RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • LETA Y'AGATSIKO MU KINYOMA CY'IMIYOBORERE MYIZA MU GIHE RUBANDA
    1.Leta yu Rwanda yashyize kwisoka Imigabane yayo yo muri I&M Bank kw'isoka ry'imigabane
    a.MTN yatangiye gucuruza amafaranga, aho yatangiye gutanga inguzanyo kubabyifuza , bivuze iki.
    2.Prof Shyaka Anastase ati RGB igiye gushyira  ingufu mu mikorere yayo .
    a.Ese ubundi intego ya RGB niyihe muri politike yu Rwanda?
    3.komisiyo y'ubuhinzi yashimangiye amanyanga agaragara mu buhinzi mu Rwanda. 
    a.Inkeragutabara zashinzwe gukomeza gutanga amafumbire ndetse n'inyongera musaruro
    b.Umuntu yakobiza impanvu leta yaba itita ku buhinzi mu Rwanda 
    c.Hari abashinzwe ubuhinzi bize "Ubukanishi"
    3 hr 57 min
  • ALOYS SIMPUNGA : IKINYOMA MU MUCO WA KINYARWANDA
    Kuvugisha ukuli ni indagagaciro iza ku isonga mu  muco nyarwanda.  Nyamara iyo usomye amateka y'igihugu cyacu, usanga yandikishije wino y'amaraso y'abanyarwanda. Imvano y'ibyo bihe by'amateka mabi y'u Rwanda ni ibinyoma byagiye bicurwa n'abali bakwiye kuba intangarugero mu gukuza no kwimakaza iyo ndangagaciro yo gushyira mu kuli no kwanga ikinyoma. Kuva ubwo imvugo nziza ya "Imvugo niyo ngiro" barayicurika bayigira"Imvugo siyo ngiro". Umunyarwanda uzi kubeshya niwe wahindutse umunyabwenge, naho ubwenge mu kinyarwanda buhinduka uburyarya. Ikinyoma mu mateka y'u Rwanda: Uzemeza ko azi ukuli ku mateka y'u Rwanda azaba abeshya. Uwagize icyo ayavugaho cyangwa ayakoraho wese yagiye ashyiraho agakeregeshwa ke k'ikinyoma. Si amateka ya kure gusa kuko n'amateka ya vuba aha y'abanyarwanda bakuru baliho ubu, yose nayo usanga inkingi ya mwamba yayo ali ikinyoma. Umunyarwanda abeshya uwo azi neza ko atemera ikinyoma ali kumubeshya. Ese ubwo ni ubwenge ? Umunyabwenge ni nde, injiji ni nde ?Usenya urwe umutiza umuhoro: Abanyamahanga bagize uruhare mu mateka y'u Rwanda bashyizeho nabo agakeregeshwa kabo k'ikinyoma maze biborohereza gusarurira muli iyo nduru.Abanyarwanda ngo bazumvikanishwa n'ubwiyunge bushingiye ku mateka nyakuli yumvikanyweho ! Ese abibwira ibyo ntibaba alibo bibeshya bakaba bifuza kuzabona amahembe ya mbwa ? Bimaze kugaragara ko umunyarwanda bitewe n'igice aherereyemo yashyizwemo ibyo buli wese yita "AMATEKA NYAKULI". Buli wese se nazana aye "mateka nyakuli", aho ibyali kuba ubwiyunge ntibizaba ubutandukane burushije ubwa mbere.Inzobere mu mateka sizo zizakemura impaka.  Ntabwo Rutwitsi aliwe uzaba
    3 hr 59 min
  • GERVAIS CONDO "URWISHE YA NKA RURACYAYIRIMO & KAGAME YAHUYE N'IBIBAZO URUHURI
    Perezida Paul Kagame akomeje gushinyagurira abanyarwanda ari na ko adasiba gutanga abumva ibyo abwira abenegihugu ndetse n’ibyo abakorera.
    Ku itariki ya 7/2/2017 ubwo yabonanaga n’abayobozi bo mu Karere ka Gasabo yahavugiye ijambo rikwiriye uwakize akibagirwa gukinga. Ikiganiro cy’uyu mugoroba kiribanda kuri amwe mu magambo P. Kagame yahavugiye. Mu kanya kamwe ati: Nazanywe no gutanga umusoro wanjye, mu kandi ati: buri wese akwiriye kureka amazi y’imvura yo kwuhira imyaka, mu kandi abategetsi bikubira ibintu byose abaturage mukwiriye kubamagana! Kuri uyu munsi tariki ya 13/2/2017 ibyabereye I Nyagatare byagaragaye nk’incamacye y’imiyoborere mibi iranga Perezida Paul Kagame na Leta arangaje imbere! Muraza kwiyumvira aho P. Kagame aharirana n’abaturage uruvunganzoka bifuza kumugezaho akababaro kaboInteko ishinga amategeko y’u Rwanda iranze ikomeje kuba agasanduku k’iposita gacishwamo kakanapakirwamo ibyo Leta ya Perezida Kagame yifuza byose!  Muri iki kiganiro murumva uko abadepite babaza ibibazo bifatika, ariko bajya gutora umuntu akibaza n’iba ibyo bibazo atari urwiyerurutso cyangwa ikinamico.
    3 hr 8 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda