RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴EN DIRECT] DIPLOMACY YA KAGAME MU MANEGEKA & H.E NDAYISHIMIYE, MUSEVENI,
    1.Umubano wu Rwanda n’u Burundi ukomeje kuba mubi cyane nubwo igihugu cyu Burundi gifite President mushya H.E Evaliste Ndayishimiye.
    a.Min Vincent Biruta yamaganye ibiherutse gutangazwa na Pres Evaliste Ndayishimiye wavuze ko u Rwanda rwafashe impunzi bugwate.
    b.Ariko ibyo bitandukanye n'ibaruwa impunzi zandikiye Pres Evaliste Ndayishimiye.
    c.Min Biruta avuga ko bakiriye ziriya mpunzi ari mu gikorwa cyo gutabara "Ubutabazi".
    d.Min Biruta yirengagije uburyo ziriya mpunzi zageze mu Rwanda nyuma ya Coup d'état yaburijwemo 2015.
    2.Min Vincent Biruta yashubije President Evaliste Ndayishimiye uherutse gushinja u Rwanda gufata bunyago impunzi z'abarundi ziri mu Rwanda.
    a.Vincent Biruta avuga ko u Rwanda rugomba gusuzuma uko umutekano w'impunzi uzaba wifashe niziramuka zitashye iwabo.
    b.Kuba hari abantu baje wivuza mu Rwanda ntabwo bikuraho ko impunzi zafashwe bugwate.
    3.Min Vincent Biruta yanze kwemeza cyangwa ngo ahakane ibaruwa yavuye muri Office ya President Museveni itanga amabwiriza ku bikorwa byo gushotora igihugu cya Uganda.
    a.Min. Vincent ati : « Ntabwo iriya baruwa twayemeza cyangwa ngo tuyihakane ariko ikiriho ni uko natwe twayibonye. »
    b.Ibiro bya Pres Museveni byasohoye amabwiriza ya "Criminal of Rwanda government policy"
    c.Min Vincent ati: « Imipaka iravunze kubera Covid-19. »
    d.Umuntu yakwibaza igihe umupaka wafunguriwe hagati yu Rwanda na Uganda.
    4.U Rwanda nirwo rugiye gukora iperereza kuri Pres Lungu cyangwa Pres Lungu niwe ugomba kubwira u Rwanda ko Sankara yamubeshyeye.
    a.Zambia yemerewe gukora iperereza ku byo Nsabimana yashinje Perezida Lungu byo gushyigikira abarwanya u Rwanda.
    b.Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko u Rwanda rwamenyesheje Zambia ko ishobora gukora iperereza ku magambo yatangajwe na Nsabimana Callixte “Sankara” washinje Perezida Edgar Lungu wa Zambia gushyigikira umutwe wa FLN ngo ugabe ibitero ku Rwanda.
    5.Urukiko rwa East African Court of Justice ruzaburanisha urubanza rwatanzwe n'umugande.
    3 hr 9 min
  • [🔴EN DIRECT] KIGALI YABAYE SODOM NA GOMORRAH&RAYON SPORT "GIKUNDIRO" YATAWE KU MUNIGO
    Bakunzi ba Radio Itahuka, namwe mwese mukunda kudukurikira, uyu mugoroba turaza kuganira ku ngingo 2 z'ingenzi:
    ingingo ya mbere: turaza kureba ku bibazo bimaze kuba agatereranzamba ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda imazemo iminsi. Ubwo turavuga Rayon Sport AKA GIKUNDIRO, aho ubu noneho, inzego zayo ku mabwiriza ya RGB, inyuze kuri Bwana Sadate bahagaritse inzego zose za Rayon sport. Ni iki kihishe inyuma y'ibi byose? Ese andi makipe ko atavugwa yo ni shyashya? Yujuje ibisabwa? Kuki iyi kipe yakomeje kwikomwa n'ubutegetsi uko bwagiye busimburana mu Rwanda ariko igakomeza igakundwa, ibanga ryayo ni irihe? Abakunzi ba Rayon sport mwese, ntimutangwe kuri uyu mugoroba, murahabwa ijambo.
    Ku ngingo ya kabiri: turaza kugaruka k'uburyo Kigali imaze kuba nka Sodom na Gomorrah, aho abana b'abakobwa basigaye bakoreshwa ibintu biteye ubwoba by'urukozasoni, hagati aho  abayobozi ba guverinoma  bakaryumaho, bakayobya uburari bibasira abatagira kivugira. Amakuru yacicikanye mu minsi ishize ku mbuga ngoranyambaga  y'abakobwa bavuga amagambo ateye isoni bakanifotoza bambaye ubusa, turaza kureba imizi y'icyo kibazo.
    Amarembo arafunguye, ni karibu.
    2 hr 40 min
  • [🔴EN DIRECT] LETA Y'AGATSIKO IKOMEJE CHARACTER ASSASSINATION YA LT TINDIFA
    1.Radio Itahuka Itumye Kagame n'agatsiko bahimba ibinyoma kuri Lt.Tindifa Rubagumya Gerald.
    a.Ese umuntu aba umunyabyaha iyo amaze guhunga?
    b.Character Assassination ikorwa na Leta y'agatsiko abantu baba bagomba kuyifata gute ku muntu uhunze igihugu?
    c.Agatsiko kumva gashobora kuyobya uburari ndetse kagatesha ibimenyetso byuko Lt.Tindifa Rubagumya Gerald atari umuhungu wa Maj. Ngumbayingwe.
    2.Leta y'agatsiko iteza cyamunana imitungo yasizwe na beneyo muri Kigali.
    a.Ariko umuntu asiga umutungo we udafite benewe nkaho atagira abamukomokaho?
    b.Ese kubera iki Leta ifatira imitungo y'abantu baba hanze ikavuga ko yasizwe nabeneyo?
    3.Inteko Nshingamategeko y'u Rwanda yamaganye icyemezo cy'inteko ishinga amategeko y'ububuligi cyo gushyira Laure Nkundakozera Uwase muri komisiyo igiye kwiga ingaruka ubukoloni bw'ababiligi bwateye ibihugu 3, U Rwanda,Burundi na Congo.
    a.Taliki 30/06/2020 umwami w'ububiligi "King Philippe" yasabye imbabazi igihugu cya Congo.
     
    4.Impaka zari zose mu gutora itegeko rishyiraho ikiruhuko cyo kujya mu zabukuru.
    a.Urubyiruko rusanga nta mahirwe ruteganya kubona niba imyaka yo kujya muri Pansion igumye kuri 65.
    b.Uyu mushinga wageze mu nteko mu kwezi kwa 06/15.
    5.Ireme ry'uburezi rikomeje kujegajega mu Rwanda.
    a.MINEDUC yasohoye ingengabihe nshya y'umwaka w'amashuri wa 2020 -2021.
    b.Abarimu barimo kwikorera ibikoresho byo kubaka amashuri.
    c.Hari aho abarimo barimo kwishyura amafaranga yo kubaka amashuri.
    2 hr 35 min
  • [🔴EN DIRECT] INTEGUZA KU BYANGIJWE NA COVID-19: UBUSHOMERI NGO BWAVUYE KURI 13% BUGERA 55%
    1.Leta y’agatsiko yasabwe kenshi kwerekana détails y‘ibyangjijwe n’icyorezo cya Covid 19 nk’uko ibindi bihugu byabikoze. Noneho ngo u Rwanda rwaba rwisubiyeho rukaba ruri hafi gutangaza imibare rwari rwararyamyeho. Gusohora ibyegeranyo ni byiza ni byiza ariko ntibihagije. Leta y’Agatsiko yiteguye gukora iki, gusonera iki abaturage benshi baguye mu bushomeri n’ubukene ?
    2.Tumenye amwe mu manyanga abera mu masoko yo kugeza ifumbire ku bahinzi. Aya masoko araremereye cyane ni nazo mpamvu ahabwa abantu bo mu gatsiko hejuru nabo bakora gishumba. Ukurikiye imyirondoro y’abahabwa aya masoko y‘ amafumbire ubona ko ari abantu badasanzwe. Amanyanga bakora yagiye avugirwa muri PAC, usibye muri ibyo bayacaga hejuru kandi yaragaragazaga gukoresha impapuro mpimbano bigamije kunyereza ibya Leta. Twanakwibaza statistics z’ubuhinzi baduhaye ziturutse muri aya mafiche ya fake niba hari agaciro afite.
    2 hr 3 min
  • [🔴EN DIRECT] Pres. EVARISTE NDAYISHIMIYE YAVUZE KO IGIHUGU CYU BURUNDI KIDASHO
    1.Umundi w'umuganura wizihijwe mu Rwanda mu gihe abanyarwanda bafite ubukene n'inzara ikomeye.
    a.Umuganura wahinduye isura mu Rwanda nta mpamvu y'uko abantu batakwishimira umuganura.
    b.Umunyamabanga wa Leta yasabye abantu kohererezanya amafaranga kuri uyu munsu w'umuganura.
    2.Président Evariste Ndayishimiye yavuze ko igihugu cy'u Burundi kiteguye kubana n'igihugu cy'u Rwanda.
    a. Ntitwofuza kugirana imigenderanire n'igihugu gikoresha uburyarya.
    b.Président Ndayishimiye yasabye impunzi zose gutahuka iwabo mu Burundi kuko igihigu gifite amahoro.
    3.Abarundi bahungiye muri Tanzaniya barabaandanya bajya mi Rwanda.
    a. Impunzi z'abarundi aho gutaha iwabo zikomeje guhungira mu Rwanda.
    b.Radio RPA yatangaje urutonde rw'abantu batangiye icyo gikorwa cyo kwandika impunezi.
    c.Gahunda ya Marguerite Barankitse yo kubuza impunzi gutaha irakomeje.
    d.Amakuru aturukavmu nkambi ya Mahama mu Rwanda aravuga ko harivimpunzi 20 zashimuswe.
    4.Président Museveni yasabye abagande kutajya mu Rwanda.
    a.Itangazo ryavuye muri presidence ya Ouganda rirasaba abagande kutajya mu Rwanda, kubera ko bakomeje kuraswa bitwaje ko binjiza ibiyobyabwenge.
    b.Président Museveni yashyizeho criminal Rwanda goverment policy yo kurasa abagande binjiza ibicuruzwa mu Rwanda.
    c.Ms Esher Mbayo arashimangira ko inzego zose zahawe briefing.
    3 hr 19 min
  • [🔴EN DIRECT] JEAN PAUL SAMPUTU YITANDUKANYIJE N'INDIRIMBO "RWANDA DOHORA"
    Indirimbo ya Jean Baptiste Byumvuhore itumye Jean Paul Samputu yitandukanya na RWANDA DOHORA.
    a.Ese iyi ndirimbo irimo ayahe magambo yateye ubwoba umuhanzi Samputu ?
    b.Imyitwarire ya Jean Paul Samputu yaba ari ikimenyetso cy'inyanja abanyarwanda bogamo ?
    2.Président Museveni yasabye Abagande kutajya mu Rwanda.
    a.Itangazo ryavuye muri présidence ya Ouganda ryabujije abagande kutajya mu Rwanda kubera ko bakomeje kuraswa bitwaje ko binjiza ibiyobyabwenge.
    b.Président Museveni yashyizeho Criminal Rwanda governement policy yo kurasa abagande binjiza ibicuruzwa mu Rwanda.
    3.Amakuru aturuka mu nkambi ya Mahama mu Rwanda arashimangira ko hari mpunzi 20 zashimuswe muri iyo nkambi.
    a.Hari amakuru avuga ko hari abaturage bashimuswe bavanywe mu nkambi ya Mahama mu Rwanda.
    b.Hari impunzi zikomeje guhunga mu nkambi muro Tanzaniya ziza mu Rwanda.
    2 hr 53 min
  • [🔴EN DIRECT] LETA YA UGANDA YASOHOYE IBARWA IBUZA ABATURAGE BAYO KUJYA MU RWAN
    1. i Muhanga ngo abantu 5000 barahatanira imyanya 11 y’akazi ka Leta. Ibi biraba mu gihe
    ubushomeri mu barangije kaminuza batubwira ko ari 16,7%. Imirimo ibihumbi 200000 Leta
    ivuga ko ihanga buri mwaka igizwe ahanini n’akazi baha abaturage bakennye cyane mu
    Rwego rwa VUP. Akazi kagizwe n‘ Imirimo y’amaboko, itagira kontaro, idasora, itagira
    itazigamira izabukuru, irangira mu mezi abiri cg atatu (précaires ). Mu bihe bya Covid-19 aho
    imirimo myinshi yasenyutse bigatuma ibipimo by’ubushomeri butumbagira ku isi yosse, Leta
    ya Kagame nta gipimo gishya irrerekana. Ntinabasha gutanga imibar itomoye ngo yerekane
    ingaruka za Covid-19 ku bipimo by’ubushomeri. Kuki itinya kwerekana imibare ?
    1 hr 51 min
  • [🔴EN DIRECT] LT. GERALD TINDIFA WAHUNZE U RWANDA NI MUNTU KI? KUBERA IKI BABIVU
    1.Abantu bdnshi bakomeje kwibaza inkuru yasohotse mu kinyamakuru ‘’Igihe’’ ivuga ku itoroka ry'umusirikare wa RDF witwa Lt Gerald Tindifa.
    a.Minisiteri y'ingabo RDF ntiyigeze itangaza ibivugwa kuri uyu musirikare n'igihe yaba yarahungiye.
    b.Kubera iki iyi nkuru yaciye mu kinyamakuru Igihe nyuma y'igihe kurerkire Lt Gerald Tinfifa afashe iy'ubuhungiro ?
    c.Ese byaba biyewe ni iki kuba iyi nkuru ije uyu munsi kandi bakayihuza na RNC ?
    2.Indirimbo nshyashya ya Jean Baptiste Byumvuhore yise Dohora yakiranywe ubwuzu n'abantu benshi batandukanye.
    a.Rwanda dohora ni indirimbo Byumvuhore yageneye abahanzi barimo Kizito Mihigo, Jean Paul Samputu, Masabo Nyangezi na Nkurunziza François.
    b.Amagambo ayikubiyemo ubwayo ni ubutumwa ku Rwanda budashobora kwakirwa neza.
    c.Turumva icyo muyitekerezaho namwe.
    3.Lt col Nyirishema Patrick umuyobozi wa RRA yatanze imonsi 10 yo kuba abatwara za moto bafite mubazi kuri moto zabo.
    a. Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto batewe impungenge n'amabwiriza mashya yatwanzwe na RRAagomba kubahirizwa mu minsi 10.
    4.Ikibazo cy'ubutaka cyongeye kumvikana mu bice bitandukanye by'igihugu.
    a. Nkuko mubyibuka kandi byavuzwe ikibazo cy'ubutaka gikomeje gutera umwiryane mu banyarwanda.
    b.Impunzi zahunze ihihugu muri 1959 zasize amasambu yazo aho zogarukiye zirongera zirayisubiza, biteza ikibazo ku bari barafashe ayo masambu.
    c. Arusha Agreement yari yavuze ko nta mpunzi izataha ishaka gusubira mu isambu yasinze muri 1959.
    d. Abaturage barataka buri munsi bavuga ko abahoze mu Rwanda bakomeje kubambura amasambu yabo vitwaje ko bari abatware.
    3 hr 13 min
  • [🔴EN DIRECT] TITO RUTAREMARA YABA YIGIRA IKIMARA ABISHAKA CYANGWA ARAKIZA AMAGARA YE NAWE ?
    1.Tito Rutaremara akomeje kugaragaza ko ahatswe n'umugabo witwa Paul Kagame.
    a.Rutaremara iyo avuga ko Gen Kayumba, Karegeya na Rudasingwa batabaye muri FPR bituma abantu bibaza ikibimutera bakakibura.
    b.Rutaremara nawe siwe uhubwo ni amabwiriza akura kuri Kagame kugirango akomeze ayobye urubyiriko rwitwa ko ruri muri FPR Inkotanyi.
    c.Igitabo cyitwa "Banyarwanda Refugees in Uganda 1959-2001 kigaragaza ubuzima bw'abanyarwanda babayemo muri Uganda muri icyo gihe kugeza ku ntambara ya FPR Inkotanyi muri 1990.
    d.Gen Kayumba Nyamwasa ari mu bantu batangije FPR Inkotanyi hamwe n'abandi muri Uganda.
    2.Rutaremara ashobora kuba ariwe Rutemayeze kuruta abo avuga ko batabaye muri FPR.
    a.Igitabo cyitwa Banyarwanda Refugees in Uganda 1959-2001, kuva kuri page 100 kigaragaza imyiteguro ya FPR no gutera igihugu cyu Rwanda 1987- 1990.
    b.Rutaremara yatubwira ko abantu bari muri RUNU atari bo batangiye FPR Inkontanyi?
    c.FPR Inkotanyi yavukiye muri RUNU hari 1987 mu nama yabereye i Kampala muri Uganda mu kwezi kwa 12.
    d.Bahindura izina bagendeye ku mpamvu 2 zingenzi , kuba RUNU ari UNAR ryari ishyaka rigizwe n'abatutsi 1960, bivuze ko ryari rifite ibisigisigi by'amateka, ikindi cya kabiri bifuzaga ishyaka rifite "Inspiration zijyanye n'igihe bari bagezemo, ikindi kandi RUNU yari ifite ikibazo cyo kubona abayoboke, ariko ihindutse FPR abantu barayobotse ku bwinshi , P104 & P105.
    e.Muri iki gitabo kuri P114, Gen Kayumba Nyamwasa ari  ku mwanya wa 15 mu bantu 30 cyabashije kugaragaza abo aribo, icyo bakoraga mbere ya 1990, uruhare rwabo muri FPR Inkotanyi, igitangaje ni uko Tito Rutaremara atazamo.
    3.Me Evode Uwizeyemana nawe avuga ko nta cyaha Gen Kayumba, karegeya, Gahima na Rudasigwa bigeze bakurikiranwaho bakiri mu Rwanda.
    3 hr 7 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda