RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • PAUL KAGAME YIVUYEMO NK'INOPFU AVUGA KO HARI IBIFI BININI BIRYA IBYA RUBANDA
    1.President Paul Kagame yagaragarije abayobozi be bakuru ko ari abajura gusa.
    a.Ndabasaba ko mwakoresha neza ibya rubanda.
    b.Uwakubaza Paul Kagame uwo ariwe mw'ijambo rimwe gusa wavuga iki?
    c.Paul Kagame yagarutse ku bujura bukorwa na Cabinet ayoboye "Government yashyizeho"
    d.Umutekano ntawo kuko abantu barapfa buri munsi mu Rwanda.
    e.Inzara aravuza ubuhuha mu Rwanda bivuga ko ubukene bukomeje kwiyongera mu Rwanda.
    f.Amashanyarazi ntayahari, nta bitaro, nta korana buhanga etc.
    AKAREGANE  GAKORERWA ABANYARWANDA GUTUMA USINZIRA?
    1. Hari ibibi bibera mu Rwanda u shobora no gusanga no mu bindi bihugu : ruswa, ikimenyane, kunyereza umutungo wa Leta, ubucamanza butigenga, inteko ishinga mategeko igenzurwa na prezida, kutisanzura by’itangaza makuru, urubuga rwa politiki rufunze , ivangura, etc…
    2. Hari  amahano abera mu Rwanda usanga  mu bihugu birimo intambara: kwica abanyamakuru, kwica abararwanya ubutegetsi,  igisirilikare kivanga muli politike yose ya Leta, kwica abantu ntacyo ubarega, kuburirwa irengero bya buli gihe, gutoragura imirambo hirya no hino bya hato na hato.
    3. Hari akarengane kabera  mu Rwanda bigoranye kugira ahandi ugasanga   ku isi.
    - kubuza abahinzi guhinga icyo bashaka!  Guca ibihingwa bya gakondo  kugeza aho abahinzi“ imbabazi“  Leta ngo bahinge amasaka, abandi bagatakamba bavuga ko bafite „urukumbuzi“ rw‘amasaka!  kurandura imyaka y’abahinz! Kwica umugabo, impfumbyi n’umupfakazi asize ukabasenyeraho inzu na katerpilari ku manywa y’ihangu! Gufunga umuntu imyaka 20 umuziza ngo yumvise radio ya opposition!  Guca  ururimi abanyagihugu  bizemo kandi bakoresha ! Gukubitira abaturage mu ruhame! Guhanisha abaturage kwambara ubusa
    3 hr 59 min
  • LETA Y'AGATSIKO IKOMEJE GUHURA N'IKIBAZO CY'UBUKUNGU & IMISORO IKOMEJE KUZAMUKA
    1.MINEDUC igiye gukora ibarura ry'abarimu kugirango ibashe gukumira abarimu babalinga.
    a.Ireme ry'uburezi mu Rwanda rikomeje kuba insobe.
    b.Abalimu bahebwa badakora bagiye gutahurwa.
    2.Abanyeshuri barinubira guhatirwa ibyo kwiga kandi batabishaka.
    3.Politike yo kubyara abo ushoboye kurera igiye gukazwa kwigishwa muri leta y'Agatsiko.
    a.Depite Euthalie Nyirabega wavuze ko kubyara abana beshi ari umutwaro ku gihugu nawe yabuze urubyaro.
    4.Meteo Rwanda nayo itera urujijo mu ngengabihe yo guhinga mu Rwanda.
    a.Tugomba kongera umusaruro mu byo twohereza mu mahanga.
    5.Leta y'agatsiko ikomeje gukora ubukangurambaga bwo kugurisha imigabone yayo muri I&M Bank limited.
    a.BNR ikomeje kuvuga ko ntagikuba cyakitse kuba ifaranga ryu Rwanda ryarataye agaciro kanini cyane.
    b.Ubukungu bwacu bugomba kuba bushingiye kubyo twohereza mu mahanga.
    6. Kompanyi icuruza umuriro "ECL" ntabwo ivuga rumwe n'abakoresha umuriro mu Rwanda.
    a.Umuriro usigara mu nzinga , abandi bati ugomba kuba ufite amabuye.
    7.Umusoro wa FPR urakataje 
    a.Abarema amasoko bararira ayo kwarika kubera imisoro idafatika.
    8.RDF Ikomeje gutinda kwishyura abaturage yasenyeye aho bagiye kubuka ibikorwa bya gisirikare.
    9.Abaturage barataka ubujura bukorwa n'abayobozi babo.
    10.Ubuzima bukomeje kudindira mu Rwanda
    3 hr 12 min
  • LETA Y'AGATSIKO IKOMEJE KWIGWIZAHO IMISHAHARA IHANITSE & RUSWA IRAVUZA UBUHUHA
    1.Umwiherero w'abayobozi bakuru urakomeje 
    a.Imyanzuro 4 ku myanzuro 14 yashyizwe mu bikorwa kugipimo kiri hasi 75% naho indi 10 ishyirwa mu bikorwa ku gipimo cya 75%
    b.Umwanzuro wa kabiri wo gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa leta wanyerejwe no kurwanya ruswa.
    C.Umwiherero uri igabiro utandukaniyehe n'inshingano za Govrnment zo kwigira hamwe Imishinga ya Leta.
    d.Barigira hamwe ibitangenda ngo bazabashe kubikosora.
    2.Ingano y’umushahara mushya wa Perezida, Abaminisitiri, Abadepite, Abasenateri, Guverineri...
    a.Ruswa iravuza ubuhuha muri Leta y'agatsiko.
    3.Depite Nathalie Nyirabega ati umuntu aba umutungo wa Leta iyo afite icyo yinjiriza leta.
    a.Abantu nibatinyuke bajye kwiyama abaturanyi babo bakomeje kubyara abana barenze 3.
    4.Abadepite bo mu Burundi bavuze ko batazitabira inama ya EALA izabera i kigali 
    5.Ubukene n'inzara biravuza ubuhuha mu Rwanda hose 
    a.Umuyobozi wa FIFA yaje mu Rwanda mu gutangiza Hotel ya FERWAFA
    B.Uyu muyobozi yaba azi igitugu kiragwa muri Sport mu Rwanda
    3 hr 57 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda