RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • UMWIHERERO WA 14 WATANGIJWE N'AMAGANYA NO KWIHEBA KWA PRES PAUL KAGAME
    1.Umwiherero w'abitwa abayobozi watangiye kuri uyu wa gatandatu.
    a.Harya ninde nande biherera? biherera mu biki?
    b.Ese Paul Kagame yaba ari hafi kwicuza uruhare yagize mu mahano ya 94?
    cTwibaza impanvu Kagame yagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwagize muri 94?
    2.Rubanda iratabaza hirya no hino mu gihugu cyu Rwanda.
    a.Iyo utabaje bavuga ko ufite ingengabitekerezo. 
    b.Uburezi bukomeje kuzahara mu Rwanda.
    c.Ubukene bukomeje kwiyongera uko bwije uko bukeye.
    3.Kagame yakoze umuganda muri Gatsibo avuga akamaro ko gukora umuganda.
    a.Harya igihe FPR yateraga u Rwanda muribuka ko yaregaga President Habyarimana ko abaturage bakoreshwa umuganda"Uburetwa"
    b.Kagame yabwiye abaturage ba Gatsibo ko agiye kubaha Smart Classroom , Computers
    c.Kagame arasaba abaturage kugira isuku, kwishyura Mutuelle.
    4.Umwiherero uri Igabiro urasa naho impyisi zigabana imyama.
    a.Kagame aranega abayobozi bakuru ko bagamba kwisubiraho mu gihe ariwe wagombye kuva kubutegetsi.
    b.Nta muntu numwe uri muri iriya Leta y'agatsiko udahutaza Rubanda, utarya Ruswa, Utazi ko leta ihungabanya uburenganzira bwa Rubanda. 
    C.Abazunguzayi, abafungirwa kwa kabuga, abafungirwa igikondo
    3 hr 33 min
  • IBIMENYETSO BY IBIHE BYA NYUMA BYA RPF 2/24/17:MUZUNGU AZIZE IBIBAZO BYA JEANNET
    U Rwanda rumaze guhinduka ibagiro ry' abantu. Abamenyekana kandi nibacye cyane ugereranije nababa bishwe. Iminsi ibiri ishize inkuru y' iyicwa rya Maj. Muzungu Kalisa Claude yatugezeho, ariko ikitaravuzwe ni icyo yazize. Radio Itahuka yakurikirranye iyi nkuru, turaza kubagezaho, muri iki kiganiro, ibyo twamenye, harimo ko urupfu rwe rufitanye isano n' amatiku ari hagati ya Jeannette na Kagame.
    Abanyamahanga bashoye imari yabo mu Rwanda batangiye gufunga imiryango. Ese baba barasobanukiwe na Singapour ya Semuhanuka?
    Abanyarwanda bategereze iki mumwiherero wa 2017? Ese kuki uzamara iminsi myinshi kurenza iyayibanjirije?
    Ese kuki Raporo ya Kagame muri AU abandi bakuru bibihugu bayiteye utwatsi!! Byose ni muri iki kiganiro.
    Muri kumwe na Jean Paul
    3 hr 27 min
  • EDOUARD KABAGEMA: NI NDE UKENEYE GUSIGASIRA IBIBI BYA KAGAME?
    NI NDE UKENEYE GUSIGASIRA IBIBI BYA KAGAME?
    Kagame  ahora avuga ngo ntiyava kubutegetsi ngo hatazagira undi umusimbura akaza konona ibyo yagezeho.  Ngo agomba kwihambira kubutegetsi kugirango asigasisre“ ibyiza „ yagezeho.  
    Kagame we arashaka ko kuli konti ye hajya ho ibyiza gusa gusa, ibibi yakoze se ko arinabyo byinshi cyane bizabazwa nde? 
    Kagame arifuza kok o kuli konti ye hajyaho amazu maremare yo muli Kigali. Kuba ayo mazu yarabuze abayakodesha bizabazwa nde? Abambuwe ibibanza, abishwe kubera ibibanza cg amazu yabo, abasenyewe byo bizabazwa nde?
    Kagame arifuza ko  kuli konti ye hajyaho indege za Rwandair,na Kigali Convention Center. Amadeni yashyizwe kubitugu by’abanyarwanda n’igihombo birimo guteza bishyirwe kugahanga kande? Tubuze umutegetsi  uzana imishinga itihutirwa kandi ihombya igihugu byaba bitwaye iki?
    Kagame arashaka ko kuli konti ye hajyaho universités 33 ngo yazanye. Ireme ry’uburezi ryapfuye, imibereho  mibi cyane abanyeshuri babayeho, abarimu bo munzego zose bahembwa urusenda, ubushomeri burengeje ukwemera byo tubishyire kuli konti yande?  Kagame agiye abarimu n’abanyeshuri bashavura?
    Kagame arifuza ko kuli konto ye hajyaho ubukungu bwifashe neza n’imiyoborere myiza. None ruswa yamunze ubutegetsi bwe, guhohotera abatishyoboye,  politike yazanye inzara,   ibiciro by’ibiribwa bigatumbagira, ububashabuguzi bukagwahasi cyane, kurya rimwe kumunsi bikaba ihame  ko nabyo biri kuli kontiye nabyo ni ibyo gusigasirwa? Politiki  mbi itera inzara ijyanye na nyirayo ninde washavura?
    3 hr 48 min

    3 hr 47 min
  • LETA Y'AGATSIKO IRIKIRIGITA IGASEKA MU GIHE BAFITE IBIBAZO BIRENZE UKWEMERA
    1.Ururimi ry'igiswahili mu Rwanda rwemejwe na Senate yu Rwanda
    a.Ese ururimi rwacu rw'ikinyarwanda ko ruri mu marembera twakora iki?
    b.Swahili ngo ni ururimi rushya mu Rwanda. 
    c.Senateli Rutaremara ati igiswahili kizakoreshwa mu bucuruzi.
    2.Uburezi bukomeje kuzahara mu Rwanda 
    a.Komisiyo y'uburenganzira bwa Muntu ndetse n'imibereho y'abaturage yagaragaje inzira ndende ndetse nibibazo uruhuri biri mu burezi mu Rwanda 
    3.Francis Kaboneka yagiye kunega abayobozi i Nyagatare
    a.Abayobozi bagiye gufatirwa ingamba zikomeye
    b.President yakirizwa ibibazo iyo agiye gusura abaturage
    c.Francis Kaboneka ati abaturage bagiye kubahindukirana
    4.BNR irabeshya abanyarwanda ko ubukungu bwu Rwanda bwifashe neza
    a.Amabuye y'agaciro azazamura ubukungu bwacu
    5.U Rwanda rwatsindiye inama yiga kubwikorezi bwo mu kirere"Ingege"
    a.U Rwanda rutagira indege rutsinda ibindi bihugu rute? David Himbara
    6.Ubutabera bushingiye kuri Ruswa nibwo bwahawe intebe mu Rwanda
    3 hr 24 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda