RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • RWANDA 2020: ITERAMBERE MU RWANDA & IKIBAZO CYO KUBURA AHO BASHYINGURA ABANTU !
    Bamwe mu baturage cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali, mu ntara y’uburengerazuba n’ahandi hatandukanye mu gihugu baravuga ko gushyingura ababo bitabye Imana biri kubabera ikibazo gikomeye kubera guhenda kw’amarimbi; ngo gushyingura byavuye mu muco bihinduka ubucuruzi(business); ibintu bihangayikishije abadafite ubushobozi.
     
    Abantu basigaye bapfira mu bitaro ababo ntibabashyingure
    Abantu basigaye bapfira mu bitaro bakabura gishyingurwa. Ibi ngo biterwa no kuba ikiguzi cyo gushyingura kiri hejuru y’ubushobozi bwa bamwe mu baturage.
    Umuturage wo muri Kigali utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko azi abantu bagize ibyago bagapfusha umuntu mu bitaro biherereye muri Kigali ariko ngo aba bantu babuze ubushobozi bwo kuvana umurambo mu bitaro, babura n’ubushobozi bwo gushyingura bahitamo gutoroka ibitaro umurambo bawurekerayo. Iyi mirambo itagira ba nyirayo ishyingurwa n’ibitaro.
    No mu byaro ikibazo kirakomeye: Cyanzarwe na Rubavu nta marimbi bagira
    Abaturage batuye muri Kanembwe agace gaherereye mu ihuriro ry’imirenge ya Cyanzarwe na Rubavu batangarije radiyo Isango Star ko batagira aho gushyingura kuko nta butaka bagira.
    Iyo bapfushije umuntu bajya gusaba abaturanyi babo aho kumushyingura. Ibi biterwa n’uko bageze muri Kanembwe bimuwe mu duce tw’ishyamba rya Gishwati bakaba nta mirima bagira.
    Bavugako iyo bagiriwe neza bagahabwa aho gushyingura batakaza uburenganzira ku mva z’ababo. Aho bashyinguye nyir’ubutaka ahita yongera akahahinga. Ibi ngo bituma bashyingura ababo hirya no hino mu mbingo no mu bihuru kandi ntibemererwe gushyiraho umusaraba kugirango hakomeze guhingwa.
    46 min
  • JEAN PAUL MUKIGANIRO UWANZE KUMVA NTIYANZE KUBONA CYO KUWA 09/18/2015
    Mugihe mu Rwanda igitugu cyiyemeje kwiyongeza manda, muri Kongo niho hatahiwe uyu munsi. Abayobozi ba Congo barakomeza kwegura cyangwa kweguzwa kubera imyumvire kuri Manda ya gatatu ya President Kabila. Tugarutse mu Rwanda, abaturage inzara irabamaze kandi ntacyizere cy' ahazaza babona. Abakozi barirukanwa umunsi kumunsi, abarangije amashuri nabo bakaba batabona akazi kugheza ubwo hari abatangiye kubibona nk' Ibyateza umjutekano mucye. Jack Nziza nawe akaba yarerekeje iy' Ubushinwa, ingoma se yaba imurambiwe cg koko hari ubumenyi basanga akeneye kugira ngo afashe kubaka u Rwanda? Ibyo ni bimwe mubyo tuza kuganira n' ibindi byinshi.
     
    Muri kumwe na Jean Paul.
    Niba mwifuza gutanga ibitekerezo byanyu, Mwahamagara kuri:
    13479456449 Tukifatanya muri iki kiganiro
    2 hr 29 min
  • Umuryango wa Rwigara Assinapol Turarwana n’ abantu tutazi ku mpamvu tutazi
    Iyi ntero yashimangiwe kuri uyu wa Kabiri Taliki 15 Nzeli 2015 , nyuma y’ aho umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol ubujijwe gukora inama n’ abanyamakuru mu ma mahoteli 3 akorera mu Mujyi wa Kigali.
    Uko bimeze kose, umuryango wa Rwigara Assinapol wongeye kugaragaza ko ufite ikibazo gikomeye cyo kwibona mu ihangana batazi neza abo bahanganye nabo n’ impamvu zabyo.
    Diane Rwigara ati: “Turi mu karengane karenze, kandi tuzira ubusa, …nta kibi tutabonye, … turarwana n’abantu tutazi, ku mpamvu tutazi, …”.
    Umukobwa wa Nyakwigendera Rwigara abajijwe impamvu banyir’ amahoteli bababujije gukorana inama n’ itangazamakuru yahise avuga ko Leta itifuza ko ukuri kwabo kujya ahagaragara.
    Ku byerekeye uburyo bari basanzwe basurwa n’ inshuti mbere y’ aho se atabaruka niba nta cyahindutse,, Diane Rwigara yagize ati:” Birumvikana ko inshuti ziba zifite ubwoba ariko twarabimenyereye, nta gitangaza”
    30 min
  • PRES. KAGAME YONGEYE GUTSINDIRWA MURI AFRICA YEPFO "URUBANZA RWA GEN KAYUMBA"
    PRES. PAUL KAGAME YONGEYE GUTSINDIRWA MURI AFRICA YEPFO MU RUBANZA RWA GEN KAYUMBA NYAMWASA
    Ibyo birego bya CoRMSA byagiweho impaka mu mwaka wa 2012 ariko umucamanza Nomonde Mngqibisa-Thusi ashyira ahagarara imyanzuro y’amapaji 16 mu Kwakira 2014 yerekana ko Nyamwasa yahawe ubuhungiro, ko CoRMSA yananiwe kugaragaza ko hari impamvu ihamya ko yagize uruhare mu byaha aregwa, anavuga ko ubuyobozi bwari bukwiye kuba bwarasuzumye ibirego ashinjwa.
    Uyu mucamanza yagaragaje ko amakuru yatanzwe ubwo Nyamwasa yasabaga ubuhungiro yagizwe ibanga, kandi ngo nta n’impamvu yagaragajwe ko ayo makuru yagombaga kwerekwa CoRMSA cyangwa urukiko ubwarwo.
    CoRMSA isobanura ko Nyamwasa atari akwiriye guhabwa ubuhungiro kuko nta mpamvu yagaragajwe yashingirwaho mu guhamya ko atagize uruhare mu byaha by’intambara cyangwa ibyibasira inyokomuntu.
    3 hr 54 min
  • PRES KAGAME &FPR INKOTANYI BAKOMEJE GUTOTEZA RUBANDA "GUSENYERA RWIGARA FAMILLE"
    1. leta na FPR Inkotanyi barasenyera umuryango wa nyakwigendera Rwigara Assinapol
    2. Gusenyera Rwigara bivuze uki kuri rubanda rugufi?
    3.Abayobozi bakorera ku gitsure cya President Kagame aho gukorera umuturage 
    4. Ikibazo cy'imihingo, Igishushanyo mbonera, Amarimbi, Imihanda, Amazu akodeshwa na ,Leta, Nyamagabe basenye isoko ubu abanturage baranyanyagirwa tutibagiwe na Ruswa 
    5. Urubyiruko ngo rwishimiye ubuyobozi bwa President Kagame " Happy Generation "
    5. FARG Irasaba abana b'abahutu kugarura amafaranga bahawe kandi batayikwiye
    6. Ubutaka bubaye ikibazo, TIG, Sacco
    7. Ikibazo cy'imfubyi mu Rwanda "Abasaza n'abakecuru mu Rwanda "
    8. Uburezi mu Rwanda "Memories" ngo ntakamaro zifite mu Rwanda kuko abanyehuri bazidodesha
    3 hr 56 min
  • IKIGANIRO UWANZE KUMVA NTIYANZE KUBONA CYO KUCYUMWERU 09/13/2015
    Muri iki kiganiro turasesengurira hamwe amwe mumakuru avugwa mu Rwanda. Ikibazo gusa nuko atari amakuru meza, kuko Leta igizwe n' Agatsiko k' Abamandi ikomeje kwerekana ko iri mubihe bya nyuma. Leta ikomeje gusenya amazu y' abaturage ubutitsa, irafunga inzira karengane, ari nako yifuza ko bayishyigikira kubutegetsi. Turaza kuganira kuri za Rwanda day cg se Diaspora Nyarwanda ndetse na convention y' abakristu i chicago
    Muraba muri kumwe na Jean Paul Turayishimye
    Guests: Call In 
    Tel kuri 1347 945 6449
    cg wandikire radio Itahuka kuri : [email protected]
    2 hr 40 min
  • UBUHAMYA : GEN LAURENT MUNYAKAZI YATANZE MURI GACACA KU MUGAMBI WA GENOCIDE P2
    Mu buhamya General Major Munyakazi yatanze yavuze yigarukiye ahanini ku mateka ya genocide, ntiyagira icyo atangaza k’uruhare we yaba yarayigizemo kuko mu buhamya bwe General Munyakazi yemeza ko nta cyaha cya genocide yakoze.
    Ku bijyanye n’amateka ya genocide General Munyakazi yavuze ko genocide yakozwe mu gihe cy'imyaka 35, kuva muri 1959. Ashinja ubutegetsi bwose bwasimburanye mu Rwanda kuva icyo gihe kugeza muri1994, ubwo hicwaga miliyoni y’abantu.
    General Munyakazi avuga ko genocide yateguwe kandi hagafatwa n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa, hakicwa abantu benshi mu gihe gito. Mu byo atangaza byafashweho ingamba harimo no gutoza urubyiruko rwa CDR n’urwa MRND - amashyaka aregwa kugira uruhare muri genocide yo muri 1994, MRND ikaba ari yo yari ku butegetsi - kuvanaho kirazira yo kwicira abantu  mu nsengero.
    Ibyo ngo byakozwe nyuma y’ubushakashatsi  bwasanze impamvu genocide yari yarakunze kunanirana mu bwicanyi bwari bwarabaye mbere, nko muri 1959, 1963 na 1973, ngo ari uko abantu bahungiraga muri za kiliziya, bakaharokokera.
    Ubundi buryo bwagombaga gukoreshwa ngo ni ubwo gushyiraho bariyeri ahantu henshi mu rwego rwo kwica abantu benshi mu gihe gito. Hari kandi ngo no 
    gukangurira Abahutu ko Abatutsi ari ibyitso by’Inkotanyi, ko bagombaga gufatwa nk’umwanzi, urutonde rwabo rugakorwa, hagashyirwaho n’amategeko y’Abahutu.
    M’ukurangiza ubuhamya bwe, General Munyakazi yasabye Abanyarwanda imbabazi ngo kuko yakoreye Leta y’abicanyi. Yanashimiyie FPR yamusubije mu gisirikare, ikanamugirira ikizere mu kazi.
    Twababwira ko General Munyakazi ari umwe mu bagize komisiyo ikusanya amakuru k'uruhare ingabo z’Ubufaransa zagize mu gihe cya genocide, yagize n’uruhare runini m’ugutanga ubuhamya m’Urukiko Mpuzamahanga ku Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania.
    1 hr 57 min
  • UBUHAMYA : GEN LAURENT MUNYAKAZI YATANZE MURI GACACA KU MUGAMBI WA GENOCIDE
    General Major Laurent Munyakazi yitabye urukiko Gacaca rw’umurenge wa Rugenge. Yatangiye ubuhamya kuri sitade iri mu kigo cya gisirikare cya Kigali, imbere y’abaturage benshi b’umugi wa Kigali, n’abasirikaren b’ingabo bakuru hafi ya bose, barimo n’Umuyobozi mukuru w’ingabo, General James Kabarebe.
    Intandaro y’ihamagazwa rya General Major Munyakazi ni uko hari abatanze ubuhamya bamushinja ko yagiye aboneka ahantu hiciwe abantu, nko kuri St. Paul hiciwe abantu bazwi bagera ku 186 tariki ya 17 z’ukwa gatandatu muri 1994. Uwo munsi General Munyakazi, wari Lieutenant Colonel icyo gihe, ngo yahageze mu gitondo na nimugoroba nk’uko babimushinja. 
    Ibyo General Munyakazi yabihakanye yivuye inyuma. Yemera ko ubwo yatabazwaga yasabye Capitaine Ntirugiribambe gutabara abagendarume boherejweyo, bakaba ari bo bishe abantu. Avuga ko atari na we wari ushinzwe kuharinda. Ahubwo ngo yabikoze mu rwego rwo gutabara kuko mugenzi we waharindaga yari yagotewe Kacyiru.
    General Munyakazi asobanura ko aho yari ashinzwe kurinda, harimo na Kiliziya ya Mutagatifu Mikayire, ngo nta muntu wahaguye. Yatanze n’urugero rw’abo yarokoye bari bagiye kwicwa kuri Mille Collines, barimo n’umuryango w’uwahoze ari minisitiri,  Mulindangabo Ambroise. Ibyo ngo ni byo byatumye yimurira ibirindiro bye kuri Mille Collines kugira ngo arinde abantu.
    N’ubwo General Munyakazi avuga ko hari abo yakijije, abamushinja bakomeje kumushinja bivuye inyuma. Uwitwa Hamidu Safari yavuze ko yamwiboneye n’amaso ye atanga grenade, ngo amaze kubaza ngo kuki nta mwanda wari uhari. Aha Safari yasobanuye ko ngo yashakaga kuvuga ngo kuki nta mirambo y’Abatutsi yari ihari.
    Mu buhamya General Major Munyakazi yatanze yavuze yigarukiye ahanini ku mateka ya genocide
    2 hr 58 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda