RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • PRES PAUL KAGAME YAGIRIYE ICYIZERE ABIYITA KO BIMURIYE UBWENGE BWABO MU BIFU
    PRES PAUL KAGAME YAGIRIYE ICYIZERE ABIYITA KO BIMURIYE UBWENGE BWABO MU BIFU 
    ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KUWA GATATU TARIKI YA 09/09/2015
    None kuwa Gatatu,tariki ya 09 Nzeri 2015, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri VillageUrugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
    Bisabwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Imitweyombi, Inama y’Abaminisitiri yashyizeho Komisiyo ya tekiniki igizwen’Abakomiseri bakurikira muri Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko IshingaAmategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa04 Kamena 2003 nk’uko yavuguruwe kugeza ubu, bazashyikirizwa Sena kugira ngoibemeze.  
        Abo ni:
    1. Dr. IYAMUREMYEAugustin, Perezida
    2. Dr. KAYITESI Usta,Visi Perezida  
    3. Bwana MILENGE John
    4. BwanaHAVUGIYAREMYE Aimable
    5. Bwana UWIZEYIMANAEvode
    6. Madamu BAMWINELoyce
    7. Madamu MUKESHIMANABeata
    Inama y’Abaminisitiri yasabiye aba bakurikiraguhagarira u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
     - Ambasaderi KARITANYI Yamina: i London - MuBwongereza.
    - Bwana NDUHUNGIREHEOlivier: i Buruseli - Mu Bubiligi.
    - Madamu TUMUKUNDEHope: i Addis-Ababa – Muri Ethiopia.
    - Bwana KALISAAlfred: i Luanda- muri Angola.
    3 hr 13 min
  • ME EVODE UWIZEYIMANA NA MUSHIKIWABO NIBO BAZIGAYE ARI VUVUZELA YA PRES KAGAME
    Uwizeyimana yavuze ko aho iyi gahunda igeze, nta tegeko na rimwe ryigeze ryicwa, ahubwo ko Abanyarwanda bazerekana aho bahagaze muri Kamarampaka yo guhindura iri tegeko iteganyijwe mu minsi iri imbere.
    Yagize ati “Ni ubusabe bw’abaturage bwemewe n’inteko kandi nibo ikorera, kandi yabanje kubisuzuma kuko ibyo abaturage basabye byose si ko wabibaha, ubanza gusuzuma ko amategeko abyemera, inteko yaricaye irabisuzuma kandi isanga byemewe, irabibemerera.”
    1. RNC YAKOZE MANIFESATION MURI AFRICA YEPFO
    2. ME EVODE UWIZEYIMANA NA LOUISE MUSHIKIWABO NIBO BASIGAYE ARI VUVUZELA ZA PRES KAGAME
    3 MU RWANDA BARAHAKANA KO NTABANTU BARYA ABANDI NONE SE ABANTU BAGIYE BABURIRWA IRENGERO KANDI BARI MURI GEREZA BABARIZWAHE?
    4 LETA IMAZE GUFATIRA AMAFARANGA YATANZWE MU KIGEGA ISHEMA KUKO NGO BIGOYE KUYASUBIZA BANYIRAYO
    5 IGITERANYE CY'AMASENGESHO YABEREYE CHICAGO NTICYITABIRIWE NABESHI
    6 MU RWANDA NGO BAGIYE GUTANGIZA ISHURI RYO GUCA IMYEYO
    7 Mutuelle muri Huye yashize mbere yuko umwaka urangira kubera ko abantu bivuza ari beshi cyane 
    8. Aba Pastor mu Rwanda barafunzwe kubera guhanura ibizaba ku Rwanda 
    9. Leta irimura abaturage kungufu mu Rwanda 
    10. Rwanda day muri Hollande na Canada
    3 hr 55 min
  • GENERAL KAYUMBA NYAMWASA MUKIGANIRO UWANZE KUMVA NTIYANZE KUBONA
    GENERAL KAYUMBA NYAMWASA MUKIGANIRO UWANZE KUMVA NTIYANZE KUBONA
    Nyuma yaho Kagame avuniye ibiti mumatwi agahindura Itegeko Nshinga kugira ngo agundira ubutegetsi, Benshi bagize icyo babivugaho ndetse ubu Amerika ikaba yatanze itangazo ryamagana byumwihariko Kagame.
    Jenerali Kayumba Nyamwasa we arabivugaho iki.
    Mwifuza gukora reaction kuri iki kiganiro mwakwandikira 
    radio  itahuka kuri [email protected]
    Muri Kumwe na Jean Paul
    3 hr 21 min
  • IKIGANIRO "UWANZE KUMVA" MUTEGURIRWA NA JEAN PAUL
    Abanyarwanda baciye imigani myinshi, ariko umugani ngo " uwanze kumva ntiyanze kubona" ni umugani ujyanye n' ibihe tugezemo mugihugu cyacu. Radio Itahuka ntiyahwemye kuvuga ibibazo u Rwanda rufite, Ibinyamakuru bitandukanye bikomeza kwamagana ubutegetsi bw' igitugu, ariko FPR yaciriye ibiti mumatwi. Ibihugu n' Imiryango mpuzamahanga byasabye u Rwanda kubahiriza uburenganzira bw' Umunyarwanda (si ubw' abazungu) ariko bigaca inyuma ya Huye. Radio Itahuka ntabwo izatezuka gukomeza kwamagana ibibi bikorerwa abanyarwanda kugeza ubwo Abanyarwanda bagizeubwisanzure. 
    Ni muze tuganire muri iki kiganiro ,  
    Tel: 13479456449
    Host: Jean Paul Turayishimye
    3 hr 28 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda