda isanga igihe kigeze ngo ibifi binini bikurikiranwe mu rwego rw'amategeko.
    a.Uyu muryango urizera ko igihe cyaba kigeze ngo ibifi bitangire gukurikiranwa mu mategeko.
    2.Johnston Busingye yavuze impamvu turimo kubona abantu barimo gufungwa no gukurikiranwa cyane muri iyi minsi.
    a.Johnston Busingye yashimangiye ko umuntu wese, hatitawe ku mwanya akoramo cyangwa se uwo ariwe, uzafatirwa mu byaha bimunga ubukungu bw’igihugu, azakurikiranwa n’amategeko.
    b.Busingye yagarutse ku buryo muri iyo nama Perezida Kagame yamuhagurukije akamusaba mu buryo bwihariye, ko akwiriye kwita kuri iki kibazo nk’ushinzwe urwego rw’ubutabera.
    c.Busingye yavuze ko iyo umuntu ari umuyobozi ashobora guhura n’ibishuko bituma arenga ku nshingano ze, ariko aba akwiriye gukora ibishoboka byose akabyirinda, kuko iyo bitabaye gutyo arabibazwa.
    3.Minisiteri y'umuco yahamagariye urubyiriko kwiyandikisha muri gahunda yo gusigasira imihanda y'ibitaka.
    a.Min Claver Gatete aherutse kujya gutanga ibisobanura mu nteko Nshingamategeko ku kibazo kirebana n'imihanda.
    b.Imihanda y'ibitaka ihenda cyane mu Rwanda.
    c.Umuhanda w'igitaka utwara hagati ya miliyoni 80-90 kuri kirometero 1.
    d.Umuhanda wa Kaburimbo iciriritse utwara hagati ya miliyoni 160-250 kuri kirometero 1.
    e.Umuhanda wa kaburimbo yuzuye utwara hagati ya miliyoni 600-800 kuri kirometero 1.
    4.RIB yatangaje ko yataye muri yombi ba rwiyemezamirimo 9 barimo na Nkubiri Alfred.
    a.Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera, yabwiye IGIHE ati: “Mu bantu 12 dukurikiranye, abantu icyenda barafashwe barafungwa bakorerwa amadosiye, bashyikirijwe ubushinjacyaha. Bishyuzwaga arenga miliyari icyenda.”
    2 hr 55 min
  • [🔴EN DIRECT] COL JILL RUTAREMARA "YUDA ISCARIOT" WAGAMBANIYE GEN FRANK RUSAGARA KO AKORANA NA RNC
    1.U Bubiligi bwanze gufungurira imipaka ibihugu 15 biheruka kwemezwa na EU birimo u Rwanda.
    a.U Rwanda rwari rwaririmbye ko ruza imbere y'ibindi bihugu rugiye kugira ubukungu bwihuta kubera ko EU yari yatangaje ko U Rwanda ruhawe ikaze.
    b.Igihugu cy'Ubudage nacyo cyatangaje ko kitazemerara u Rwanda kuza k'ubutaka bwacyo.
    2.Col Jill Rutaremara wagambaniye Gen Rusagara ari mu bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
    a.Col Rutaremara afatwa nka Judas Iscariot mu kugambanira Gen Rusagara.
    b.Col Jill Rutaremara ati:"Gen Rusagara yashishikarije kumva Radio Itahuka."
    3.Ubucukumbuzi ku miterere y’ibyaha Dr Habumuremyi Pierre Damien aregwa: Afite amadeni arenga miliyari 1.5 Frw.
    a.Ibyaha Leta y'agatsiko irega Dr Habumuremyi byiyongereye.
    b.Ingano y'amafaranga ikomeje kuzamuka.
    4.Paul Kagame yagaruye Gatabazi Jean Marie Vianney kuba Guverineri w'intara y'amajyaruguru.
    a.Gatabazi Jean Marie Vianney yari yahagaritswe kuri uwo mwanya akurikiranyweho icyaha cya Ruswa.
    b.Kagame yagize Alice Kayitesi Guverineri w'intara y'amajyepfo.
    5.Uzziel Ndagijimana yitabye inteko ya Kaga ngo asobanure icyuho kiri muri RSSB.
    a.Abadepite basabye Min Uzziel Ndagijimana gutanga ibisobanuro ku cyuho kiri muri RSSB kirebana no tutishyura ibitaro n'ibigo nderabuzima.
    2 hr 42 min
  • [🔴EN DIRECT] KAGAME NGO YABA AGIYE KWANDIKA IGITABO & IREME RY'UBUREZI KAGA YARIHINDUYE UBUCURUZI
    1.Perezida Kagame agiye kwandika igitabo kivuga k'Urugamba rwo kwibohora.
    a.Perezida Kagame yatangaje ko azashaka umwanya k'uburyo yakwandika igitabo cyangwa se agakoresha ubundi buryo mu kugaragaza mu kugaragaza birambuye urugamba rwo kubohora u Rwanda rwamaze imyaka ine.
    b.Hamenetse amaraso ya benshi mu barutangiye ariko rugahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba n’imbarutso y’iterambere u Rwanda rugezeho.
    2.Amashuri yafunzwe abandi bamburwa uburenganzira bwo gukora.
    a.Christian University of Rwanda ya Dr Habumuremyi yambuwe uburenganzira bwo gukora.
    b.Kaminuza ya Kibungo yafunzwe burundu.
    c.Indangaburezi College of Education nayo yafunzwe, izindi kaminuza zigenga zaburiwe.
    3.Banki Lambert zikomeje guca ibintu mu Rwanda.
    a.Abaturage baravuga uburyo bakomeje kwamburwa utwabo.
    4.Min. Busingye asanga umuntu urya ibya rubanda atari mu murongo wo kwibohora.
    a.Nyuma yaho Kagame yikomye Min Busingye ko ntacyo akora muri minisiteri y'ubutabera, Johnston Busingye yavuze ko abantu bakinyereza ibya rubanda bataribohoza.
    b.Ikintu cyose mu Rwanda kigomba kujyana no kwibohora.
    2 hr 43 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda