RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • GEN BOSCO NTAGANDA "TERMINATOR" MU RUKIKO RWA ICC I LA HAYE KUBYAHA BY'INTAMBARA
    Bosco Ntaganda wari umuyobozi w'inyeshyamba Republika Iharanira Demokarasi ya Congo yahakanye ibyaha byose aregwa mu rukiko mpanabyaha rw'i La Haye.
    Bosco Ntaganda yahakanye ibyaha byo mu ntambara n'ibyaha byibasira inyoko muntu yamenyeshejwe mu rubanza rwatangiye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye.
    Bosco Ntaganda arashinjwa ubwicanyi bw'abantu ibihumbi 8 no gufata ku ngufu abana bakoreshwaga nk'abacakara mu mutwe we w'inyeshyamba.
    Ibirego aregwa biribanda ku gihe yari mu mirwano yo muri Ituri hagati ya 2002-2003.
    Muri uru rubanza rwatangiye, Bosco Ntaganda azashinjwa n'abantu bavuga ko bahohotewe.
    Bosco Ntaganda yitanze mu mwaka wa 2013 asaba ko yagezwa mu rukiko mpuzamhanga mpanabyaha rw'i La Haye.
    2 hr 53 min
  • PRES KAGAME AHISEMO INZIRA YO KUGUNDIRA UBUTEGETSI & ABANYARWANDA TURAKORA IKI?
    PRES PAUL KAGAME AFUNGUYE INZIRA YO KU MURWANA KU MUGARAGARO NYUMA YAHO YEMEJE KOMISIYO YO KUMUGUMISHA KUBUTEGETSI
    Perezida Paul Kagame yemeje Itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo.
    Iyi Komisiyo yashyiriweho igihe cy’amezi ane gishobora kongerwa n’Iteka rya Perezida, ikaba igomba kuba ishamikiye ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
    Mu nshingano ifite harimo gusesengura ibitekerezo by’Abanyarwanda ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga hagamijwe kunoza ingingo zavugururwa; gukora ubushakashatsi bwimbitse ku Itegeko Nshinga hagamijwe kureba ingingo zavugururwa n’uko zavugururwa.
    Harimo kandi gutegura no gushyikiriza Umutwe w’Abadepite imbanzirizamushinga y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; gukora raporo y’imirimo yose yakozwe na Komisiyo no kuyishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi hamwe no gukora izindi nshingano zijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga yahabwa n’urwego ishamikiyeho.
    3 hr 26 min
  • M. ESTHER MUREBWAYIRE : KUVANGURA IBYA YESU KRISTO W INAZARETI NA LETA Y URWANDA
    '' ( 2 Abakorinto 6: 14-17 ) Ntimukifatanye n abatizera mudahwanye: Mbese gukiranuka no gukiranirwa, byafatanya bite? Cyangwa umucyo n umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali,cyangwa uwizera nutizera bafitanye mugabane ki? Mbese urusengero rw Imana rwahuza rwahuza rute n ibishushanyo bise béa,ko Turi urusengero rw Imana ihoraho? Nkuko Imana yabivuze iyi: Nzatura mûri bo,ngendere mûri bo,nzaba Imana yabo,na bo bazaba ubwoko bwanjye''
    GUSABIRA ABANYARWANDA GUKIRA INGENGABITEKEREZO NTIBISABA KUZA CHICAGO 
    Ubuyobozi bw’amatorero nyarwanda yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bufatanyije na Ambassade y’u Rwanda muri Amerika burategura igiterane kizahuza Abanyarwanda bingeri zose baturutse muri Amerika, Canada ndetse no mu Rwanda.
    Tariki ya Kane, Gatanu na Gatandatu Nzeli uyu mwaka nibwo iki giterane giteganyijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: " I” " I” will bless you and make your descendants into a great nation” ugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘nzaguha umugisha ngire abazagukomokaho ishyaka rikomeye.”
    Ingaruka z’amateka y’amacakubiri ashingiye ku moko yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ubwayo byateje ibibazo ku bayobozi n’abayoboke b’amadini yo mu Rwanda nkuko byabaye ku bandi Banyarwanda.
    Abakirisito b’ingeri zose n’amatorero y’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika na Canada aracyakurikiranywa n’izi ngaruka z’amacakubiri cyane cyane ashingiye ku moko.
    3 hr 27 min
  • ICYEMEZO CYA "MONUSCO" CYO GUHAGARIKA IBIRIBWA KURI FDLR GIHATSE IKI?
    ICYOMEZO CYA "MONUSCO" CYO GUHAGARIKA IBIRIBWA KURI FDLR GIHATSE IKI?
    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, ryagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riherutse kwumvisha abarwanyi ba FDLR bamaze kugera mu nkambi yo gukusanyirizwamo ko bagomba gusubira mu Rwanda, kuko ngo kuva mu kwezi kwa Cyenda, urwo rwego rufasha Leta ya Congo kubafungurira rugiye gubihagarika.
    FDLR nayo yasabye MONUSCO kuyifasha kugira ngo abarwanyi bayo ntibahatirwe kujya mu Rwanda. Ese mwaba muri kubafasha kubona igisubizo?
    Nk’uko mubizi, ikibazo cyo kwimurira mu kindi gihugu abahoze ari abarwanyi ba FDLR ntabwo kireba Monusco yonyine. Kiranareba umuryango wa SADC ndetse n’inama mpuzamahanga ku biyaga bigari ndetse na Guverinoma ya Congo. Birumvikana ko tugomba guhuza ingufu mu mugambi wo kubimura ariko murabizi ko kugira ngo dushobore kubimurira mu kindi gihugu bisaba ko habaho igihugu kigaragaza ubushake bwo kubakira.
    Kugeza ubu MoONUSCO ibinyujije mu mugambi wayo wo gucyura abahoze ari abarwanyi no kubasubiza mu buzima busanzwe yashoboye gutahura mu Rwanda abagera ku bihumbi 12. Aha ndavuga abahoze ari abarwanyi, ntabwo ari impunzi. Kugira ngo haboneke ikindi gisubizo ni ngombwa ko haboneka ikindi gihugu cyemera kubakira kandi ndibaza ko izi atari inshingano za MONUSCO.
    Ku wa Gatandatu Martin Kobler yagendereye inkambi ya Bahuma. Mbere yo kwerekeza i Kisangani yababwiye ko kubera ingorane ziriho mu rwego rwo kugaburira aba bahoze ari abarwanyi, yabasobanuriye ko I Walungu na Kanyabayonga, MONUSCO itazashobora gukomeza kubabonera ibiribwa guhera ku itariki ya gatanu z’ukwezi kwa Cyenda. Na ho ku birebana n’inkambi ya Bahuma, MONUSCO izahagarika inkunga yose yageneraga Guverinoma ya Congo mu micungire y’iyi nkambi. Ng’ubwo ubutumwa Bwana Kobler yabagejejeho.
    Ese gusubira mu Rwanda ni cyo gisubizo cyonyine abarwanyi ba FDLR bafite?
    3 hr 53 min
  • ITAHUKA EUROPE : ABANYARWANDA BARASHAKA IMPINDUKA MU RWANDA KANDI VUBA CYANE
    ITAHUKA EUROPE : ABANYARWANDA BARASHAKA IMPINDUKA MU RWANDA KANDI VUBA CYANE
    ITAHUKA EUROPE : ABANYARWANDA BARASHAKA IMPINDUKA MU RWANDA KANDI VUBA 
    1 Kuki abanyarwanda bifuza impinduka mu Rwanda 
    Barabiterwa niki? hari ingero zifatika zibitera?
    2 Ese ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ni butegetsi nyabaki? 
    kuki abanyarwanda batabwishimiye?
    3.Paul Kagame azemera kuva kubutegetsi mu mahoro?
    natabikora bizagenda gute?
    4.Abanyarwanda turasabwa iki kugirango igihugu  cyacu kibohoke?
    uruhare rwa buri wese ni uruhe?
    5 Ese dufite amashyaka ya politike yunva akababaro ka rubanda?
    bisaba iki kugirango rubanda ruhaguruke?
    7. Uruhare rw'urubyiruko ni uruhe? imiryanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakora iki?
    3 hr 51 min
  • ITAHUKA EUROPE : ABANYARWANDA BARASHAKA IMPINDUKA MU RWANDA KANDI VUBA CYANE
    ITAHUKA EUROPE : ABANYARWANDA BARASHAKA IMPINDUKA MU RWANDA KANDI VUBA 
    1 Kuki abanyarwanda bifuza impinduka mu Rwanda 
    Barabiterwa niki? hari ingero zifatika zibitera?
    2 Ese ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ni butegetsi nyabaki? 
    kuki abanyarwanda batabwishimiye?
    3.Paul Kagame azemera kuva kubutegetsi mu mahoro?
    natabikora bizagenda gute?
    4.Abanyarwanda turasabwa iki kugirango igihugu  cyacu kibohoke?
    uruhare rwa buri wese ni uruhe?
    5 Ese dufite amashyaka ya politike yunva akababaro ka rubanda?
    bisaba iki kugirango rubanda ruhaguruke?
    7. Uruhare rw'urubyiruko ni uruhe? imiryanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakora iki?
    3 hr 59 min

  • GEN KAYUMBA NYAMWASA YAGANIRIJE URUBYIRUKO RWA RNC KU MPINDURAMATWARA RWIFUZA
    JOSEPH NGARAMBE : FPR INKOTANYI IRAKATAJE MU KWAMBURA ABANYARWANDA UTWABO
    Amakuru anyuranye
    Imihigo : Huye ngo yabaye iyambere mu turere tw’u Rwanda
    Inzara : muri Kayonza nyuma y’uko abaturage bambuwe ibishanga
    Kigali : gufunga umuhanda KN4 byatangiye kugira ingaruka mbi
    MINADEF ngo yiyemeje kuba umucuruzi ukomeye w’inyama
    Leta y’agatsiko yahagurukiye kwaka imisoro no ku buryo budasobanutse
    Inteko ya Sena ngo niyo igiye gushyiraho commission yo kwiga ihinduka ry’itegeko nshinga
    4 hr
  • Joseph Ngarambe: Ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage
    Amakuru anyuranye
    Imihigo : Huye ngo yabaye iyambere mu turere tw’u Rwanda
    Inzara : muri Kayonza nyuma y’uko abaturage bambuwe ibishanga
    Kigali : gufunga umuhanda KN4 byatangiye kugira ingaruka mbi
    MINADEF ngo yiyemeje kuba umucuruzi ukomeye w’inyama
    Leta y’agatsiko yahagurukiye kwaka imisoro no ku buryo budasobanutse
    Inteko ya Sena ngo niyo igiye gushyiraho commission yo kwiga ihinduka ry’itegeko nshinga
    3 hr 16 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda