RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • MANIFESTATION YO KWAMAGANA SEMUHANUKA I MONTREAL MURI CANADA
    MANIFESTATION YO KWAMAGANA SEMUHANUKA I MONTREAL MURI CANADA
    MANIFESTATION YO KWAMAGANA SEMUHANUKA I MONTREAL MURI  CANADA
    Opposition nayo yateguye imyigaragambyo yo kwamagana Leta ya Kagame ku mugambi wayo wo guhindura Itegekonshinga, Akarengane gakomeje gukorerwa abaturage, Kuniga Itangaza makuru, Uburenganzira bwa muntu muri Rusange. Ibi kandi bikaba bije nyuma yaho Human Right watch yasohoye icyegeranyo ishinjamo Leta y ' URwanda gufungira abantu hatemewe ndetse muburyo bunyuranyije n' Amategeko, ari nako batotezwa no guklorerwa iyicarubozo.
    3 hr 8 min
  • MANIFESTATION YO KWAMAGANA SEMUHANUKA I MONTREAL MURI CANADA
    MANIFESTATION YO KWAMAGANA SEMUHANUKA I MONTREAL MURI  CANADA
    Opposition nayo yateguye imyigaragambyo yo kwamagana Leta ya Kagame ku mugambi wayo wo guhindura Itegekonshinga, Akarengane gakomeje gukorerwa abaturage, Kuniga Itangaza makuru, Uburenganzira bwa muntu muri Rusange. Ibi kandi bikaba bije nyuma yaho Human Right watch yasohoye icyegeranyo ishinjamo Leta y ' URwanda gufungira abantu hatemewe ndetse muburyo bunyuranyije n' Amategeko, ari nako batotezwa no guklorerwa iyicarubozo.
    2 hr 57 min
  • MANIFESTATION MONTREAL DAY ONE:IKIGANIRO UWANZE KUMVA CYO KUWA 09/25/2015
    Radio Itahuka uyu munsi irakorera i Montreal muri Canada, aho iz akugeza kubakunzi bayo ibijyanye na Ndumunyarwanda yateguwe na Leta y' U Rwanda. Hagati aho Opposition nayo yateguye imyigaragambyo yo kwamagana Leta ya Kagame ku mugambi wayo wo guhindura Itegekonshinga, Akarengane gakomeje gukorerwa abaturage, Kuniga Itangaza makuru, Uburenganzira bwa muntu muri Rusange. Ibi kandi bikaba bije nyuma yaho Human Right watch yasohoye icyegeranyo ishinjamo Leta y ' URwanda gufungira abantu hatemewe ndetse muburyo bunyuranyije n' Amategeko, ari nako batotezwa no guklorerwa iyicarubozo.
    Muri kumwe na Jean Paul na Serge akaza kudusanga mukiganiro hato
    Abifuza gutanga ibitekerezo byabo, mwahamagara kuri 13479456449
    3 hr
  • IMYAKA 20 Y'UBUTEGETSI BWA FPR INKOTANYI & IMYAKA Y'INZARA MU RWANDA
    Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa FPR. Imyaka 20 y‘inzara
    Kurwanya inzara bigomba kugira uwuhe mwanya muli gahunda z’ishyaka ritegeka igihugu gikennye, abaturage barenga 88% bakora umurimo w’ubuhinzi, gifite abaturage barenze 420 kuli km² imwe?
    Imyaka 20 Kagame ku butegetsi,  ntiyabashije gukemura ikibazo cy’inzara. Turarebera hamwe uko ikibazo cy’inzara cyari kimeze Kagame atorwa bwa mbere muli 2003, urebe uko  ikibazo cy’inzara cyari kimeze mu gihe cyo kwiyamamaza bwa kabili muli 2009-2010, turebe  n’uko ikibazo kimeze  ubu muli iyi myaka arimo guhatanira  manda ya gatatu yo itanemewe n’amategeko. Turareba  na zimwe mu mpamu zitera inzara ku ubutegetsi bwa FPR na Kagame. Turasoza politiki y’ubuhinzi ikwiye gushyirwa mu bikorwa kugirango inzara igabanuke. Tutibagiwe no gusaba abashonje guhaguruka  bakizabaza akuka gake basigaranye bakikiza ubutegetsi  bwa Kagame bwabashonjesheje.
     
     
    Nkuko tugiye kubibona inzara yibasiye u Rwanda kuva FPR yafata ubutegetsi,  irangwa n’ibintu byinshi.
    -Ntabwo iyo nzara irangwa mu karere kamwe gusa ahubwo iri hose mu gihugu.
    -Ni inzara ihoraho
    -Niyibasira abaturage gusa, yageze no mu Bakozi ba Leta, abasilikare bato,   n‘abapansiyone  baguye munsi y’umurongo w’ubukene kubera imishahara  na pansiyo. biteye isoni. Aha umuntu yatanga urugero ku bushakashatsi bwakozwe, bugasanga umushahara wa mwarimu awumarana mu mufuka ibyumweru 2 gusa, Uhagarariye ihururiro ry’amashyirahamwe aharanira guteza  imubere buburezi mu Rwanda utangaza ibi mu gihe.com cyo kuya 19.08.2015 akaba anibaza uko mwarimu abaho mu bindi byumweru bibili by’ukwezi. Bisobanura ko yicwa n’inzara n’inyota.
    3 hr 4 min
  • UMUVUGABUTUMWA ESTHER NYIRANZABIMANA YAKATIWE IMYAKA 10 Y'IGIFUNGO MU RWANDA
    1. Manifestation zirategurwa hirya no hino muri America, Canada n'I Lahaye mu buhorandi
    2 Abanyereje amafaranga ya Leta ngo bagiye gukurikiranwa
    3. Min Businge aranenga abanyamategeko bakorera Leta ngo batekinika muri raporo baha Leta 
    4. Miniduc irihanangiriza abanyeshuri avuga ko batangomba guha itangazamakuru agaciro 
    5.Mutuelle de sante ibaye ikibazo mu Rwanda , abaturage barafungwa kungufu
    6. Ruswa munzego z'umuvunyi ndetse no mugihugu hose
    7. Abanyamahoteli baratabaza
    8. Ikibazo cyo kwishyura abaganga muri Butare
    9. Ifungwa rya Esther Nyiransabimana yakatiwe imyaka 10 muri gereza mu Rwanda
    3 hr 53 min
  • TWIBUKIRANYE UWAVUZE KO BIMURIYE UBWENGE MU GIFU "COMMISSION UWIZEYIMANA"
    TURIBUKA COMMISSION MUCYO , COMMISSION YA BBC NONE NDAREBA NGASANGA IYI COMMISION UWIZEYIMANA IGIYE KOREKA U RWANDA 
    Ikintu gikomeye cyatangaje abantu ndetse bamwe bakaba bataranabyiyumvisha kugeza ubu ni ukuntu uyu mugabo yanengaga yivuye inyuma ubutegetsi bw’u Rwanda aho yari i Bwotamasimbi ariko ubu akaba ari umuvugizi ukomeye w’igihugu mu rwego rw’amategeko.
    Umunyamategeko Evode Uwizeyimana yanenze bikomeye ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi buriho kugeza n’ubu. Yavugaga ko u Rwanda rugana ahantu habi cyane kubera ko ruyobowe mu buryo bw’igitugu ndetse n’abaturage batisanzura.
    Me.Evode yanenze inzego nyinshi z’u Rwanda aho ndetse yigeze no gukomoza ku burezi bwo mu Rwanda anenga abantu bajya kwiga bakarangiza ntacyo batahanye nyuma na bwa bwenge bakuye muri Kaminuza bakabwimurira mu gifu nyuma bagasigara basingiza uwabahaye izo ntebe bicayemo.
    Yagize ati:’ Ntawe uvugana indya mu kanwa “.
    Icyo gihe yagize ati:"Ndibuka ko twajyaga duca imanza twava mu rukiko ugasanga urimo uraburansisha idosiye bahimbye ukabaza umushinjacyaha uti ibi bintu ko bidasonutse ibimenyetso byawe ni ibihe…nyuma twakuyemo bya byenda by’abacamanza twasohotse mu rukiko ukumva arakubwiye ati ariko biriya uba umbaza ni ibiki? Iyi systeme dukoreramo urayiyobewe? Uyobewe uko ikora?...ati nanjye ndabizi ko iriya dosiye bayihimbye…nonese uragira ngo mbigire nte?”
    Yagize ati “Nta leta yigeze imbwira ngo nintahe, ikibazo kimwe: Ese ubundi ubu leta ni urugero ikubwiye iti uri Umunyarwanda nubwo udushinja ibintu dukora ko tubikora nabi, ngwino udufashe kubikosora, twumva ubizi, twumva waranabyize, leta ikaguha ukuboko ukakwanga ntiwaba uri inyeshyamba itazi icyo ishaka ?”
    25 min
  • JEAN PAUL MUKIGANIRO UWANZE KUMVA NTIYANZE KUBONA CYO KUWA 09/18/2015
    Mugihe mu Rwanda igitugu cyiyemeje kwiyongeza manda, muri Kongo niho hatahiwe uyu munsi. Abayobozi ba Congo barakomeza kwegura cyangwa kweguzwa kubera imyumvire kuri Manda ya gatatu ya President Kabila. Tugarutse mu Rwanda, abaturage inzara irabamaze kandi ntacyizere cy' ahazaza babona. Abakozi barirukanwa umunsi kumunsi, abarangije amashuri nabo bakaba batabona akazi kugheza ubwo hari abatangiye kubibona nk' Ibyateza umjutekano mucye. Jack Nziza nawe akaba yarerekeje iy' Ubushinwa, ingoma se yaba imurambiwe cg koko hari ubumenyi basanga akeneye kugira ngo afashe kubaka u Rwanda? Ibyo ni bimwe mubyo tuza kuganira n' ibindi byinshi.
    2 hr 7 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda