Mugihe FPR ikomeje kubeshya impunzi ngo zitahe mur Ngwino Urebe, Abasirikare bakuru b' u Rwanda n' abakuriye inzego za Polisi barahungishiriza imiryango yabo mubihugu bya AMERIKA, CANADA n' Uburayi.
Radio Itahuka yatohoje amakuru ko Gen Kabarebe James yamaze kugeza umuryango we muri Canada, Gasana Rurayi nawe yohereje abana be muri Amerika, Dam Munyuza nawe yohereje abana be muri Amerika, Umukuru wa Sena nawe ntiyatanzwe, ndetse n' abandi benshi. Baba se nabo barabonye ko ntahazaza h' u Rwanda kubwa kagame cyangwa baba barimo kwiteganyiriza mugihe baba bubikiwe imbehe!!!!11
Ijambo rya Kagame risoza Umwiherero w' Abayobozi ubwaryo ni ikimenyetso cy' Ibihe bya Nyuma. Nyuma y' iri Jambo bizagora Polisi guhohotera abanenga Leta ye. Amagambo yavuze wagira ngo akora kuri Radio Itahuka!
Mituelle n' Imisoro bigiye kongezwa ibiciro. Niba abanyarwanda barananiwe ibiciro byo hasi, mbese bazashobora iby' Isumbuyeho. Leta se yaba igiye gukama ikimasa? Ibi bibaye mugihe Radio Itahuka yamenye amakuru ko abakozi ba Leta bagiye gusabwa kuzajya bakora badahembwa. Birabe Ibyuya!!
Polisi yemeye ko ifite Madame Faustin Rukundo.
Ibi ni bike mubyo tuzakuganira muri iki kiganiro mwateguriwe na Jean Paul