RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • IBIMENYETSO BY'IBIHE BYA NYUMA BYA FPR 02/10/2017: KAGAME YABA ARI MUMAZI ABIRA?
    Buri munsi mu Rwanda haba hari udushya!! Twinshi ariko dushingiye ku karengane n' Ibimenyetso bica amarenga y' Irindimuka rya Rwabujindiri. Amakuru amaze iminsi atugeraho ni ajyanye n' Ubwicanyi budasanzwe busigaye bubera murwa Gasabo. Hagati aho niko n' Ubukungu bw' uRwanda bugenda buyoyoka. Muminsi ishize ubwo Kagame yabwirwaga inzara yaciye ibintu, yarasubije ati " Mujye mwuhira imyaka"  Uko kwishongora kubanyarwanda byatwibukije ko nta bisubizo afitiye ibibazo birimugihugu.
    Hagati aho si mubukungu bicika gusa kuko niwe murugo, urwishe yanka ruracyayirimo. Jeannette Kagame ntabwo asurwa Kagame atabihaye umugisha. Ese ntitwaba dusaba Kagame icyo adafite? Byaba se bisobanura impamvu nibindi bijyanye nimiyoborere y' Igihugu byamushobeye?
    Mumpande enye z' u Rwanda haravugwa ubujura butigeze bubaho; Bank zikomeje kubura amafranga yo guha abakiliya bayo, ndetse n' Imitwe Kagame arimo yo gutegura Intambara ni bimwe tuza kugarukaho muri iki kiganiro.
    Muri kumwe na Jean Paul T.
    Mwahamagara kuri 15156059781 mugatanga ibitekerezo byanyu.
    3 hr 24 min
  • EDOUARD KABAGEMA : NIYIHE POLITIKE YIHISHE MU BYICIRO BY'UBUDEHE MU RWANDA
    EDOUARD KABAGEMA : NIYIHE POLITIKE YIHISHE MU BYICIRO BY'UBUDEHE MU RWANDA
     
    Impamvu iki kiganiro  ari ngombwa? 
    Ibyiciro by’ubudehe nibyo  nkingi ya ziliya gahunda zose ( VUP, girinka, mitiweli, buruse, direct support, DS  etc..) kuko nibyo bigena abagomba gufashwa, cg gusonerwa imisoro.
    Ibyiciro by’ubudehe ni ikibazo kiremereye abanyarwanda cyane, bigaragarira  mu byo batangalije abanyamakuru mu gusoza umwaka wa 2016 .Mu bintu bafuza ko byahinduka cg byasubirwamo, ibyciro by’ubudehe  na ruswa bigaruka kenshi.
    50% by’abanyarwanda bagaragaje ko batishimiye ibyiciro by’ubudehe.
    Mu kiganiro cyacu cya mbere cyimbitse ku byiciro by’ubudehe  na politique sociale ya FPR hari  ibintu bikomeye twanenze  kandi kuba 50% by‘abanyarwanda batishimiye ibyiciro by’ubudehe byerekana ko twari mu kuri.
    Bimwe mu byo twanenze ibyiciro by’ubudehe bimwe FPR yarashinyirije  irabikosora. Iingero:    
    Twanenze ko ibyiciro by’ubudehe bifata abantu muliyoni 4,5 bavugwa ko bari munsi y’umurongo w’ubukene, bakabaca mo ibibyiciro 2, icyambere kilimo abantumiliyoni 1,5 kigafashwa, icyakabiri kilimo miliyoni 3 ntigifashwe. Twgaragaje ko abantu bose bari mnsi y’umurongo  w’ubukene, bagomba gufashwa kuko  kuvuga ngo bamwe bari mnsi y’umurongo w’ubukene cyane  abandi gahoro ni ikosa nta nahandi biba
    Impinduka: Leta y’agatsiko yumvise ko tuyirusha gutekereza neza, kuko guverinoma  iherutse gufata icyemezo cyo kuvuza malaria abantu bo mu cyiciro cya 1+ icya 2, bihuye rero n’igitekerezo cyacu ko abantu bose bari munsi y’umurongo w’ubuikene bagomba gufashwa.
    3 hr 59 min
  • EDOUARD KABAGEMA : NIYIHE POLITIKE YIHISHE MU BYICIRO BY'UBUDEHE MU RWANDA
    Ikiganiro ku byiciro b’ubudehe  na zioliya gahunda zo gufasha abakene.
    Impamvu iki kiganiro  ari ngombwa? Ibyiciro by’ubudehe nibyo  nkingi ya ziliya gahunda zose ( VUP, girinka, mitiweli, buruse, direct support, DS  etc..) kuko nibyo bigena abagomba gufashwa, cg gusonerwa imisoro.Ibyiciro by’ubudehe ni ikibazo kiremereye abanyarwanda cyane, bigaragarira  mu byo batangalije abanyamakuru mu gusoza umwaka wa 2016 .Mu bintu bafuza ko byahinduka cg byasubirwamo, ibyciro by’ubudehe  na ruswa bigaruka kenshi.50% by’abanyarwanda bagaragaje ko batishimiye ibyiciro by’ubudehe.Mu kiganiro cyacu cya mbere cyimbitse ku byiciro by’ubudehe  na politique sociale ya FPR hari  ibintu bikomeye twanenze  kandi kuba 50% by‘abanyarwanda batishimiye ibyiciro by’ubudehe byerekana ko twari mu kuri.Bimwe mu byo twanenze ibyiciro by’ubudehe bimwe FPR yarashinyirije  irabikosora. Iingero:    Twanenze ko ibyiciro by’ubudehe bifata abantu muliyoni 4,5 bavugwa ko bari munsi y’umurongo w’ubukene, bakabaca mo ibibyiciro 2, icyambere kilimo abantumiliyoni 1,5 kigafashwa, icyakabiri kilimo miliyoni 3 ntigifashwe. Twgaragaje ko abantu bose bari mnsi y’umurongo  w’ubukene, bagomba gufashwa kuko  kuvuga ngo bamwe bari mnsi y’umurongo w’ubukene cyane  abandi gahoro ni ikosa nta nahandi biba
    Impinduka: Leta y’agatsiko yumvise ko tuyirusha gutekereza neza, kuko guverinoma  iherutse gufata icyemezo cyo kuvuza malaria abantu bo mu cyiciro cya 1+ icya 2, bihuye rero n’igitekerezo cyacu ko abantu bose bari munsi y’umurongo w’ubuikene bagomba gufashwa.
    3 hr 58 min
  • NZARAMBA IRANZE IRIGARAGAJE MURI LETA YA SEMUHANUKA NYUMA YO KUBURA AMAFARANGA
    1.Amb Claver Gatete yagiye mu nteko gusaba ko habaho Budget revision 2016 /2017
    a.Commission y'amatora yongerewe amafaranga angana na Miliyali 1
    b.Rwanda air yongerewe amafaranga muri gahunda yo kwagura ingendo zayo
    c.Ikigo gishinzwe Ingufu z’amashanyarazi EDCL, bongerewe amafaranga
    d.Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi nayo yongerewe amafaranga
    2.Paul Kagame yasuye Rwanda Special Economics zone 
    a.kuki mushaka ko ubukungu bwacu buguma mu maboko y'abantu bakeya.
    b.Made in Rwanda igomba kwita kubari mu Rwanda kuruta abari hanze.
    c.Ikibazo cy'umuriro cyagarutsweho. Ese VW izabasha kuza mu Rwanda
    d.Rwanda Special Economics Zone zose zikoresha Megawatt 3 vs 50 Megawatt Umushoramari yifuzaga
    c.Kagame ati ngiye guhangana n'abadakoresha ibikore
    3.Paul Kagame yahuye n'abayobozi ba Gasabo
    a.Kagame ati nta muntu ugomba kuzira icyo aricyo cyangwa icyo yemera , hanyuma se abafunze bose bazira kuba bafite abavandimwe muri RNC barazira iki?
    a.Ndabasaba guhaguruka mu kuhira imirima 
    b.Ntabwo wakomeza gutaka inzara utuhira 
    4.Ibitaro bya Roi Fasil byeguriwe abikorera kugiti cyabo
    a.Abarwayi bizeye ko bazahabwa Service nziza kandi kuri bose kuko ubundi bahendaga cyane
    4 hr 1 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda