RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • UMUNSI MPUZAMAHANGA WO KWURWANYA UBUGOME BUKORERWA ABANA BASHYIRWA MU GISIRIKARE
    IKIGANIRO: TALIKI 12 GASHYANTARE, UMUNSI MPUZAMAHANGA WO KWURWANYA UBUGOME BUKORERWA ABANA BASHYIRWA MU MIRWANO (IGISILIKARE).
    FPR niyo yazanye umuco mubi mu karere k'ibiyaga bigali wo kuroha abana mu ntambara, abo yitaga ba Kadogo. Ku gitugu cy'amahanga n'imiryango mpuzamahanga, FPR yafunguye ikigo cya ESO i Butare cyo gusubiza abo bana ubuzima bukwiye umwana. Icyo kigo cyabapfunyikiye amazi kuko igihe cyatakaye ntikigaruka: Abo bana byarangiye bananiwe n'ubuzima.
     Uburyo FPR yakomeje uwo muco wo kwinjiza abana mu ntambara: Mu ntabara zo kwica impunzi muli Congo no gufata igihugu cya Congo no kwimika Laurent Désiré Kabila,  ndetse na nyuma y'aho FPR yohereye abana muli M23 n'indi mitwe FPR ikirwanisha muli Congo kugeza ubu. Agahomamunwa ni uko ubu FPR ili kwitegura gushyira abana bose b'igihugu mu ntambara aho ili kubaha imyitozo ya gisilikare mu mashuli n'ingando. Buli mwana w'u Rwanda hatavuyemo n'umwe barakorerwa iyozabwonko bigishwa amateka agoretse ngo irabategura kurwanya umwanzi utaliho wa Balinga.
     Ibinyoma n'ibikorwa byo guhuma amaso amahanga n'imiryango mpuzamahanga mu manama y'urudaca n'amahugurwa y'abakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afrika mu kurwanya ibikorwa bya Leta mbi zishyira abana mu ntambara. None se FPR yakwigisha ite ibyo yo ubwayo idakulikiza.
     Hakorwa iki ngo abana b'abanyarwanda bakurwe mu nzara za FPR ?
    2 hr 49 min
  • U RWANDA RUFITE IKIBAZO CY'UBUKUNGU NO KUBURA AMAFARANGA AHAGIJE MU GIHUGU
    1.U Rwanda rurakangurira abanyarwanda kwitabira kujya gukorera muri EAC
    a.Kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri EAC
    b.Abanyarwanda batinya kujyamuri EAC
    2.Inama y'umwiherero izaba le 24 kugera 
    a.Umwiherero uzareba aho vision 2020, Gahunda ya Gov 7 years, Vision 2050
    b.Telphone za Mobile zigomba kubyazwa umusaruro.
    3.Urukiko rw'ikirenga ruti twemera ko ibifi binini bihari.
    a.Prof Sam Rugege ati ntabwo ari akazi kacu ko kujya kubishaka.
    4.Ese hari impanvu zaba zivugwa cyangwa zizwi zatumye Mukaruriza na Gatare Francis bahindurirwa imirimo?
    a.Inama ya Gov yirukanye abapolice beshi kubera impanvu zo kwitwara nabi.
    b.Ese niki gituma umuntu ushinzwe umutekano yitwara nabi?
    5.U Rwanda rwazamuye umusoro kugirango rubone amafaranga yo kujya muri African Union. 
    a.Kwigira no kwiheje agaciro no kwishakamo ibisubizo & Vision 2063
    b.Umusoro uzajya uturuka kubantu batumiza ibintu hanze 
    6.U Rwanda rwashyize kwisoko izindi mpapuro mpesha agaciro "Treasury Bond" zifite agaciro Miliyari 10 z'amafaranga yu Rwanda
    a.Ikibazo cy'ubukene kirigaragaje mu Rwanda
    3 hr 56 min
  • IBIMENYETSO BY'IBIHE 2/3/17. MUKANKUSI CHARLOTTE ATI KAGAME/FPR MUBIHE BYA NYUMA
    MUKANKUSI Charlotte wahagaririye u Rwanda mubuhinde niwe mushyitsi turi buganire mukiganiro Ibimenyetso by' Ibihe uyu munsi. Charlotte Mukankusi uretse kuba yarahagarariye u Rwanda  mumahanga, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y' Abakozi n' Umurimo. 
    Mukankusi akaba yarapfakajwe na Kagame Paul ubwo yicaga umugabo we Alphose Rutagarama, akamwica kumanywa y' Ihangu nkuko yigeze kubisezeranira abanyarwanda bose. Charlotte waje kuva mu Rwanda ahunze, amaze umwaka 1 gusa ageze mubuhungiro. Abona ate ingoma ya Kagame muri iki gihe? Yaba abwira iki abandi banyamuryango ba FPR basigaye? Avagua iki kumagambo amwe ava mukanwa ka Kagame? Ese abapfalajwe na Kagame bo abagira iyihe nama?
    Ibi bibaye mugihe Umuryango wa Rwigara Assinapol uzibuka kunshuro ya kabiri urupfu rwa Assinapol wishwe ahotowe na Leta ya Paul Kagame. Amakuru agera ku Itahuka nuko hari undi mucikacumu w' Umucuruzi ugiye kwicwa. Kagame azaruhuka ari uko abamaze.
    Hamagara kuri 425 292 4263 ukurikirane ikiganiro kuri Telephone 
     
    Muri Kumwe na Jean Paul T
    3 hr 46 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda